Kamonyi: Abadepite banenze abayobozi kudakurikirana abaturage
Abadepite bamaze icyumweru mu Karere ka Kamonyi bagaragaje ko hari ikibazo cy’isuku nke n’icy’imirire mibi, biterwa n’uko abayobozi bategera abaturage.
Abadepite bane basuye ako karere, bigabanyijemo amatsinda abiri, maze bazenguruka mu mirenge bareba imibereho y’abaturage. Batangaza ko mu ngo basuye basanze ikibazo cy’isuku giteye inkeke.
Bavuga ko ibyo biboneye bigaragaza ko ingamba zari zafashwe mu ruzinduko ruheruka mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2015, zitigeze zishyirwa mu bikorwa.
Depite Mukarugagema Alphonsine, uvuga ko itsinda bari kumwe ryasanze inyinshi mu ngo zitita ku isuku yazo, iy’abana n’iy’aho batuye.
Ati ”Nubwo ingamba zafashwe ubwo duheruka inaha zari nziza, ntizigeze zishyirwa mu bikorwa kuko ikibazo cy’isuku kiracyari ikibazo.”
Ngo abo basuye basanze batakubuye, bakitwaza ko batunguwe kandi isuku igomba kuba umuco. Hari n’aho basanze abantu bararana n’amatungo, bakinjira mu nzu bagasanganirwa n’amaganga. Ikindi abadepite bagaye n’uburiri bw’abana.
Mukarugema abivuga ababaye, yagaragaje ko uburyo ababyeyi batita ku bana babo ku isuku ari nk’ihohotera babakorera.
Ati “Nta mwana ugira icyo yiyorosa, ntawe ugira icyo araraho. Ni inzitiramubu zishaje, ni amashitingi yashaje. Ibyo abana bakabiraraho bakanabyiyorosa. Hari n’aho twasanze abana bakuru barara mu cyumba cy’ababyeyi.”
Isuku nke ntigaraga mu ngo z’abaturage gusa, ahubwo n’ahahurira abantu benshi, abadepite basanze hagaragara umwanda.
Depite Pierre Claver Rwaka, wari mu rindi tsinda asobanura ko basanze amaresitora no mu bwiherero hari umwanda ukabije.
Atanga urugero rwa resitora z’imbere y’ibitaro bya Remera Rukoma, aho bogereza amasahani mu mazi mabi, bakamena ibiryo by’ingurube aho batekera ku buryo binukira abaje kuharira.
Mu Murenge wa Kayenzi ho ngo bahasanze ingo zitagira imisarane n’abayifite ari migufi cyangwa idasakaye, bigakubitiraho n’ikibazo cy’imirire mibi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, avuga ko abaturage bagiye batanga amakuru atari yo, ahamya ko ibyo abadepite babonye ari ukuri, akaba asaba abayobozi ndetse n’abakozi babishinzwe kubifatira ingamba.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Rutsinga we urananiwe kabisa