“Army week” ngo izaziba icyuho cy’ubuke bw’abaganga mu Bugesera

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda burahamya ko icyumweru cy’ibikorwa bya Gisirikare kizwi nka “Army week” kiri gukemura ibibazo by’ubuke bw’abaganga bagaragaraga mu Karere ka Bugesera.

Ingabo z'u Rwanda zatangiye icyumweru "Army Week" zikoramo ibikorwa by'ubuvuzi bw'indwara zikomeye.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye icyumweru "Army Week" zikoramo ibikorwa by’ubuvuzi bw’indwara zikomeye.

Byavuzwe na Brig. Gen. Rurangwa Ephrem, uhagarariye Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2016, yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cy’ibikorwa bya gisirikare, igikorwa cyatangirijwe ku Bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Iki gikorwa cyatangijwe, impuguke z’abaganga baturutse mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe zivura abaturage indwara zitandukanye zirimo izikomeye Ibitaro bya Nyamata bitabashaga kuvura , nk’ umutima, izikeneye kubagwa n’inzobere, izijyanye n’ubuvuzi bw’abana, amaso ndetse n’ubuvuzi bw’amenyo.

Brig Gen Rurangwa yagize ati” Dufatiye muri Bugesera, umuyobozi w’ibitaro yavuze ko bafite abaganga 12, ku barwayi ibihumbi 400. Nkoze imibare vuba nasanze umuganga ari umwe ku barwayi barenga ibihumbi 30. ……. Murumva ko abaganga ari bakeya akaba ari yo mpamvu iyi Army week yaje kugira ngo ikemure iki cyuho gihari”.

Brig Gen Rurangwa yanasabye ababyeyi gukundisha abana babo ubuvuzi, anashishikariza urubyiruko rubishoboye kwiga ubuvuzi, kugira ngo bazaze kuziba icyo cyuho cy’ubuke bw’abaganga, ndetse babe banasimbura abagenda basaza bakava mu kazi.

Abarwayi bari bategereje ubuvuzi bw'Ingabo z'u Rwanda.
Abarwayi bari bategereje ubuvuzi bw’Ingabo z’u Rwanda.

Kagoyire Rita, umwe mu babyeyi bahawe ubuvuzi muri Army Week yashimiye cyane ingabo z’igihugu, kuri iki gikorwa zatangije cyo kwita ku buzima bw’ abantu, nyuma yo kuba ingabo z’u Rwanda zita ku mutekano w’igihugu n’abagituye.

Yagize ati ” Kera iyo numvaga ingabo numvaga intwaro nkanumva n’umutekano gusa, ariko turabashimira byimazeyo kuba mwararenze urwo rwego rwo kuducungira umutekano, mukaba mugeze ku kwita ku buzima bwacu nta kiguzi dutanze.“

Umuyobozi w’Ibitaro bya Bugesera, Dr Rutagengwa Alfred, na we yashimiye Ingabo z’u Rwanda kuri iki gikorwa, anabasaba ko bazakorera ubuvugizi ibitaro abereye umuyobozi, iki gikorwa cyo kubazanira inzobere mu buvuzi butandukanye kikazajya gikomeza no mu gihe kitari icya Army week, kuko ubusanzwe ibi bitaro bifite abaganga 12, bose bavura uburwayi busanzwe.

Iki gikorwa cya Army week cy’Ubuvuzi cyatangirijwe mu Bitaro bya Nyamata, kizakomereza no mu tundi duce twa Bugesera, aho bateganya kuvura abarwayi bagera ku ku bihumbi icumi, kikazasorezwa mu Murenge wa Rweru ku itariki ya 4 Nyakanga 2016 hizihizwa Umunsi Mukuru wo Kwibohora , hanatahwa amazu yubakiwe abaturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashimira ingabo zurwanda kuvura abanyarwanda bizwi nka army week twongera kubasaba ko habaho army week kuko abanyarwanda tubura ubuvuzi kandi byari byarakemutse

elias yanditse ku itariki ya: 25-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka