Imyaka irindwi irihiritse Imbangukiragutabara bahawe iparitse kuko yananiwe n’icyaro

Imbangukiragutabara yahawe ikigo nderabuzima cya Rususa mu Karere ka Ngororero imaze imyaka irindwi idakoreshwa kuko basanze idashoboye kugenda mu misozi yaho.

Iyi mbangukiragutabara imaze imyaka irindwi iparitse ku kigo nderabuzima cya Rususa kuko yananiwe gukora mu mihanda yaho
Iyi mbangukiragutabara imaze imyaka irindwi iparitse ku kigo nderabuzima cya Rususa kuko yananiwe gukora mu mihanda yaho

Ubuyobozi bw’icyo kigo nderabuzima buvuga ko iyo mbangukiragutabara bayihawe na Diyosezi Gatolika ya Nyundo mu mwaka wa 2010.

Icyo kigo nderabuzima giherereye mu cyaro, ahantu hari imihanda y’ibitaka kandi hari imisozi.

Sœur Mukansanga Solina, uyobora ikigo nderabuzima cya Rususa avuga ko yatangiye kukiyobora muri 2012.

Yasanze uwo yasimbuye yarandikiye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE),ayisaba ko yabahindurira ikabaha indi mbangukiragutabara kuko iyo bahawe ari ngufi cyane kuburyo idashoboye kugenda mu mihanda y’ibitaka yaho.

Agira ati "Nageze aha nsanga umuyobozi wambanjirije yarandikiye Minisiteri y’ubuzima ababwira iki kibazo, nanjye nanditse inshuro ebyiri nsaba ko baduhindurira iyi modoka ariko amaso yaheze mu kirere."

Akomeza avuga ko kubera uburyo iyo mbangukira gutabara bahawe ari ngufi bituma idashobora gutwara abarwayi bayikene. Kuva bayihabwa iraparitse nta kindi ikoreshwa kuburyo yatangiye no kwangirika.

Sœur Mukansanga avuga ko iyo abarwayi bakeneye imbangukiragutabara bagomba gutegereza ituruka ku bitaro bya Muhororo.

Bandikiye MINISANTE bayisaba kubahindurira Imbangukiragutabara kuko iyi bahawe ikora hasi bigatuma idashobora kugenda mu mihanda y'ibitaka
Bandikiye MINISANTE bayisaba kubahindurira Imbangukiragutabara kuko iyi bahawe ikora hasi bigatuma idashobora kugenda mu mihanda y’ibitaka

Uwamurera Josiane, wivuriza ku kigo nderabuzima cya Rususa avuga ko abafite amikoro bagomba gukodesha imodoka zisanzwe iyo bashaka kugera kwa muganga badatinze.

Agira ati "Yewe nanjye byambayeho batinda kuza kumfata mu rugo ndi kunda. Byatumye umugabo wanjye yiyambaza inshuti bakodesha indi modoka."

Ubu buryo bwo kwishakira imodoka ngo ntibwizewe kuko umurwayi agenda nta muganga umuherekeje.

Ubwo abadepite basuraga iki kigo nderabuzima mu mwaka wa 2014, bari bemeye gukora ubuvugizi kuri iki kibazo ariko ntikirakemuka.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kuradusenge Janvier avuga ko bavuganye na MINISANTE ikemera kubaha indi modoka ubu bakaba bategereje.

Agira ati "Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE yatwemereye ko bazaduhindurira iyi modoka, ubu dutegereje ko izaza."

Iyo mbangukiragutabara yatangiye kwangirika
Iyo mbangukiragutabara yatangiye kwangirika

Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE, Nyemazi Jean Pierre avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko hari imbangukiragutabara iyi minisiteri yatumije ku buryo nizibageraho bazahita bagikemura.

Ubwo yatangarizaga Kigali Today ayo makuru ariko nta gihe ntarengwa yavuze izo mbangukiragutabara zizaziraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda dufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo duhura nabyo tutarindiriye inkunga z’amahanga, kuki iyo modoka badashobora kuyigurira springs/rassort ziyizamura ntikore hasi igatangira igakoreshwa mu mihanga igoranye? Ntabwo ari ngombwa ngo byanze bikunze iyaguzwe iteshwe agaciro kandi nayo ikiri nzima. Ikindi ni uko mbona mu karere ka Ngororero bashobora kohereza i Rususa indi amburance ifite ubushobozi bwo gukorera mu misozi, cyane cyane ziriya ziri mu bwoko bwa Nissan patrol, iriya iriyo ikaba yakorera mu mujyi ahatari imihanda y’itaka. Murakoze. Nimureke tube ibisubizo aho kuba ibibazo, kandi igihe ikibazo kibayeho ntidukabirize, iriya modoka ntabwo imaze imyaka irindwi iparitse, kuko urarebye kuri no ya plaque ifite ntabwo ari iyo muri 2009/2010 kuko 2010 irangira mu Rwanda bari bari gutanga plaque za RAB ... W, iyi rero ntabwo yaba iya kiriya gihe.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka