Amerika: Uwa mbere watewemo impyiko y’ingurube yasezerewe mu bitaro

Muri Amerika, umurwayi wa mbere ku Isi watewemo impyiko y’ingurube yatashye iwe, nyuma yo gusezererwa n’ibitaro bya ‘Massachusetts General Hospital’, akaba atashye yari amaze ibyumweru hafi bibiri akorewe ubwo buvuzi.

Umurwayi wa mbere watewemo impyiko y'ingurube yasezerewe mu bitaro
Umurwayi wa mbere watewemo impyiko y’ingurube yasezerewe mu bitaro

Uwo mugabo witwa Rick Slayman w’imyaka 62, azakomeza gukira mu gihe azaba ari iwe mu rugo ahitwa i Weymouth.

Igikorwa cyo kubaga uwo murwayi no kumuteramo impyiko y’ingurube, cyakozwe ku itariki 16 Werurwe 2024, kimara amasaha ane. Abaganga bavuga ko yabazwe yari amaze igihe arwaye impyiko ageze ku rwego rwa nyuma, ariko ubu nyuma yo guterwamo iyo mpyiko y’ingurube akaba ameze neza, kandi atagikorerwa ubuvuzi bwo kuyungurura imyanda yo mu maraso hakoreshejwe imashini buzwi nka Dialyse.

Rick Slayman, yagize ati "Uyu mwanya wo kuva mu bitaro uyu munsi uranshimishije cyane mu buzima bwanjye, nawutegereje imyaka myinshi, none birabaye, kandi iki ni kimwe mu bintu binejeje kurusha ibindi mu buzima bwanjye”.

Uwo murwayi yabazwe ahabwa iyo mpyiko ariko yari asanzwe arwara Diyabete ya Type 2, ndetse anagira n’umuvuduko w’amaraso ukabije. Mu 2018, yari yatewe impyiko y’umuntu, ariko nyuma y’imyaka itanu, itangira kugira ibibazo.

Ibitaro byamufashije byatangaje ko byamuteyemo impyiko y’ingurube yatanzwe n’ikigo cya eGenesis cyo muri Cambridge, ikaba yarabanje guhindurwa mu turemangingo twayo (genetically edited), bakuramo bimwe mu biyigize bishobora kwangiza ku muntu, ariko bagira n’uturemangingo tw’umuntu (human genes) bongeramo, kugira ngo bongere amahirwe yo kugira ngo umubiri we uzayakire neza.

Slayman yavuze ko arimo gukira neza, kandi ko abaganga n’abaforomo bamwitayeho bidasanzwe muri icyo gihe cyose yamaze kwa muganga, agashimira abantu bose bamwifurizaga ibyiza, harimo n’abandi barwayi bagenzi be, bategereje guterwamo impyiko.

Yakomeje agira ati "Simbifata nk’igikorwa cyo kumfasha gusa, ahubwo ni inzira yo gutanga icyizere ku bihumbi by’abantu bakeneye guterwa impyiko kugira ngo bashobore kubaho”.

Itsinda ry’abaganga bavuye uwo murwayi, baravuga ko iyo yaba ari intambwe idasanzwe, ishobora kuba igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’ingingo ku Isi.

Impyiko si rwo rugingo rwonyine rw’ingurube rutewe mu mubiri w’umuntu, kuko no mu 2022, umugabo witwa David Bennett, w’imyaka 57 y’amavuko wo muri Amerika, yatewemo umutima w’ingurube, kuko abaganga bari baramaze gutangaza ko adashobora guterwamo umutima w’umuntu, icyakora uwo mugabo yaje gupfa nyuma y’amezi abiri gusa ahawe uwo mutima.

Uwahawe impyiko y'ingurube arashima abaganga bamufashije
Uwahawe impyiko y’ingurube arashima abaganga bamufashije

Undi ni Lawrence Faucette w’imyaka 58, na we wo muri Amerika, yatewemo umutima w’ingurube mu Kwezi k’Ugushyingo 2023, nk’uburyo bwonyine bwari busigaye, kuko atari acyemerewe kuba yaterwamo umutima w’umuntu, nk’uko byatangajwe na Kaminuza ya Maryland yo muri Amerika, gusa Lawrence na we yaje gupfa nyuma y’ibyumweru bitandatu byonyine akorewe ubwo buvuzi.

Uretse impyiko n’imitima y’ingurube, bimaze kugaragara ko byaterwa mu bantu, hari n’imitsi minini y’umutima yo mu ngurube, (les valves cardiaques de porc), na yo ikoreshwa mu kuvura abantu bafite ibibazo by’iyo mitsi.

Hari kandi n’uruhu cyangwa se umubiri w’ingurube wifashishwa mu kuvura abantu bahiye cyane (les grands brûlés), nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru ‘ Les Echos’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabashimira buryo ki inkuru zanyu ziba zandikanye ubuhanga n’ubumenyi binonosoye. By’umwihariko nshimiye Mediatrice wakoze iyi nkuru kuko nzi neza ukuntu bigora. namwifuriza gukomereza aho, ntagucika intege.

SAMUEL SEMANYENZI yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Ndabashimira buryo ki inkuru zanyu ziba zandikanye ubuhanga n’ubumenyi binonosoye. By’umwihariko nshimiye Mediatrice wakoze iyi nkuru kuko nzi neza ukuntu bigora. namwifuriza gukomereza aho, ntagucika intege.

SAMUEL SEMANYENZI yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka