Bishyize hamwe biyubakira ivuriro rya Miliyoni 51Frw

Abatuye kagari ka Kiyanzi Umurenge wa Nyamugari muri Kirehe, barishimira bishyize hamwe biyubakira ivuriro rihagaze Miliyoni 51Frw, kugira ngo biyegereze serivisi z’ubuvuzi.

Aba baturage bavuga ko gushyira hamwe ari byo byabafashije kwiyubakira ivuriro.
Aba baturage bavuga ko gushyira hamwe ari byo byabafashije kwiyubakira ivuriro.

Ni igitekerezo bagize nyuma y’igihe kirekire batagira aho bivuriza, bagahura n’ibibazo byo gutegesha amafaranga menshi bagana ibitaro bya Kirehe ababuze amikoro bakarembera mu ngo.

Bagize igitekerezo cyo kwishyira hamwe bahuza imbaraga batangira umushinga wo kubaka ivuriro rito, nkuko bivugwa n’umwe muri bo Ndorimana Augustin.

Iri vuriro biteguye kuritaha k'umugaragaro tariki 25 Werurwe 2017.
Iri vuriro biteguye kuritaha k’umugaragaro tariki 25 Werurwe 2017.

Agira ati “Twari tubayeho nabi kwivuza ari ikibazo, twishyira hamwe umuntu agatanga icyo afite bitewe n’ubushobozi bwe. Hari abatangaga amabuye, imicanga, ufite igihumbi akagitanga, bibiri, bitanu none bivuyemo ivuriro ryiza.”

Ndorimana avuga ko bavunikaga mbere yo gutekereza kwiyubakira ivuriro, ubuze amafaranga ategesha akarembera mu nzu.

Abayobozi banyuranye mu muganda wo gutunganya ahubatswe ivuriro ry'abaturage.
Abayobozi banyuranye mu muganda wo gutunganya ahubatswe ivuriro ry’abaturage.

Ati “Nk’ubu ivuriro byitwa ko ritwegereye ni ikigo nderabuzima cya Nyamugari. Kuva hano ujyayo ni ibihumbi bitatu, kugaruka ni ibindi bitatu kuri moto. Hari abayaburaga bakaba bakwicwa n’uburwayi. “

Mukandutiye Marie Chantal avuga ko abagore batwite bashubijwe, kuko byababeraga ikibazo kujya kwipimisha n’igihe bagiye kubyara.

Ati “Twajyaga duhura n’ibibazo abagore bakabyarira mu nzira,abandi bakarembera mu ngo kubera ko ibitaro n’ibigo nderabuzima biri kure yacu, none twiyujurije ivuriro rifite ibyangombwa byose,twishakiye ibisubizo.”

Iri vuriro rigeze ku musozo rimaze gutwara Miliyoni 35Frw, ariko hasigaye agera kuri Miliyoni 16Frw aba baturage bagomba kwishakamo kugira ngo imirimo isigaye irangire.

Ingabo nazo ziri mubitabiriye umuganda ku gikorwa cyo kubaka ivuriro.
Ingabo nazo ziri mubitabiriye umuganda ku gikorwa cyo kubaka ivuriro.

Aba baturage bavuga ko bakomeje guhuza imbaraga bashaka amafaranga asigaye bakora n’imiganda, kuko bifuza gutaha ivuriro ryabo ku itariki 25 Werurwe 2017.

Nsengiyumva Jean Damascene, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, ashima igitekerezo abaturage bagize cyo kwiteza imbere biyubakira ivuriro, abizeza ubufasha bw’akarere mu bikorwa binyuranye birimo amazi n’umuriro.

Ngo buri muturage yagiye atanga ubushobozi uko yifite.
Ngo buri muturage yagiye atanga ubushobozi uko yifite.

Iri vuriro rifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zirimo ahagenewe abagore batwite n’ababyara, ahagenewe kuvurirwa indwara zinyuranye n’izindi serivisi zimwe na zimwe zitangirwa mu bitaro bikuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se reka nibarize ubundi uturere ntabwo tugira ingengoi yimari buri mwaka,nimba ihari bayikoresha iki mugihe badakora ibikorwa nkibyo bya kijyambere birengera ubuzima bwa baturage. ubundi akarere mungengayimari kabona gahabwamo nikinyejana kumafaranga aba yavuye mu musoro basoresha muri ako karere. bivuge ngo nimba gafite aho gakura imisoro reta ifata kuri uwo musoro wenda ikaba 20% ubundi ikabaha nayangengoyimari basabye, ariko mugihe utabifite urumvako bidashoboka ko wagira ibikorwa nabimwe byakijyambere wa geraho, nko kubaka amashuri amavuriro imihanda ibyo byose nibikorwa bya kijyambere biteza abaturage imbere byanze bikunze abaturage bo mukarere bagomba kugiramo uruhare bagatanga imisoro kugirango babone uko bagera kuri iryo terambere.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka