Kubika amakuru y’ikingira hifashishijwe ikoranabuhanga bizagabanya arenga Miliyoni 300Frw ku yakoreshwaga

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko uburyo bwo kubika amakuru y’abana bakingiwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, buzagabanya ikiguzi cy’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 300, yagendaga ku ikoreshwa ry’ifishi yandikagwaho aya buri mwana.

Ababyeyi bishimiye iryo koranabuhanga kuko hari amafishi yangirikaga
Ababyeyi bishimiye iryo koranabuhanga kuko hari amafishi yangirikaga

Ubusanzwe mu Rwanda kuva umwana avutse kugera agize amezi 15, ahabwa inkingo 13 zitandukanye zimurinda indwara zirimo imbasa n’izindi, aho agomba kuba afite ifishi/Igipande iba ibitseho amakuru yose y’umwana, arimo amazina yombi, igihe yavukiye, inkingo amaze gukingirwa hamwe n’izo asigaje.

Bitewe n’uko iyo fishi iba iriho amakuru y’ingenzi y’umwana, iba ari iy’umumaro cyane ku mubyeyi, kuko aramutse atayifite bishobora kubuza umwana amahirwe arimo kuba atabona urukingo, bigasaba umubyeyi kubanza kumushakira indi.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko nubwo amakuru aba ari kuri iyo fishi ari ingenzi, ariko uburyo ikozemo butaborohereza kuyibika, kubera ko kuba ikoze mu gipapuro bituma bahura n’imbogamizi nyinshi zituma gishobora kwangirika, bityo bakisanga nta fishi bafite, ari na ho bahera basaba ko haramutse habotse ubundi buryo bwayisumbura byarushaho kuborohereza.

Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Bugesera yagize ati “Basigaye baduha ibipande bidakomeye, tumeze nk’udupapuro tugahita ducika ntitubashe kutubika igihe kirekire, kandi uzi ko bikenerwa kenshi, umwana asigaye ajya no gufata irangamuntu bakamuza igipande yikingirijeho.”

Akomeza agira ati “Ariko biramutse biri mu ikoranabuhanga wajya ujya kwa muganga bakabireba mu mashini bakabibona, batiriwe bakubaza cya gipapuro, kandi natwe nk’ababyeyi niba tubibura abaganga bakadutuka, urumva barabishyize mu ikoranabuhanga byaba bidufashije kubitwara tukabibika nabi.”

Mugenzi we wo mu Karere ka Gasabo ati “Umubyeyi aba agifite ugasanga umwana akimushikujeho agasigarana igipande kimwe cyometseho ikindi, waba urimo kumugaburira akaba akimennyemo ibikoma, wagera imbere ya muganga akagutuka akenda kukwica. Uburyo bw’ikoranabuhanga buba bwiza cyane, kandi n’amakuru aba yizewe abikitse neza, ni ukuri twaba turuhutse umutwaro w’ibipapuro.”

Mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo ababyeyi bahuraga nabyo bitewe no gukoresha ifishi zikozwe mu mpapuro, MINISANTE ivuga ko hatangijwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gihe habikwa amakuru yandikwaga ku ifishi, ku buryo umubyeyi azajya ayoherezwa kuri telefone ye.

Hassan Sibonama avuga ko gahunda z'ikingira zose zisigaye zikorerwa mu buryo bw'ikoranabuhanga
Hassan Sibonama avuga ko gahunda z’ikingira zose zisigaye zikorerwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’inkingo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Hassan Sibomana, avuga uretse kuba ubwo buryo buzafasha ababyeyi ariko buzanagabanya ikiguzi cyagendaga ku mpapuro.

Ati “Muri porogarame y’Igihugu y’ikingira ibintu byose birimo gukorerwa mu ikoranabuhanga, iyo umubyeyi agiye gukingiza amakuru y’umwana yose ashyirwa muri mudasobwa, uko umwana abonye urukingo bigashyirwa muri mudasobwa, n’iyo tugenzura ibijyanye n’inkingo byose ubu ngubu birimo gukoreshwa ku ikoranabuhanga, Biragabanya ikiguzi kijyanye n’impapuro twakoreshaga, ku buryo bizavanaho amafaranga atari munsi ya Miliyoni 300 zakoreshwaga ibijyanye no kubicapa, yari amafaranga menshi cyane.”

Imibare ya MINISANTE igaragaza ko mu Rwanda nibura buri mwaka havuka abana ibihumbi 360, abagera kuri 96% bakaba babona inkingo zuzuye nk’uko ziteganywa na muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka