Kimwe n’u Rwanda Afurika yose ikwiye gushyira imbere Mituweri

Ukuriye Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, avuga ko u Rwanda rwakagombye kubera urugero Afurika kubera Mituweri.

Abitabiriye inama bakurikiye ibiganiro
Abitabiriye inama bakurikiye ibiganiro

Yabivugiye mu muhango wo gutangiza inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ibera i Kigali, ivuga ku buzima muri Afurika n’ibyakorwa ngo burusheho kuba bwiza kuko hakiri indwara nyinshi.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 27 Kamena 2017, yitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi.

Dr Matshidiso yavuze ko ubwisungane mu kwivuza ari bumwe mu buryo bukomeye bwo guhangana n’izi ndwara, agatanga urugero k’u Rwanda.

Yagize ati “Ibihugu bya Afurika biragomba gushyiraho ubwisungane mu kwivuza kugira ngo byorohere abaturage bagiye kwa muganga. Kwishyura uko bagiye kwivuza biragoye kuko badahorana amafaranga bikaba byabagiraho ingaruka mbi.

U Rwanda rwakagombye kuba urugero rwiza kubera ‘Mituelle de Asanté’ ituma abaturage batarembera mu ngo”.

Yongeraho ko mu rwego rwo kurinda abaturage cyane cyane indwara zitandura, ibihugu bya Afurika byakagombye kuzamura imisoro ku itabi n’ibinyobwa bisindisha, bityo ababinywa bakagabanuka.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, avuga ko indwara zitandura zihangayikishije haba muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko, ari yo mpamvu asaba abaturage kwirinda.

Ati “Twashyizeho ingamba zibanda ku kwirinda, dusaba abaturage kurya indyo iboneye, birinda amavuta menshi n’isukari irenze urugero, bagakora siporo kenshi ngo birinde izi ndwara cyane ko kwirinda biruta kwivuza”.

Yongeraho ati “U Rwanda ruhagaze neza mu bikorwa by’ubuzima ari yo mpamvu iyi nama yabereye hano.

Abanyarwanda bagera kuri 91% bafite ubwisungane mu kwivuza, gahunda y’ubuvuzi bugera ku muturage atavunitse yashyizwemo ingufu hongerwa amavuriro n’ibigo nderabuzima muri buri murenge, bigafasha abaturage kwivuza bitabagoye”.

Abayobozi banyuranye bitabiriye iyi nama bafashe ifoto y'urwibutso
Abayobozi banyuranye bitabiriye iyi nama bafashe ifoto y’urwibutso

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, asaba ibihugu bya Afurika gukorera hamwe hakabaho guhanahana ubunararibonye hagamijwe ubuzima bwiza bw’ababituye.

Akomeza avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bike bya Afurika biha inkingo abazikeneye hafi ya bose kuko ruri kuri 90%, ibi ngo bikaba ari byo byongerera ubudahangarwa Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ngombwa ko Africa itekereza kandi igashyira mu bikorwa gahunda zijyanye na Universal Health Coverage. Murakoze.

Spencer Bugingo yanditse ku itariki ya: 29-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka