Rwamagana: Begerejwe inzu y’ababyeyi yuzuye itwaye miliyoni 135RWf

Ababyeyi bo mu murenge wa Munyaga muri Rwamagana ntibazongera kuvunika bajya kubyarira mu bitaro bya Rwamagana kuko begerejwe inzu y’ababyeyi yujuje ibyangombwa.

Iyi nzu y'ababyeyi yuzuye itwaye miliyoni 135RWf
Iyi nzu y’ababyeyi yuzuye itwaye miliyoni 135RWf

Iyo nzu y’ababyeyi yubatse ku kigo nderabuzima kiri muri uwo murenge kitwa Pere Tiziano de Munyaga, yatashywe ku mugaragaro ku itariki ya 23 Kanama 2017.

Iyo nzu y’ababyeyi yubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’itsinda ry’inshuti z’u Rwanda z’Abataliyani. Yuzuye itwaye miliyoni 135RWf.

Iyo nzu y’ababyeyi itarubakwa, ababyeyi bajyanwaga ku bitaro bya Rwamagana kandi bakagombye kubyarira ku kigo nderabuzima cya Munyanga.

Kuva kuri icyo kigo nderabuzima ujya ku bitaro bya Rwamagana harimo intera y’ibirometero birindwi.

Muri urwo rugendo ngo umubyeyi yashoboraga guhura n’ingorane zo kuba yabyarira mu nzira cyangwa akaba yabyara yananiwe bikamugiraho ingaruka bitaretse n’umwana.

Uwimbabazi Julliete Claire, umubikira uyora ikigo nderabuzima cya Munyaga avuga ko iyo nzu y’ababyeyi izabakemurira ikibazo cyo kwakira ababyeyi.

Agira ati “Twabashaga kwakira umubyeyi umwe gusa,ariko tuzajya twakira batatu kandi dufite n’ikindi cyumba bazajya bategererezamo igihe baje kubyara.”

Ibitanda ababyeyi bazajya baryamaho
Ibitanda ababyeyi bazajya baryamaho

Mukandayisenga Esperance, umwe mu babyeyi b’i Munyaga,ahamya ko bitari byoroshye kubyarira ahantu hato ariko ngo iyo nzu y’ababyeyi izatuma nta kibazo bagira babyara.

Dusabe Theophile, ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’ubuzima , yijeje abo bafatanyabikorwa babafashije kubaka iyo nzu y’ababyeyi ko Leta izakomeza gufatanya na bo kandi igakomeza gufasha ibigo nderabuzima uko bishoboka.

Ikigo nderabuzima cya Munyaga kitiriwe Padiri Tiziano cyatangiye gukora mu mwaka wa 1986. Abaturage bahabwa serivisi z’ubuvuzi kuri icyo kigo nderabuzima bagera ku 18.705.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka