Kwishyurirwa mitiweri bizabarinda kongera kwivuza magendu

Abaturage batishoboye 34 bo Mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bishyuriwe mitiweri n’itorero ‘Izere Yesu Christian Church’, bavuga ko zizabarinda kutongera kwivuza magendu.

Abatishoboye bishyuriwe Ubwisungane mu buvuzi banahabwa ibikoresho bitandukanye byo kubafasha mu rugo
Abatishoboye bishyuriwe Ubwisungane mu buvuzi banahabwa ibikoresho bitandukanye byo kubafasha mu rugo

Aba baturage barimo 23 bazishyuriwe kuri uyu wa 24 Nzeri 2017, bemeza ko iki ari igikorwa cyiza cyo kuzirikana abatishoboye, cyane ko hari n’izindi mpano bahawe zirimo ibikoresho byo mu rugo hagamijwe kubaremera, kikaba ari igikorwa cyari giherekejwe n’amasengesho.

Ngiruwonsanga Jean Claude wo mu Murenge wa Nyarugunga umaze igihe yaravunitse akaguru kubera impanuka, yashimiye cyane ubuyobozi bw’iryo torero kuko abonye uko yivuza.

Agira ati “Nari maze amezi atanu nivuza ku buryo ibyo mu nzu byose nari narabigurishije nishyura kwa muganga kandi nari ntarakira. Nshimiye cyane rero iri torero ringobotse, mbyakiriye nk’impano y’Imana kuko jye ntacyo nari kwishoboza, ndahita nivuza nkire”.

Ngiruwonsanga usanganywe imvune yishimiye guhabwa ubwisungane mu buvuzi ubu ngo agiye kwivuza akire neza
Ngiruwonsanga usanganywe imvune yishimiye guhabwa ubwisungane mu buvuzi ubu ngo agiye kwivuza akire neza

Nikuze Alphonsine na we ngo kuba yishyuriwe mitiweri ngo bimurinze kwivuza magendu yamugiraho izindi ngaruka.

Ati “Narwaraga nkajya kuri farumasi bakamvura magendu sinkire neza ahubwo akenshi bikanteza ibindi bibazo. Ndishimye cyane kuba banyishyuriye mitiweri, Imana ibahe umugisha”.

Aba bombi kimwe n’abandi bahawe n’ibikoresho byo mu rugo birimo amabase, ibikombe, inkweto n’ibyo kurya.

Pasiteri Betty ukuriye iri torero, avuga ko gufasha abantu mu by’umwuka bidahagije ari yo mpamvu babafasha no by’umubiri.

Ati “Kuva twatangira muri 2011, dufasha abantu mu by’isanamitima dushingiye ku ijambo ry’Imana, ariko tukabafasha no mu bijyanye no mu mubiri kuko ntabwo umuntu yajya mu mwuka atari mu mubiri muzima. Tubaha mitiweri n’ibindi bikoresho ariko n’ibindi bifuza tuzagenda tubibagezaho buhorobuhoro”.

Pasiteri Betty uyobora itorero Izere Christian church
Pasiteri Betty uyobora itorero Izere Christian church

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga aho iri torero rikorera, Sebarindwi Sylvestre, avuga ko iri torero rifitiye akamaro baturage ayobora.

Ati “Basanzwe badufashiriza abaturage muri ibi by’ubwisungane mu kwivuza kandi bagikomeje, ni igikorwa cyiza n’ubuyobozi bwishimira. Ikindi ni uko bafasha urubyiruko kutazerera ngo rujye mu biyobyabwenge, ahubwo rugahugira mu masengesho no kungurana ubumenyi”.

Uyu muyobozi avuga ko akagari ayobora kageze kuri 87% mu gutanga mitiweri, amadini n’amatorero ngo akaba yarabigizemo uruhare runini kandi agikomeje ku buryo ngo yizera ko bitarenze uku kwezi bazaba bageze ku 100%.

Sebarindwi Sylvestre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kamashashi
Sebarindwi Sylvestre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashashi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ibongerere aho mwakuye kugirango muzafashe abandi benshi

Kabera yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka