Dore uburyo 12 wafashamo uwagize ihungabana

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018, bwagaragaje ko abarokotse Jenoside yekorewe Abatutsi ari bo benshi bafite ikibazo cy’ihungabana n’agahinda gakabije ugereranyije n’abandi Banyarwanda. Ubu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside n’iyari Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Uwahungabanye akenera kuruhuka ntawe umushungereye
Uwahungabanye akenera kuruhuka ntawe umushungereye

Ni ubushakashatsi bwari bugamije kumenya uko ibibazo byo mu mutwe bihagaze mu gihugu, uko ikibazo cy’ihungabana n’ibindi bibazo byo mu mutwe bimeze ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibishobora gutera ihungabana

Umuntu ashobora kugaragaza ibimenyetso by’ihungabana igihe ahuye n’ikimwibutsa ibihe bibi yanyuzemo, bigatuma yongera kugira ububabare yagize igihe yagirirwaga nabi, igihe yumvaga inkuru mbi yamubabaje cyane cyangwa se ubwo yabonaga ibiteye ubwoba biba ku be. Icyo gihe ni bwo umuntu ashobora kugaragaza ibimenyetso bitandukanye biba bisaba ubufasha bwihuse bw’ ibanze.

Uko wafasha uwagize ihungabana

1. Mbere na mbere mushakire umutekano usesuye umuvana mu ruhame rw’abantu benshi.

2. Murinde gukomeza kubona ibintu byamwibutsa ibyamuhungabanyije.

3. Muryamishe ahantu hareshya ku buryo hatamuvuna bimufasha kuruhuka neza

4. Mugume iruhande umufashe kwiyakira no kugarura ubwenge

5. Wimubuza kugaragaza amarangamutima ye: Nko kumubuza kurira igihe ari kurira, mureke arire ariko umugume hafi ukomeze umuhumurize kugeza acecetse (akenshi iyo acecetse arasinzira kuko aba ananiwe cyane). Kumuguma bugufi bituma umurinda kuba yakwikomeretsa, kumuhanagura amarira niba yariraga, kumusomya ku mazi ko aba ayakeneye bitewe n’uko aba ari gutakaza imbaraga nyinshi mu mubiri.

6. Igihe agaruye ubwenge, muganirize kandi nakubaza uko byagenze umubwire utamuhishe umusobanurire neza ariko witonze.

7. Ukomeza kumwumva ukamuha umwanya wo kukubwira uko yiyumva, kuko aba akeneye kongera kugira uwo yizera.

8. Ibuka ko akeneye umutekano usesuye bityo umurinde gushungerwa n’abantu benshi, kuko bishobora kumusubiza inyuma cyangwa gutuma aremba cyane. Igihe uwahungabanye adakirana, umuntu umwe wo kumufasha mu cyumba arimo aba ahagije.

9. Igihe muganira, gerageza umwiyegamize mu gituza cyawe bimufasha kumva ko ari kumwe n’inshuti ashobora kubwira ibye atikandagira. Kumuganiriza ni iby’ingenzi cyane kuko bimwubaka mu mbaraga no muri roho.

10. Irinde kumusiga wenyine ataragarura ubwenge.

11. Igihe ataka ahamagara umuntu, biba byiza iyo uwo muntu abashije kuboneka akamwiyereka kuko bimufasha kongera kugarura ubwenge vuba.

12. Kuba uwahungabanye yagize ikibazo, si impamvu yo kumwita amazina amunnyega. Aba agomba kubahwa kuko aba ari umuntu nk’abandi, kandi akeneye kurushaho kugaragarizwa urukundo nk’uko umuntu wese akeneye urukundo yaba arwaye cyangwa ari muzima.

Niba uwagize ihungabana agaragaje ibimenyetso bidasanzwe birimo kwikomeretsa, gushaka kwiruka, kurwana, kwiyahura n’ibindi bikomeye, wihutira gusaba ubutabazi bwihuse akagezwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihariye kandi bwisumbuyeho, kuko gutinda bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye zirimo no kwiyambura ubuzima.

Uwahungabanye ashobora gutakaza ubuzima aramutse adahawe ubufasha bwihariye kandi bwihuse
Uwahungabanye ashobora gutakaza ubuzima aramutse adahawe ubufasha bwihariye kandi bwihuse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka