Inyubako zidahagije ku bitaro bya Kiziguro ntizihutisha serivisi

Ibitaro bikuru bya Kiziguro by’Akarere ka Gatsibo bifite inyubako zidahagije, bituma serivisi zihatangirwa zitihuta, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwabyo.

Izi ni zimwe mu nyubako nshya z'ibitaro bya Kiziguro.
Izi ni zimwe mu nyubako nshya z’ibitaro bya Kiziguro.

Muganga mukururu w’ibitaro Dr. Mukama Diocles, avuga ko ibi bitaro byakira abarwayi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, bigatuma bakoresha ubushobozi bwose bafite kugira ngo babashe kuvura abo barwayi ariko inyubako nto zikababera imbogamizi.

Agira ati “Ntwabwo twavuga ko serivisi zo kuvura abantu kuri ibi bitaro zitangwa neza 100%, ariko ubusozozi bucye dufite tugerageza kubukoresha kandi buri wese akanyurwa.

Gusa turacyafite imbogamizi z’inyubako zidahagije mu kwakira abarwayi benshi, turagenda tuzongera buhobo buhoro bitewe n’amikoro.”

Dr Mukanga muganga mukuru w'ibitaro bya Kiziguro.
Dr Mukanga muganga mukuru w’ibitaro bya Kiziguro.

Dr. Mukama avuga ko gahunda yo kwagura ibi bitaro yari mu byiciro bitandukanye bari bafite itagenze neza, aho byari biteganjyijwe ko hagombaga kugenda hubakwa amazu macye bitewe n’ingengo y’imari ihari.

Avuga ko ikiciro cya mbere cyari giteganyijwe kuzura mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice, uhereye mu mwaka wa 2014 ariko ntibyashoboka.

Iki kibazo usanga kibangamiye haba abarwayi bivuriza kuri ibi bitaro kimwe n’abarwaza, bitewe n’uko usanga nta bwisanzure umwuka ukababana mucye, nk’uko umwe mu barwaza witwa Manirakiza Fabienne abivuga.

Ati “Kubera ubwinshi bw’abarwayi kandi ahantu ari hato bidusaba ko twebwe abarwaza tujya kurara hanze, kandi nk’umuntu uba afite umurwayi w’indembe aba acyeneye kumuba hafi ugasanga birabangamye cyane.”

Ibitaro bikuru bya Kiziguro byubatswe mu 1975, byakira byibuze abarwayi barenga 400 ku munsi. Biterwa inkunga na Kiliziya Gatulika ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka