Muhanga: Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwa ‘Autisme’ barishimira kwegerezwa ikigo kibitaho

Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwa Autisme mu Karere ka Muhanga, barishimira kwegerezwa ikigo kibitaho cyitwa ‘Oroshya Autisme’, kuko n’ubwo kimaze igihe gito gitangiye gukora, abo babyeyi batangiye kubona abana babo bahindura ubuzima ugereranyije na mbere.

Bishimiye kwegerezwa ikigo cyita ku bana bafite Autisme
Bishimiye kwegerezwa ikigo cyita ku bana bafite Autisme

Abo babyeyi kandi bavuga ko ubundi bitari kuborohera kohereza abana babo mu bigo biri kure y’imiryango yabo, kuko hari nk’aho mu Mujyi wa Kigali hari ibigo byita kuri abo bana, usanga bisaba amafaranga hafi Miliyoni imwe ku gihembwe.

Ikigo Oroshya Autisme kimaze amezi arindwi gitangijwe mu Karere ka Muhanga, kimaze kwakira abana basaga 20 barimo abasaga 10 bahabwa amasomo yihariye y’abana bafite ubwo bumuga, abandi bakaba bafashirizwa mu miryango.

Umuyobozi wa Oroshya Autisme, Mushambokazi Adelphine, atangaza ko uburezi bw’umwana ufite Autisme, buba bwihariye kuko busaba ko umwana ahabwa amasomo wenyine, ibyo bigatuma abana bafite ubwo bumuga batabasha kubona amashuri abakira ahantu hose, ababyeyi bagahitamo kubakingirana mu ngo kubera kubura aho babajyana.

Abana bitabwaho byihariye
Abana bitabwaho byihariye

Agira ati “Usanga amashuri n’ibigo byakira aba bana bitaboneka hose kubera ko kubitaho biragoye, urumva niba umwana umwe agira umwarimu we, hano dusabwa kuba dufite abarimu barenga 10, ibyo kandi bisaba ubushobozi tutarageraho”.

Mushambokazi avuga ko batangiza icyo kigo bari bamaze kubona abana benshi baheze mu miryango, agasaba ababyeyi kubagana ngo babafashe kuko banatanga serivisi zo kubasanga mu miryango, iyo bigaragara ko bataragera ku rwego rwo kuza ku ishuri.

Bamwe mu babyeyi bafite abana bavukanye Autisme, bavuga ko kubona ikigo mu mujyi wa Muhanga ari amahirwe akomeye, yatumye abana babo bavanwa mu bipangu bakazanwa ku ishuri, kandi bafite icyizere cy’uko bazavamo abantu bazagira ibyo bimarira kurusha kubaheza mu miryango.

Umwe mu babyeyi agira ati “Njyewe umwana wanjye afite imyaka 13, ntabwo nigeze numva namukingirana kuko byari kurushaho kumwangiza, ariko nagerageje kumujyana ahantu henshi bakamungarurira kuko badashoboye kumwitaho, ubu ariko hano atangiye kwiga kuvuga no kwikarabya ndetse no kumva yamesa imyenda. Afasha murumuna we gukora imikoro yo ku ishuri, mbese usanga iri shuri ari igisubizo kuko nagerageje kumujyana mu Mujyi wa Kigali banca hafi miliyoni ndayabura mpitamo kuba mugumishije mu rugo”.

Buri mwana aba afite umwarimu we
Buri mwana aba afite umwarimu we

Mushambokazi asaba ko inzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa bakwitabira gufasha ibigo byita ku bana bafite Autisme, kugira ngo bigire ubushobozi bwo kwakira abana benshi kuko byagaragaye ko hari abafite ubwo burwayi bavuyemo ibihangange ku Isi, barimo nk’umuyobozi washinze urubuga rwa facebook na twitter ubu yabaye X.

Hari kandi abahanga nka Newton uzwiho ubuhanga buhanitse mu bumenyi bw’Isi, abahanzi bakomeye ndetse n’abanyabugeni b’abahanga, babigezeho kandi barwaye Autisme, bikaba byatanga icyizere ku Banyarwanda kuko bene abo bana bakunze kugira ubwenge butangaje.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye wubatsemo icyo kigo, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko kuba mu mujyi utuwe n’abasaga ibihumbi 300 batagiraga aho kwerekeza abo bana byari imbogamizi ku nzego zitandukanye.

Avuga ko bazakomeza kuba hafi ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo ribashe kubaka ubushobozi, agasaba ababyeyi gucika ku mico yo kumva ko umwana urwaye Autisme aba atuzuye cyangwa bikomoka ku migenzo ya gakondo.

Umubyeyi ufite umwana ufite autisme avuga ko ikigo cyamubereye igisubizo
Umubyeyi ufite umwana ufite autisme avuga ko ikigo cyamubereye igisubizo

Ubumuga bwa Autisme ku bana bato ntiharamenyakana ikibutera, kandi buri umwe ufite ubwo bumuga aba yihariye ibimenyetso, ariko bigaragara ko umwana atangira kugaragaza ibimenyetso byayo ageze ku mezi umunani, ubwo aba atagaragaza ibimenyetso byo kuvuga, kwiyenza cyane no gukubagana, ndetse uko akura akagira imyitwarire itandukanye n’iy’abanadi bana.

Mushambokazi avuga ko abana bafite Autisme basaba uburezi bwihariye ariko bavamo abahanga
Mushambokazi avuga ko abana bafite Autisme basaba uburezi bwihariye ariko bavamo abahanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

N’ibintu by’agaciro cyane kubona hakiriho abantu bagifite umutima wo kwita no kwitangira abatavyishoboreye. Toutes mes félicitations kuri abo Bagize igitecyerezo cyo gushinga icyo Kigo muri Ababyeyi beza bakomeje guharanira ko Umuryango Nyarwanda ubaho neza ntanumwe usigaye inyuma bitewe n’ubumuga runaka.

Yvan-Dévis yanditse ku itariki ya: 6-04-2024  →  Musubize

Autisme ni indwara imeze ite bwana Munyamakuru?

Collins Mukiza yanditse ku itariki ya: 6-04-2024  →  Musubize

Autisme ni uburyo umwana avuka atandukanye n’abandi, bigakunda kugaragara umwana atangiye kugira amezi umunani. Umwana ufite Autisme agaragaza imyitwarire itandukaniye n’iyabandi cyane cyane mu mivugire no mu mibanire ye n’abandi, agakora ibinyuranye kuko aba atumva impamvu yabyo. ibi bishobora kuba byagira uruhare mu idindira y’umwana mu bwenge, bigasaba kwitabwaho byihariye.

Yvan-Dévis yanditse ku itariki ya: 9-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka