RBC yatanze inzitiramubu z’ubuntu ku banyeshuri bose biga bacumbikirwa

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) cyatanze inzitiramubu z’ubuntu ku banyeshuri bose bacumbikirwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga, nyuma yo kubona ko bari mu byiciro byibasiwe n’iyo ndwara kurusha abandi mu Gihugu.

RBC ivuga ko yatanze inzitiramubu 236,522 ku mashuri 480 yose mu Gihugu acumbikira abanyeshuri, kuva mu kwezi k’Ukuboza 2022 kugera mu Kuboza 2023.

RBC ivuga ko abanyeshuri biga nijoro, abashinzwe umutekano, abarobyi n’abajya mu kabari, bibasirwa na Malaria kurusha abandi, bitewe n’uko baba batari mu rugo no mu nzitiramubu mu masaha y’ijoro.

Iki kigo kivuga ko kurara mu nzitiramubu, gutera umuti wica imibu mu nzu, gukinga neza inzu iyo bugorobye, gusiba ibinogo no gukuraho ibintu byose birekamo amazi, ndetse no gutema ibihuru hafi y’ingo, byagabanyije Malaria kuva kuri miliyoni hafi eshanu z’abaturage bafatwaga na yo muri 2018, kugera ku bihumbi 600 babonetse bayirwaye mu mwaka ushize wa 2023.

Umukozi mu ishami rya RBC rishinzwe kurwanya Malaria, ushinzwe ibijyanye n’ubukangurambaga bwo kwirinda iyo ndwara, Epaphrodite Habanabakize, avuga ko abanyeshuri bacumbikirwa bajyaga bavana iwabo inzitiramubu, ababyeyi n’abana bazihawe bagasigara mu byago byo kurwara Malaria.

Ati “Ibigo by’amashuri bifite abana bicumbikiye byose mu Gihugu byabonye inzitiramubu, twizeye ko abanyeshuri bose bacumbikirwa ku ishuri bazibonye."

Habanabakize avuga ko abanyeshuri mu gihe barimo gusubiramo amasomo nijoro, abashinzwe umutekano, abarobyi n’abantu bagorobereza mu kabari, bagomba kugura umuti wirukana umubu bakawisiga mu gihe bari hanze y’ingo nijoro.

Abafatanyabikorwa ba Leta barimo Society for Family Health(SFH), Agropy n’abandi, barakangurirwa gushaka iyo miti kugira ngo abayikeneye batayibura.

RBC irifuza kuzaba yaciye burundu Malaria mu Rwanda mu mwaka wa 2030.

Frère Innocent Akimana n'abanyeshuri, bavuga ko inzitiramubu zagize uruhare mu kwirinda Malaria
Frère Innocent Akimana n’abanyeshuri, bavuga ko inzitiramubu zagize uruhare mu kwirinda Malaria

Urwunge rw’Amashuri GS St Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga, rwasobanuriye RBC ko inzitiramubu zarwanyije Malaria muri icyo kigo, ku buryo mu gihembwe cyose abafatwa n’ubwo burwayi batajya bagera kuri batanu mu barenga 800 bacyigamo.

Umuyobozi wa GS St Joseph Kabgayi, Frère Innocent Akimana, agira ati “Iyo barwaye Malaria baba bayivanye ahandi hatari mu buryamo, kuko nta mwana utarara mu nzitiramubu."

Ndibwami Ntwali Landry wiga mu mwaka wa Gatanu w’icyo kigo, avuga ko atakibona bagenzi be barwaye Malaria.

Umunyeshuri mu rwunge rw'Amashuri GS St Joseph Kabgayi
Umunyeshuri mu rwunge rw’Amashuri GS St Joseph Kabgayi

Mugenzi we witwa Igiraneza Ornella wiga mu mwaka wa Gatanu, avuga ko urubyiruko rukwiye guhozwaho ijisho, bitewe n’uko harimo abadakunda kurara mu nzitiramibu bavuga ko umuti ubamo ubateza kokerwa mu maso.

Ubuyobozi bwa GS St Joseph buvuga ko hari n’ubwo bukoresha ingufu z’umurengera kugira ngo buri mwana aryame mu nzitiramubu iteye umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka