Abafite ubumuga bagorwa no kubona insimburangingo kuko Mitiweri itazibishyurira

Abafite ubumuga basabye ko Leta yaborohereza bakabasha kubona insimburangingo n’inyunganirangingo bifashishije ubwisungane mu kwivuza ngo kuko zihenze cyane ku buryo batashobora kuzigurira ku giti cyabo.

Uyu muhango wabimburiwe no gusura aho bakorera insimburangingo n'inyunganirangingo
Uyu muhango wabimburiwe no gusura aho bakorera insimburangingo n’inyunganirangingo

Babitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2017, mu muhango wo Kwizihiza umunsi w’abafite ubumuga mu Rwanda, wizihirijwe mu Karere ka Kayonza, ku nsanganyamatsiko yagiraga iti"Impinduka ziganisha ku iterambere rirambye kandi zidaheza".

Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Niyomugabo Romalis, yagaragaje bimwe mu bibazo abafite ubumuga bafite birimo kuba insimburangingo n’inyunganirangingo bihenze cyane.

Yagize ati” Kuba Ubwisungane mu buvuzi butatwishyurira insimburangingo, biraduhenda cyane ku buryo zibona umugabo zigasiba undi”.

Perezida w'inama y'igihugu y'abafite ubumuga, Niyomugabo Romalis aganira n'itangazamakuru
Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Niyomugabo Romalis aganira n’itangazamakuru

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gahini bwashimangiye icyo kibazo, bunavuga ko bitoroshye ko umuntu ufite ubumuga yabasha kwigurira insimburangingo.

Imbago ikoze mu giti igura 6000Frw, naho ikoze mu cyuma, ifata kugera mu kwaha, igura ibihumbi 60000Frw, naho imbago yo munsi y‘inkokora ikagura ibihumbi 36.000Frw.

Insimburangingo yambikwa umuntu ukuguru kwacikiye hepfo y’ivi igura amafaranga 182.000frw, n’aho uwo kwacikiye hejuru y’ivi yishyura amafaranga 458.000frw,uwo ukuguru kwacikiye mu ivi yambikwa insimburangingo igura amafaranga 309.000frw. Inyunganirangingo iciriritse ihabwa umuntu wavunitse akaguru kose ni ibihumbi 330.

Insimburangingo zirahenze cyane ku buryo benshi mu bamugaye batabasha kuzibona
Insimburangingo zirahenze cyane ku buryo benshi mu bamugaye batabasha kuzibona

Kubana bagize ikibazo cyo kuzana inyonjo bagororwa uruti rw’umugongo bishyuye amafaranga 170.000Frw . Naho Kugorora igikonjo k’ikiganza bikorwa ku mafaranga 27.000Frw.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukabaramba Alivera yabizeje ko mu mwaka wa 2018, iki kibazo gikemuka burundu.

Ati" Ku ikubitiro iyi gahunda izatangirira mu bitaro bya Gahini, ibya Ririma, na Gatagara yo mu Majyepfo."

Muri 2018 bazatangira kuzihabwa bakoresheje
Muri 2018 bazatangira kuzihabwa bakoresheje

Yavuze kandi ko Leta ifite gahunda izakangurira ba rwiyemezamirimo n’abikorera gushora imari mu gutunganya insimburangingo, kugira ngo zibashe kuboneka ari nyinshi ku isoko bityo zifashe abafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njyewe numva leta yakabaye igenera abamugaye insimburangingo n’inynganirangingo kubuntu. Kuko ibyo bikoresho bifasha abamugaye kwirwanaho uko bashoboye. Leta rero ikwiriye gufata iyambere ku ngengo y’imari yayo ibyo bikoresho bikaboneka.

Niko mbitekereza kandi nintorerwa kuba intumwa ya rubanda nacyo nzagishyira imbere muri gahunda nzakoraho ubuvugizi nshikamye.

Bauer yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Tujye twubaha abantu bafite ubumuga.Kuko ni ibiremwa by’imana bitekereza.Gusa nagirango nibarize abantu bavuga ngo ni abakozi b’imana (pastors).Benshi bavuga ko bakiza abantu bamugaye.Jyewe nsaziye muli Kigali.Kuva kera,uyu mujyi wuzuyemo abantu benshi bamugaye tubona muli za Gare zose,mu mihanda,etc…I Kanombe,hari ibigo byuzuyemo Kajoliti z’abasirikare.Kuki nta numwe twari twabona pastors bakijije?
Dore impamvu 2 zerekana ko pastors batubeshya:Abigishwa ba Yesu,aho bajya hose bakizaga abantu bamugaye benshi kandi umujyi wose ukabamenya kuko babaga bazwi.Bisome muli Ibyakozwe 8:7,8.Ikindi kandi,abigishwa ba Yesu bakizaga abantu ku buntu,mu gihe ba pastors baba bishakira ifaranga.This is hypocrisy.Tugomba kubirinda.Nkuko dusoma muli Yesaya 35:5,6,abantu bose bamugaye bazakira mu isi nshya dutegereje.

kagabo yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka