Abana 250 batewe inda barigishwa amategeko abarengera
Umuryango “Hope for Rwanda” ukorera mu karere ka Gasabo ibikorwa byo kwita ku bana baterwa inda zitateganyijwe, urabakangurira kumenya amategeko abarengera ntibakomeze guhohoterwa.
Uyu muryango ukurikirana abana bagera kuri 250 bahuye n’iki kibazo, ubafasha kumenya amategeko abarengera ariko kandi ku bufatanye n’izindi nzego, ukabafasha gukurikirana mu mategeko ababatera inda.
Umuyobozi wa Hope for Rwanda, Copain Fabrice Bienaimé, avuga ko bahisemo kubafasha cyane cyane mu by’amategeko kuko iyo bititaweho bakomeza guhura n’ihohoterwa.
Agira ati “Umwana watewe inda ahura n’ibindi bibazo kuko akenshi uwayimuteye amwanga, ntamufashe, hari abahakura indwara zandurira mu mibinano mpuzabitsina zirimo na SIDA, abo iwabo birukana, guhagarika kwiga n’ibindi.
Akenshi rero ntibamenya uburenganzira bwabo ari yo mpamvu tubahugura tukanabafasha kubona ubutabera”.
Akomeza avuga ko babakangurira kwishyirahamwe kugira ngo babone inkunga yo kwiteza imbere bikure mu bukene.
Umwe muri aba bana utifuje ko izina rye ritangazwa, wabyaye ku myaka 17, avuga ubuzima bubi yabayemo nyuma yo kubyara.
Ati “Inda nayitewe n’umuzamu w’aho nakoraga akazi ko mu rugo, nyuma sinongeye kumubona. Bahise banyirukana ntangira kwikodeshereza.
Birangora kubaho n’umwana wanjye kuko nkora ibiraka byo gufura ngo mbone udufaranga, hari ubwo abaturanyi bamfasha ariko iyo byanyobeye nkora n’ibikorwa by’urukozasoni kugira ngo mbone ikidutunga”.
Icyakora ubu ngo yakiriye ibyamubayeho kuva Hope of Rwanda yamuhuza n’abo bahuje ikibazo bagahurwa ku bijyanye no kwiteza imbere.
Mugenzi we wabyaye ku mwaka 16, avuga uko byamugendekeye kugira ngo ave iwabo.
Ati “Umugabo wa mama yarantoteje kugeza naho banyirukana mu rugo, ncumbikirwa n’umusore twari duturanye aza kuntera inda. Ubu ndibana n’umwana, ndacuruza utuntu tudashinga ngo tubashe kubaho kuko mu rugo ntahasubira”.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabahire Langwida, agira inama ababyeyi yo kwita ku bana babo no kudatererana abahuye n’iki kibazo.
Ati “Ababyeyi bagomba kugira inshuti abana babo cyane cyane abakobwa bato, babigisha ubuzima bw’imyororokere n’uko bakwirinda ababashuka, kandi hagize umwana bibaho ntibamutererane ahubwo bamufashe kugera mu buyobozi uwakoze icyaha ahanwe n’amategeko”.
Akomeza avuga ko Hope of Rwanda ifasha akarere kuko ituma abo bana biyakira, bakumva ko ubuzima bukomeje nyuma y’ibyababayeho.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwo c byagrnz gutr