RDF yafunguye ikigo cy’amahugurwa ku butabazi bw’abakomerekeye ku rugamba (Ivuguruye)

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bafunguye ikigo cy’amahugurwa ku butabazi bw’abakomerekeye ku rugamba n’abandi bose bagize impanuka.

Bari kwifashisha imfashanyigisho mu kugaragaza uko bazita ku ndembe.
Bari kwifashisha imfashanyigisho mu kugaragaza uko bazita ku ndembe.

Brig Gen Emmanuel Ndahiro, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, yatangaje ko iki kigo kizatorezwamo cyane cyane abajya mu butumwa bw’amahoro hanze y’u Rwanda.

Agira ati ”Ikintu cy’ingenzi iki kigo kizitaho ni ukwigisha gutabara inkomere kugira ngo abasirikare bacu bajye kubungabunga amahoro bafite ubushobozi buhagije."

Hari n’abantu baza hano kuri ibi bitaro bya gisirikare bakomerekejwe cyane cyane na za moto; hakunze kubaho impfu zituruka ku kuba abantu batatabawe mu minota ya mbere bagikomereka."

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Barks Ruggles yavuze ko ubu bafatanye n’u Rwanda ari ngombwa cyane bitewe n’akamaro abona ingabo z’u Rwanda zifite mu butumwa bw’amahoro.

Brig Gen Emmanuel Ndahiro, Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Brig Gen Emmanuel Ndahiro, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Kugeza ubu Ingabo z’u Rwanda zari zifite abatoza umunani bigisha gukora ubutabazi bw’ibanze n’abakora ubutabazi bw’abakomeretse bagera ku 18.

RDF yizera ko uyu mubare rero ugiye kwiyongera, kubera ingabo za Amerika zizamara ibyumweru bike mu Rwanda zitoza bagenzi babo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze inkunga yo kubaka ikigo cy’amahugurwa ku butabazi bw’abakomerekeye ku rugamba (Medical Simulation Center) ingana n’Amadolari y’Amerika ibihumbi 275, abarirwa muri Miliyoni zirenga 220RWf.

USA ikomeza yizeza Leta y’u Rwanda kuzakomeza ubufatanye mu gushyigikira ubutumwa bw’amahoro.

Brig Gen Ndahiro na Ambasaderi w'Amerika Barks Ruggles bafungura ku mugaragaro iki kigo.
Brig Gen Ndahiro na Ambasaderi w’Amerika Barks Ruggles bafungura ku mugaragaro iki kigo.
Impande zombi zatangaje ko zizeye ko mu gihe gito hazaba hamaze gutozwa abatabazi bahagije.
Impande zombi zatangaje ko zizeye ko mu gihe gito hazaba hamaze gutozwa abatabazi bahagije.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turashimira imikorere y’ingabo zu Rwanda tukanasaba nokuzigishya ubutabazi bwibanze [First Aid ] cyane aho abantu beshyi bahurira.

JMV yanditse ku itariki ya: 7-02-2017  →  Musubize

Ibi bikorwa byose nibyo bikomeza gushimangira ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda.

Kamasa yanditse ku itariki ya: 7-02-2017  →  Musubize

komeza imihigo rwanda nziza inghabo zurwanda mukomere numugaba mukuru wacu wikirenga uhora adushishikariza ibyiza mukomereze aho tubari inyuma muri indashyikirwa impande zose

kimasa yanditse ku itariki ya: 7-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka