Gakenke: Ingabo na Polisi bagiye kuvura abaturage 2,000

Muri gahunda y’Ingabo na Polisi yiswe ‘Defence and Security Citizen Outreach Programme’, itsinda ry’abaganga riturutse mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe ryageze mu Karere ka Gakenke, aho bagiye kumara ibyumweru bibiri bavura abaturage indwara zitandukanye.

Ni uruzinduko batangiye ku wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, aho abo baganga baje kuvura abaturage ku bufatanye n’ibitaro bya Nemba byo mu Karere ka Gakenke.

Icyo gikorwa cyo kwegereza abaturage ubuvuzi, kiri kubera mu bitaro bya Nemba, aho Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine atangiza icyo gikorwa ku mugaragaro, abaturage batumiwe, basobanurirwa iyo gahunda begerejwe y’ubuvuzi, basabwa kuyitabira mu rwego rwo gusigasira ubuzima bwabo.

Ni gahunda yitezweho byinshi, mu gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage bajyaga bagana ibitaro bya Nemba bashaka Servise zitandukanye zirimo n’izirenze ubushobozi bw’ibyo bitaro, nk’uko Dr Habimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Kuba impuguke zo mu bitaro bya Gisirikare zegereye abaturage, bifite akamaro kanini kuko serivisi batanga ni iz’ubuvuzi buzamutse hejuru, serivisi z’inzobere”.

Arongera ati “Twari dufite abarwayi bajyaga bategereza ‘Rendez-vous’ zo mu bitaro bikuru, hari abategerezaga mu gihe kingana n’amezi atatu, kuba rero bari kubonera izo serivisi hafi yabo bidatinze, ni igikorwa cy’ingirakamaro cyane”.

Uwo muyobozi avuga ko kuba izo mpuguke ziza kuvura abaturage, biri muri gahunda y’Ingabo na Polisi yo kwegereza abaturage ibikorwa by’ubuvuzi, dore ko ngo hari n’ibindi bikorwa by’iterambere basanzwe bafashamo Akarere ka Gakenke.

Dr Habimana avuga ko abaturage bazakenera izo serivisi bagera ku 2000, ati “Abaturage bari kuza ari benshi, kuko twagiye tubibamenyesha twifashishije imiyoboro itandukanye, tukaba dutegereje nibura abaturage bari hagati ya 1500 na 2000 bazakenera izo serivisi”.

Abaturage babanje gusobanurirwa iyo gahunda
Abaturage babanje gusobanurirwa iyo gahunda

Yasabye abaturage kubyaza umusaruro ayo mahirwe bagize yo kwegerezwa ubuvuzi, ati “Icyo twabwira abaturage ni uko bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe, bakaza kwisuzumisha kugira ngo bakurikiranwe ku bibazo bidasanzwe by’ubuzima baba bafite”.

Ni gahunda yashimishije abaturage, by’umwihariko abasanganwe indwara zitandukanye, aho bavuga ko ubuzima bugiye kumera neza nyuma y’uko bamwe ngo bari baramaze kwiheba.

Umwe muri bo yagize ati “Mfite ikibazo cy’amagufa, ntababeshye nari narihebye pe, kuko nta bushobozi nari mfite bwo kugana ibitaro byisumbuye mu kuvura uburwayi bwanjye, ariko bambwiye ko Ingabo na Polisi batwegereye numva ko ngiye gukira”.

Uwitwa Odette Mutuyimana we yagize ati “Kuva harimo Ingabo z’u Rwanda, ni ako kanya, igisubizo cyabonetse”.

Uwitwa Gakuru Karimu ati “Iyi gahunda tuyizeyeho umusaruro, cyane ko ije gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye abaturage”.

Naho Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine we ati “Ngiyi Gakenke yuje umutekano, umudendezo w’abaturage n’ubuzima. Baturage beza, mubeho mwongere mubeho. Murakunzweeee”.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yahaye ikaze iryo tsinda ry'inzobere mu buvuzi
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yahaye ikaze iryo tsinda ry’inzobere mu buvuzi

Iryo tsinda ry’inzobere z’abaganga riyobowe na Col Antoine Rudasingwa, riramara ibyumweru bibiri mu Karere ka Gakenke, rivura abaturage aho iyo gahunda izasozwa ku itariki 12 Mata 2024.

Serivisi z’ubuvuzi zitandukanye zizitabwaho, zirimo ubuvuzi bw’amenyo, uruhu, amagufa, indwara zo mu mazuru, mu matwi no mu mihongo, ubuzima bwo mu mutwe, indwara z’abana n’iz’abagore.

Bishimiye serivisi z'ubuvuzi begerejwe
Bishimiye serivisi z’ubuvuzi begerejwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka