Ngororero: Yabahaye umuti ubasinziriza ababeshya kubagaruriza amafaranga

Umuntu wiyita umuvuzi gakondo uri gushakishwa n’inzego z’umutekano, aravugwaho gutekera umutwe abaturage bo mu Murenge wa Muhororo, abaha umuti wo kubasinziriza ababeshya ko ari uwo gutuma babasha kubona umujura wabyibye amafaranga.

Amakuru y’uko hari abagore batatu, umukobwa umwe n’umusore wo mu kigero cy’imyaka 20 basaga n’abataye ubwenge, yamenyekanye tariki 10 Ukwakira 2023, nyuma y’uko abaturanyi bavumbuye ko hari ababonye ko abo bantu batameze neza, kubera imiti bari bahawe n’uwababeshyaga kubafatira umujura.

Abahawe umuti babwiye abaganga ku bitaro bya Muhororo ko bawuhawe mu ijoro ryo ku wa 09 Ukwakira 2023, aho buri wese yahabwaga agakombe k’amazi karimo n’agafu gakoze mu bintu bitandukanye.

Uwaje kubavura rero yasabye abagize umuryango bose kunywa kuri uwo muri, ngo barebe uko umujura asa n’ibimubaho kugira ngo agarure ayo mafaranga, maze aho kubona umujura batangira gusinzira umwe umwe, cyane cyane uwo musore na mushiki we.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Muhororo byakiriye abo bantu bikanabavura, Dr. William Namanya, avuga ko uwo muti banyweye ukoze mu byatsi gakondo, kandi ko bishoboka ko abavuzi gakondo bavanga ibyo byatsi bikavamo uburozi businziriza.

Agira ati, "Bageze ku bitaro wabonaga bavuga ibintu biterekeranye, ndetse ubu hari n’abatazi ukuntu bageze kwa muganga. Twasanze baranyweye imiti ica intege, umuntu agasinzira agakanguka avuga ibiterekeranye nk’uwataye ubwenge".

Dr. Namanya avuga ko batahita batahura ibintu byifashishijwe mu gukora ubwo burozi, kuko badafite ubushobozi bwo kubupima, ariko ko hafashwe ibizamini bizajya gusuzumirwa muri Laboratwari y’Igihugu ngo hamenyekane ibyari bibugize.

Agira ati "Byagaragaraga ko ibyo banyweye bifite uburozi buca intege, umuntu agata ubwenge. Twabahaye imiti yoza impyiko n’umwijima kuko ni zo nyama ziyungurura amaraso imyanda igaca mu nkari umuntu agakira. Ubu borohewe ndetse turabasezerera batahe".

Dr. Namanya avuga ko bazakomeza gusuzuma abo bantu ngo harebwe niba nta zindi ngaruka zabageraho bapimwa impyiko n’umwijima, kuko ari byo bishobora kuzahazwa n’ubwo burozi.

Dr. Namanya avuga ko bamaze kuzanzamuka bavuze uko byagenze, ari nabwo uwo musore wibwe, ngo yavuze ko yari amaze kwishyura uwo muvuzi amafaranga ibihumbi 200frw, mbere yo kubaha umuti waje kubasinziriza bagakanguka batakimubona ahubwo bacitse intege banataye ubwenge.

Avuga ko andi makuru yo gukurikirana uwo watanze ibyitwa umuti ukarembya abantu, bikomeza gukurikiranwa n’inzego z’umutekano kuko zatangiye iperereza.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhororo busaba abaturage kugana inzego z’ubuyobozi zikabakemurira ikibazo, aho kwishora mu byabagirira nabi birimo no kwivuza mu buryo butemewe n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka