Dr Kanimba Vincent wari umaze imyaka itatu arembye yarakize

Dr Kanimba Vincent, ni umuganga w’indwara z’abagore (Gynecologist), wamenyekanye cyane mu Rwanda mu mavuriro atandukanye, aho yabyaje umubare munini cyane w’ababyeyi. Yakoreye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, muri SOS n’ahandi, kandi aho yakoze hose bivugwa ko yari umuganga w’umuhanga wakoraga umurimo we neza.

Dr Kanimba Vincent yishimira ko ubu yakize (Ifoto: Isimbi TV)
Dr Kanimba Vincent yishimira ko ubu yakize (Ifoto: Isimbi TV)

Muri Mata 2023, nibwo amakuru y’uburwayi bwe yamenyekanye cyane, aratabarizwa kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kumufasha kujya kwivuriza mu mahanga. Icyo gihe yasabaga ababishoboye bose kumufasha kugira ngo abone amafaranga yo kujya kwivuza mu mahanga kuko hari aho yari yamenye hari ibitaro byamufasha.

Ni nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu afashwe n’indwara ya ‘Parkinson’ ijyana no kwica imikorere myiza y’ubwonko, bikajyana no gutakaza imbaraga k’umubiri, uyirwaye agasusumira/agatitira.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV icyo gihe, yavuze ko indwara yamufashe muri Gashyantare 2020, ubwo yari avuye gushyingura umubyeyi we mu Irimbi rya Rusororo, nyuma akananirwa kuva mu modoka bageze aho bagombaga gukarabira, kuko atashoboraga no guterura amaguru, bisaba ko abantu bamufasha. We ngo yabanje kubyitirira umunaniro, kubera imyiteguro ijyana no gushyingura, ariko nyuma ngo byakomeje kwiyongera.

Dr Kanimba ubu ufite imyaka 58 y’amavuko, nk’umuganga ngo arebye ku bimenyetso, atangira gukeka ko yaba arwaye iyo ndwara ya ‘Parkinson’, ariko akibwira ko itamufata kuko yumvaga akiri muto, kuko iyo ndwara ubusanzwe ngo yibasira abantu bageze mu zabukuru. Ariko yagiye kwa Muganga i Ndera, bemeza ko ari yo koko.

Kuva ubwo, Dr Kanimba yatangiye kujya afata imiti ihoraho, kandi ihenda cyane, kuko yafataga imiti igura asaga 2000 by’Amayero (agera muri Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda) buri kwezi, kugira ngo bimworohereze ibyo byo gutitira cyane, ariko biramugora cyane kuko yasabwaga amafaranga menshi y’imiti kandi yaravuye mu kazi kubera iyo ndwara.

Dr Kanimba yagiye kwivuza mu Bubiligi amarayo umwaka, nyuma agaruka mu Rwanda, akomeza guhabwa imiti itandukanye, imwe ntigire icyo itanga, ariko nyuma yo gushakisha aho iyo ndwara ya Parkinson yaba ivurirwa ku Isi, Dr Kanimba yavuze ko yabonye ari muri Amerika, muri Mexique, ku giciro kinini, mbese ubuvuzi buhenze, iyo akaba ari yo mpamvu yatabaje ababishoboye bose, kugira ngo bamufashe ajye kwivuriza muri icyo gihugu.

Icyo gihe Dr Kanimba yavugaga ko ubuvuzi bazamukorera harimo kumubaga, kongeraho ibindi bikenerwa nk’amatike yo kugerayo, aho gucumbika, ibizamini bikorwa mbere yo kumubaga n’ibindi bihurijwe hamwe, ngo bisaba agera ku bihumbi 107 by’Amadolari (hafi Miliyoni 110.000Frw).

Binyuze mu buryo butandukanye bwari bwashyizweho bwo gukusanya inkunga, Dr Kanimba yashoboye kujya kwivuza, nubwo atabaye akigiye aho muri Mexique, ahubwo ku itariki 6 Nyakanga 2023 yagiye kwivuza mu Buhinde, kuko yabonye amakuru ko hari Ibitaro byiza bifite abaganga beza bamufasha.

Kuri ubu uyu muganga atanga ubuhamya bw’uko yakize ndetse ameze neza, kandi ko yiteguye gusubira mu kazi nk’uko yabyivugiye mu kindi kiganiro yagiranye na Isimbi TV. Dr Kanimba yagarutse mu Rwanda tariki 21 Ugushyingo 2023, agaruka ashobora kugenda n’amaguru ye, nyuma y’uko yari amaze igihe agendera mu kagare, afashwa ibintu byose kuko umubiri we nta mbaraga wari ufite.

Aganira na Isimbi TV tariki 22 Ugushyingo 2023, yagize ati, “Meze neza nta kibazo, ku mutima turanezerewe cyane, turashima Imana cyane, Imana yadukuye kure. Kuko ndi umuntu wemera Imana, uzi ko Imana ishobora byose, naravugaga nti ndacyafite Imana bishobora gukunda”.

Dr Kanimba yavuze ko ageze aho mu Buhinde yahuye n’inzobere zitandukanye mu by’ubuvuzi, kugeza ku itariki 13 Nyakanga 2023, ubwo yabagwaga mu mutwe bikozwe n’amarobo (robots), akoreshwa n’umuganga.

Yagize ati, “Urebye hano ku mutwe, ntabwo ari inkovu, ni utuntu tw’udupulasitiki bashyizeho, dukurikirana uko amaraso atembera mu mutwe. Hanyuma bashyizemo n’uburyo butuma umusemburo wa ‘Dopamine’ uzamuka ukagera aho ugomba kugera kuko iyo Dopamine ari iyo ifasha umuntu gushobora gukoresha ingingo ze. Naho gutangira kwibuka ibintu, byatangiye uwo munsi bambaga, kuko igikorwa cyo kubagwa cyamaze amasaha 14, ariko batansinzirije, ahubwo babaga bambaza ibibazo, kugira ngo barebe niba ubwonko bwanjye bushobora kwibuka…nyuma umuganga aza kuvuga ati ni ubwa mbere nkoze igikorwa cyo kubaga kikagenda neza cyane uko nabishakaga”.

Dr Kanimba avuga ko yari yarazahajwe n'uburwayi ndetse n'imitungo yaramushizeho
Dr Kanimba avuga ko yari yarazahajwe n’uburwayi ndetse n’imitungo yaramushizeho

Dr Kanimba yavuze ko nyuma yo kubagwa, yakoreshwaga imyitozo yo kongera gufasha umubiri we gukora neza, kongera kugenda n’ibindi mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Yakomeje gukurikiranwa uko ubuzima bwe bumera neza. Ubu akaba avuga ko yiteguye gusubira mu kazi.

Yagize ati “Ubu niteguye gusubira mu kazi kabisa!”

Isomo yakuye mu burwayi bwe, ngo ni uko uyu mubiri ntacyo umaze kuko wagutenguha ku munota wa nyuma . Ati “nkanjye nari ngeze aho niyumva nk’umuganga w’abagore ukomeye, kandi ni byo, ariko igitondo kimwe, ukabyuka, umubiri ukagutungura”.

Dr Kanimba yashimiye abantu bose bitanze bakamufasha kugira ngo ajye kwivuza. Ati “Abantu baramfashije cyane, baravuga bati nubwo twaciwe intege ariko tugomba kumufasha. Ndashimira n’abantu badusengeye, kuko ni benshi. Hari umukobwa w’imyaka ine (4),yaranyandikiye, aravuga ati Dr ntacyo mfite cyo kuguha ariko nzagusengera. Abana bakohereza 500, 1000, bati Dr komera komera. Ndabizi gufasha nubwo yaba 500Frw, nubwo yaba 1000Frw, birafasha “.

Dr Kanimba avuga ko mu gihe azaba asubiye mu kazi azagakora ashyizeho umutima we wose, nubwo yari asanzwe agakora neza, ariko yigisha n’abandi kumenya Imana kuko Imana ikomeye kandi ikora byose.

Inkuru bijyanye:

Dr Kanimba uzwi cyane mu kuvura indwara z’abagore aratabarizwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arakoze Dr Kanimba ku buhamya atanze, buratanga icyizere ko Hari aho umuntu yakwivuriza Parkinsonism ubundi batubwiraga ko Parkinsonism itavurwa. Irindi somo abantu bari bakwiriye gukura muri ubu buhamya n’uko agahinda gashobora kugira ingaruka mbi nyinshi harino uburwayi n’urupfu. Umuntu umaze gupfusha agomba kwegerwa akitabwaho

Mukamusoni Jeanne d’Arc yanditse ku itariki ya: 24-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka