RBC yibukije Abanyarwanda kuba hafi umuntu wagira ihungabana

Muri iyi minsi u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakoerewe Abatutsimu 1994, hari abakigaragaza ibimenyetso by’ihungabana, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), kikaba gisaba Abanyarwanda kuba hafi yabo no kwiyambaza inzego z’ubuzima mu gihe bibaye ngombwa, kinagaragaza nomero za telefone zakwifashishwa mu gihe hari ugize icyo kibazo.

Abanyarwanda bibukijwe kuba hafi abagira ihungabana
Abanyarwanda bibukijwe kuba hafi abagira ihungabana

Dr. Darius Gishoma, umuyobozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, avuga ko hakiri abagifite ibikomere bitarakira kugeza uyu munsi, akaba ari aho ahera asaba Abanyarwanda kuba hafi abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize ingaruka ku buzima bw’Igihugu mu nguni zose. Mu rwego rw’ubuzima yasize ibikomere byinshi ku mubiri, ariko isiga n’ibikomere ku mutima, mu marangamutima no ku ubuzima bwo mu mutwe.”

Nubwo hari abamaze gukira ibikomere, haracyagaragara abatarakira nk’uko Dr. Gishoma abivuga.

Yagize ati “Mu rugendo rwo kwiyubaka Igihugu cyakoze, hari benshi bubatse ubudaheranwa bakaba bafite impagarike bakomeye, ariko kandi hari bamwe ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi bitarakira burundu, ku buryo mu gihe cyo kwibuka ibyo bikomere rimwe na rimwe bimera nk’ibikangutse, bakagira ibimenyetso bitandukanye by’ihungabana.”

RBC ikangurira Abanyarwanda kuba hafi no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa uwigeze kugaragaza ibimenyetso by’ihungabana agafashwa gukomeza kwiyubaka.

Dr. Gishoma avuga ko urwego rw’ubuzima rufite ubushobozi bwo kwita ku bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana.

Yagize ati “Uko Igihugu cyiyubatse mu nzego zose, n’urwego rw’ubuzima rwariyubatse. Dufite ubushobozi bwo gutanga ubuvuzi ku nzego zose. Uhereye aharimo kubera igikorwa cyo kwibuka, turahasanga Abajyanama b’ubuzima, tukahasanga kandi abakorerabushake baturuka mu miryango y’abafatanyabikorwa ba RBC.”

Dr. Darius Gishoma
Dr. Darius Gishoma

RBC ivuga ko abantu bose basabwa gukomeza kuba hafi y’abagaragaza ibimenyetso by’ihungabana, bagahumurizwa kandi aho bibaye ngombwa hakitabazwa inzego z’ubuzima kuko ibigo nderabuzima byose bifite ubushobozi bwo kubakira, kugira ngo babone ubufasha bwisumbuyeho.

Dore zimwe muri nomero wahamagara mu gihe hari ugize ikibazocy’ihungabana:

RBC 144, Police 122, SAMU 912, AVEGA 7494, GAERG 1024, AERG 5476 cyangwa ugahamagara umuryango utabara imbabare kuri 2100

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka