Abivuriza muri CHUB bagaragaje ikibazo cy’amacumbi adahagije

Abivuriza ku Bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bifuza ko hashyirwaho amacumbi yajya yifashishwa n’abaje kuhivuriza batari mu bitaro, kuko kubona amafaranga y’icumbi hanze yabyo bitorohera abafite ubushobozi bukeya.

Iki cyifuzo cyagaragajwe ku wa 18 Gashyantare 2023, ubwo ibi bitaro byizihizaga umunsi w’abarwayi.

Jean Berchmans Nsanzimfura yasabye ko muri CHUB hakongerwa amacumbi, hagashyirwa na farumasi irimo imiti yose ikenerwa
Jean Berchmans Nsanzimfura yasabye ko muri CHUB hakongerwa amacumbi, hagashyirwa na farumasi irimo imiti yose ikenerwa

Jean Berchmans Nsanzimfura wavuze mu mwanya w’abarwariye muri ibi bitaro, yagaragaje iki cyifuzo agira ati “Mu izina ry’abarwayi bitabwaho n’ibi bitaro bya Kaminuza, turasaba ko hakubakwa amacumbi y’abantu bategereje kubonana na muganga baturuka kure.”

Yunzemo ati “Twifuzaga kandi ko imiti batwandikira mu bitaro twajya tuyibona hano kuko kuyigura hanze biduhenda bitewe n’uko nta bwishingizi bukorana n’amafarumasi yo hanze.”

Icyifuzo cye ku bijyanye n’amacumbi cyanashimangiwe na Christine Mukanibarebe wigeze kubyarira muri ibi bitaro, wavuze ko n’ababyeyi bafite abana muri serivise ya néonatologie, ni ukuvuga ababyaye abana bakeneye kwitabwaho by’umwihariko kimwe n’abavutse badakwije igihe, bakeneye aho kuba mu gihe abana babo bakiri kwitabwaho.

Ibi yabivugiye ko igihe aba babyeyi basezerewe muri materinite nta ho kurambika umusaya baba bemerewe, bigatuma hari igihe usanga abadafite ubushobozi bwo kujya gucumbika hanze baryamye ku rubaza rwo hafi y’aho abana baba bari.

Yagize ati “Ku wabyaye umwana utarageza igihe, iyo ataragira amagarama hafi ya 900 no kugera ku 1000 ngo agire ikilo, ngo ahabwe icyumba muri Kangouroo, aba ahangayitse kuko ntaho kurambika umusaya aba ufite. Yego biba mu gihe gito, ariko birabangamye.”

yunzemo ati “Ni ikibazo gikwiye kwitabwaho kuko néonatologie umenya igihe winjiriyemo ariko ntumenya igihe uzasohokeramo, kandi iyo udafite aho ukinga umusaya biba ikibazo. Na ya mashereka ntuyabona.”

Yongeyeho kandi ko iki kibazo atakibonye kuri CHUB gusa, ahubwo no mu bindi bitaro byo mu Rwanda yabashije kugeramo.

Hitabiriye abarwayi, abarwaza n'abakozi ba CHUB
Hitabiriye abarwayi, abarwaza n’abakozi ba CHUB

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa CHUB, Dr Christian Ngarambe, avuga ko usibye n’ababyaye abana bagikeneye kwitabwaho kimwe n’abaturuka kure baza umunsi umwe mbere y’uko bavurwa, hari n’abamara kuvurwa bwije bakaba batabasha kubona imodoka ibatahana bakenera aho kurara.

Ikibazo cy’abakeneye amacumbi ngo bagerageje kugikemura bumvikana n’ababikira bafite amacumbi hepfo ya CHUB, kuzajya babakira ku giciro gitoya. Naho ikijyanye n’ababyeyi bafite abana bari muri serivise ya néonatologie cyo ngo ntibarakibonera igisubizo.

Ati “Ubundi muri pédiatrie hari aho twagennye bagomba kujya. Ikibazo ni uko akenshi abajyamo batahamara umunsi umwe gusa, bigatuma aho twagennye hahora ari hatoya. Ni ikibazo tuganiraho.”

Abakora muri serivise ishinzwe kwita ku barwayi kuri CHUB (customer care) bongeraho ko muri iki gihe iki kibazo kitarabonerwa umuti, bariya babyeyi babashakira aho kurambika umusaya muri serivise zidafite abarwayi mu bitaro, nyamara zifite ibitanda, urugero nko muri ORL.

Kwizihiza umunsi w'abarwayi byabimburiwe n'igitambo cya misa
Kwizihiza umunsi w’abarwayi byabimburiwe n’igitambo cya misa

Naho ku bijyanye n’imiti ihenda abajya kuyigura mu mafarumasi, Dr Ngarambe yavuze ko bateganya ko mu mezi abiri ari imbere bazaba bamaze kongera aho farumasi ikorera, hagashyirwamo imiti yose ikunze gukenerwa.

Muri rusange, buri kwezi kuri CHUB hivuriza abarwayi ibihumbi 11 na 750 bivuza bataha, hakanivuriza ibihumbi icyenda na 11 bivuza bari mu bitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka