Kamonyi: Bashyikirijwe inzu y’ababyeyi yo kubyariramo basaba n’imbangukiragutabara

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarubaka mu Murenge wa Kamonyi, baturiye ikigo nderabuzima cya Nyagihamba, bashyikirijwe inzu ababyeyi babyariramo, ariko banifuza guhabwa imbangukiragutabara yo gufasha abagize ibibazo bisaba kujyanwa ku bitaro bifite ubushobozi.

Inzu y'ababyeyi yitezweho kugabanya impfu z'abana n'ababyeyi bapfa babyara
Inzu y’ababyeyi yitezweho kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyagihamba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka bagaragaza ko imbangukiragutabara yari isanzwe ifasha ababyeyi yamaze gupfa kubera imihanda mibi, ubu bakaba bifuza indi.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyagihamba, Soeur Thérèse Uwizeyemariya, avuga ko kwakira ababyeyi barenze umwe byabagoraga kubera inyubako idahagije, ariko ubu ngo nta zindi mpungenge ku bwisanzure n’ibanga ry’umubyeyi ugiye kuruhuka.

Agira ati “Iyo twabaga dufite nk’ababyeyi babiri bagiye kwibaruka cyabaga ari ikibazo gikomeye, n’abakozi bahuraga n’ikibazo cyo kubakirira mu kumba gato twari dufite, turacyifashisha ibikoresho twari dufite ariko dukeneye ibikoresho bijyanye n’igihe nk’ibitanda, n’igitanda ababyeyi babyariraho dukeneye nk’icya kabiri”.

Soeur Uwizeyemariya avuga ko bakeneye ibikoresho bigezweho birimo n'imbangukiragutabara
Soeur Uwizeyemariya avuga ko bakeneye ibikoresho bigezweho birimo n’imbangukiragutabara

Banagaragaza ko bifuza ko inzu y’ababyeyi bubakiwe yashyirwamo ibikoresho bijyanye n’igihe kuko ubu hari kwifashishwa ibyari bisanzwe ku kigo nderabuzima, birimo ibikoreshwa aho ababyeyi babyarira, n’ibitanda byo kuruhukiraho no gutegererezaho ku bategereje kubyara.

Ibitanda abamaze kubyara baryamaho ntibjyanye n'igihe
Ibitanda abamaze kubyara baryamaho ntibjyanye n’igihe

Agira ati “Nk’iyo dukeneye kohereza umubyeyi ku bitaro bikuru, biduteza ibibazo cyane kuko bisaba guhamagara imbangukiragutabara ku bitaro, bikadushyira ku muhangayiko wo gutegereza niba ihagera umubyeyi ataragira ikibazo. Dukeneye n’ibitanda byo kubyariraho kuko ibihari ntibijyanye no kwakira umubyeyi umaze kubyara”.

Inzu bubakiwe izatuma ababyeyi bisanzura banahabwe serivisi nziza

Ababyeyi bagana ikigo nderabuzima cya Nyagihamba bo bavuga ko kitarubakwa byasabaga kujya i Musambira na Remera-Rukoma, bikaba ingorane ku babyeyi babaga bahetse mu ngobyi ya gakondo bikaba byanabateza ibibazo.

Naho ku bijyanye n’ubwisanzure bw’umubyeyi ugiye kubyara, umubyeyi witwa Uwingabire Lestuda uherutse no kubyarira mu nzu nshya bubakiwe avuga ko aho babyariraga hatatangaga icyizere cyo kubyara neza.

Agira ati “Aho twabyariraga mbere harafunganye ntiwakwisanzuriramo kuko umubyeyi uri ku nda ntiyoroherwa no kuguma hamwe, mwahuriramo murenze umwe bikarushaho kuba ikibazo, ariko iyi nzu ni ngari yagenewe ababyeyi bonyine, nta pfunwe ryo kumva ko abantu bakureba uje kubyara wagira nk’ibyago byo kuribwa cyane ukavuga abantu bakagutahana, kandi umubyeyi uje kubyara aba akeneye ibanga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, asaba ababyeyi kwitabira kubyarira kwa muganga, kugira ngo hirindwe impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara, kuko kubona inzu igezweho yo kubyariramo ari igisubizo kuri icyo kibazo cy’impfu.

Habaye ibirori byo gutaha iyi nzu nshya
Habaye ibirori byo gutaha iyi nzu nshya

Agaragaza ko kuba hari ibikoresho bigezweho bikenewe, ubu hari iby’ibanze kandi hakiri ibigikenewe koko, kandi ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hari gushakwa ibisubizo ngo ibikoresho byiyongere.

Agira ati “Ubu ibihari ni iby’ibanze, biratuma tuba dukora mu gihe tugitegereje igisubizo cy’ibikoresho bishya, iyi nzu izagira uruhare mu kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara, kuko ababyeyi bazitabira kuza kubyarira ahantu heza, no kuza gupimisha inda ntihazagire ubyarira mu rugo”.

Imibare y’Akarere ka Kamonyi igaragaza ko muri rusange kubaka ibigo nderabuzima n’inzu z’ababyeyi byagabanyije impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara kuko nko mu mwaka wa 2020, hapfaga ababyeyi 41/100000, n’abana 80/1000, ubu imibare ikaba yaramanutse cyane kuko imibare ya 2023 igaragaza ko abana 11/1000, ari bo bapfa bavuka, mu gihe mbere habarurwaga abageraga kuri 60/1000.

Alice Kamau, Umuyobozi w’Umuryango Food for the Hungry Rwanda wagize uruhare mu kubaka iyo nzu, avuga ko kubaka inzu z’ababyeyi, biri muri gahunda yo kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka kugera kuri zeru.

Kamau avuga ko kubaka inzu nziza y'ababyeyi bibafasha kubyara neza abana bazima
Kamau avuga ko kubaka inzu nziza y’ababyeyi bibafasha kubyara neza abana bazima

Agira ati “Ntitwifuza kubona umubyeyi yapfushije umwana igihe cyo kubyara cyangwa umubyeyi akahasiga ubuzima, kandi iyo umubyeyi adafite ahantu hisanzuye bamwakirira, nta cyizere cyo kubyara neza aba afite, kandi iyo umubyeyi afite ahantu heza yakirirwa bimutegura mu mutwe uko abyara kandi akanabyara neza”.

Umurenge wa Nyarubaka ufite ikigo nderabuzima kimwe ukaba wungutse inzu y’ababyeyi igezweho, ukaba unafite nibura ivuriro ry’ibanze muri buri Kagari, ubuyobozi bwawo bukifuza ko nk’Umurenge uherereye kure y’imihanda myiza, inkunga yaboneka ari ho yahera.

Ababyeyi bishimiye ko inzu nshya y'ababyeyi izatuma bisanzura bagiye kubyara
Ababyeyi bishimiye ko inzu nshya y’ababyeyi izatuma bisanzura bagiye kubyara
Aho bari basanzwe babyarira ntihakijyanye n'igihe
Aho bari basanzwe babyarira ntihakijyanye n’igihe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikigikorwa ninyamibwa byibuze ababyeyi bagiye kujya bakirirwa ahantu hameze neza kandi hisanzuye dushimiye umufatanyabikrwa FH Rwanda watumye ababyeyi bongera kwishima

Karinganire Ferdinand yanditse ku itariki ya: 14-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka