Abagorwaga no gukoresha ibizami bya DNA basubijwe

Guverinoma y’u Rwanda yatashye laboratwari ishinzwe gupima uturemangingo (DNA), bihita bikemura ikibazo cy’abagorwaga no kuzikoresha bagahitamo kohereza imipimo hanze y’u Rwanda.

Laboratwari nshya ya "Rwanda Forensic Laboratory (RFL)" yafunguwe
Laboratwari nshya ya "Rwanda Forensic Laboratory (RFL)" yafunguwe

U Rwanda rwari rusanzwe rwohereza i Burayi ibipimo birenga 800, rukishyura hagati y’ibihumbi 300Frw na 600Frw ku gipimo kimwe.

Mu gukemura iki kibazo, u Rwanda rwiyubakiye laboratwari izajya isuzuma ibyo bipimo, igice cyayo cya mbere kikaba cyafunguwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena 2018.

ACP Dr. François Sinayobye umuyobozi w’iyi laboratwari, yavuze ko ibipimo bizajya bitagwa mu gihe kitarenze umunsi umwe.

Yagize ati “Igihe ibipimo byatwaraga ngo biboneke kizagabanuka kigere ku masaha 24 bitewe n’uko ubishaka abyifuza n’ibiciro bizagabanuka bijye munsi y’ibihumbi 270, ariko byose bizaterwa na serivise zatanzwe n’ibyakenewe ngo hakorwe isuzuma.”

abayobozi batandukanye batemberezwa mu bice bigize iyi laboratwari
abayobozi batandukanye batemberezwa mu bice bigize iyi laboratwari

Iyi laboratwari yuzuye itwaye miliyari 6Frw ije gusimbura ikindi kigo cyakoraga nka yo ariko kidafite ubushobozi nk’ubwayo cya “Kigali Forensic Lab (KFL)”. Izatangirana abakozi 52 b’abapolisi ariko babihuguriwe.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, yavuze ko iyi laboratwari izagira uruhare rukomeye mu kwogera ubutabera mu manza zacibwaga.

Ati “Guverinoma yakoreshaga ibipimo byinshi. N’ubwo serivisi z’iyi laboratwari zidatangiye uyu munsi, aho izatangirira izagira uruhare rukomeye ku bushakashatsi mu Rwanda no ku bindi bihugu.”

Ku ikubitiro, hazatangira gukora isuzuma ku bipimo bijyanye n’uburozi mu biryo no gupima abanyeshuri bagiye kwiga mu mahanga niba nta biyobyabwenge bakoresheje.

Bimwe mu bice bigize iyi laboratwari
Bimwe mu bice bigize iyi laboratwari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Banyakubahwa,
twishimiye iyo service kuko izabasha gukemura ibibazo byishi hagamijwe itarembere ry’u Rwnada mubuzima no mumu tekekano.

Arikose,nukuberiki mwahisemo gutangirana n’Abapolici gusa?

PATRICK yanditse ku itariki ya: 17-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka