Akarere ka Nyamagabe kiyemeje kuvuza Tegamaso wari warabuze miliyoni 8 zo kwivuza

Nyuma y’imyaka ibiri Cyprien Tegamaso w’i Nyamagabe yarabuze miliyoni umunani n’ibihumbi 200 byo kwivuza, Akarere ka Nyamagabe kamwemereye kuzamurihira fagitire y’ibitaro.

Ibi bigaragarira mu rwandiko aka karere kandikiye ibitaro byitiriwe umwami Faisal, tariki 2 Nyakanga 2020, kavuga ko ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, kandi ko ubwako kazamwishyurira serivise z’ubuvuzi gashingiye kuri fagitire proforma ibi bitaro byamuhaye tariki 4 Gashyantare 2020.

Byemezwa kandi n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, uvuga ko akarere ka Nyamagabe kazamuvuza hamwe n’abandi batatu bari babasabye kubafasha.

Ati “Muri abo bane harimo uwo tuzajya twishyurira amafaranga ibihumbi 59 ku kwezi, naho batatu bandi kwa muganga babasabaga amafaranga abarirwa muri miliyoni 17. Birasaba amikoro ariko ntacyo bivuze, ubuzima bubashije kubungabungwa ni cyo cy’ingenzi, ibindi abantu bazashakisha.”

Tariki ya 15 Kamena 2020 nibwo Kigali Today yanditse inkuru yavugaga ko Cyprien Tegamaso w’i Nyamagabe amaze imyaka ibiri aryamye, no kuva aho ari bisaba kumuterura, kuko ngo yabuze miliyoni 8 n’ibihumbi 200 yasabwaga n’ibitaro byitiriwe umwami Faisal ngo avurwe.

Tegamaso avuga ko yatangiye kugira icyizere cyo kuzongera kubasha guhaguruka agakorera urugo rwe, dore ko yari asanzwe yifashije anabarirwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, ariko ubu akaba asigaye abarizwa mu cya mbere, nyuma yo kugurisha ibyo yari afite ari kwivuza.

Ati “Mfite ishimwe rikomeye cyane, Leta y’Ubumwe ni nziza.”

Umugore we na we ati “Ndishimye kuko mbona umugabo wanjye agiye gukira. Kuba uburyo bwo kumuvuza bubonetse, ni ikimenyetso cy’uko azanavurwa agakira.”

Ubundi Tegamaso afite utugufa tubiri two mu ruti rw’umugongo ibitaro byitiriwe umwami Faisal byasanze twaramunzwe, kandi ngo kumubaga ni byo byonyine byatuma akira. Kubura amafaranga akenewe ngo abagwe byatumye ataha ajya kuryama iwe.

Icyakora ab’iwe bahangayikishijwe no kwibaza ukuntu bazamugeza kwa muganga kuko atabasha kweguka, kandi atari kwa muganga ngo bizere ko azatwarwa n’imbangukiragutabara.

Dr. Ephraïm Nzabonimana, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kigeme Tegamaso yakunze kwivuzaho, avuga ko umujyanama w’ubuzima w’aho atuye yamufasha kubona imbangukiragutabara imukura mu rugo ikamugeza ku kigo nderabuzima, kandi ko umurwayi ageze ku kigo nderabuzima yagezwa ku ivuriro iryo ari ryo ryose mu Rwanda.

Uyu muyobozi yongeraho ko ubundi umujyanama w’ubuzima atabereyeho kuvura malariya gusa, ahubwo ashobora no gutabariza umuntu urwaye cyangwa akamukorera ubuvugizi.

Ku rundi ruhande ariko, ngo umuntu uhuye n’impamvu zituma akenera kugezwa kwa muganga byihuse, afite nomero y’imbangukiragutabara yayihamagara, agahabwa serivise.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose umunyarwanda aho yaba Ari hose,uko yaba ameze kose akwiye kwitabwaho mu gihe bigaragaye ko ubuzima bwe buri mu kaga.Ndashimira cyane Akarere ka Nyamagabe n’Abayobozi bako nagize uyu mutima n’utundi turere twigireho.

Joy pro yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Inkuru ni nziza Imana izamukiza, gusa iyo nimero umuntu yakwiyambaza mugihe akeneye imbangukiragutabara mwari kuyishyira mu nkuru kuburyo abasomyi tuyibona

Ahimana yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Ni byiza cyane.Uyu mugabo yambabazaga cyane kandi ntafite icyo namukorera.Mu byukuri,nta muntu n’umwe wo ku isi utarwaye.Abenshi barwaye amenyo,umutwe,etc...
Indwara zihitana millions nyinshi z’abantu buri mwaka.
Urugero,cancer ihitana hafi 10 millions buri mwaka.Amaherezo ni ayahe??Nkuko bibiliya ivuga,Imana izakuraho indwara zose,ndetse n’urupfu,hamwe n’ibindi bibazo byose.Hanyuma isi ihinduke paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ababi bose izabakura mu isi ku munsi w’imperuka.

bitariho yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka