Abaturage barasabwa kumenya imyirondoro yabo mbere yo kujya kwivuza

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi (RSSB) ishami rya Nyagatare, Nzamurambaho Sylvain, asaba abaturage kumenya imyirondoro yabo bakoresheje telefone igendanwa, kugira ngo hirindwe ko bashobora gutinda guhabwa serivisi kwa muganga, kubera kudahura k’umwirondoro uri ku ikarita ndangamuntu n’uri muri sisiteme.

Abadafite imyirondoro ihuye basabwa kujya gukosoza ku Kagari
Abadafite imyirondoro ihuye basabwa kujya gukosoza ku Kagari

Avuga ko umuntu utarageza igihe cyo gufata indangamuntu, yivuza ari uko yerekanye ikarita ya mituweli na ho ugejeje imyaka 16 y’amavuko yo kuba yafata indangamuntu, akivuza ari uko ayerekanye, yaba atarayifata agasabwa kuzana icyangombwa kiyisimbura.

Ibi ngo bisabwa kugira ngo hatabaho kwibeshya ku wo bagiye kuvura, kuko hari ushobora kwiyitirira imyirondoro itari iye bwite ndetse no korohereza muganga kumenya ubukure bw’uwo agiye kuvura.

Na ho kuba hari abafite indangamuntu imyaka iriho itandukanye cyane n’iri muri sisiteme, ngo bikosorerwa mu Kagari uwivuza abarizwamo.

Yagize ati “Kuba imyaka barayibeshyeho muri sisiteme bayikosora banyuze mu Kagari. Mu Kagari bayikosora muri sisiteme ya RSSB, na ho ubwo igakosorwa bigahita bisa akemererwa kwivuza.”

Nzamurambaho avuga ko ibi nta ngaruka biba bikwiye kugira ku muturage ushaka serivisi y’ubuvuzi, kuko ubundi ngo abakozi ba RSSB bakorera mu bigo nderabuzima bahamagara ushinzwe imibereho myiza mu Kagari bakabikemura bidasabye ko umuturage ajyayo.

Agira ati “Uretse abantu batagira amakuru, ariko bariya bashinzwe imibereho myiza mu Tugari nta kiruhuko bagira, njya mbona isaha ku isaha yaba ku cyumweru cyangwa umunsi w’ikiruhuko bafasha abantu baje kwivuza.”

Ikindi ariko ngo no kwa muganga hari abantu baba bafite ibindi bibazo bakavurwa hanyuma ibibazo bigakemurwa nyuma umuturage yamaze guhabwa serivisi.

Avuga ko mu bukangurambaga bakora bashishikariza abantu kumenya ko imyirondoro yabo ihuye n’iri muri sisiteme, kuko byajya bibafasha mu guhabwa serivisi mu buryo bwihuse.

Ati “Mu bukangurambaga dukora mu nteko z’abaturage n’ahandi, dushishikariza abaturage kumenya imyirondoro yabo no kumenya ko bemerewe kwivuza kandi ntibigoye, kuko bakoresha telefone bakanze *876#.”

Avuze ibi mu gihe hari bamwe mu baturage babura serivisi z’ubuvuzi cyangwa bagatinda kuzihabwa kubera ko badafite ikarita ndangamuntu cyangwa imyirondoro iyiriho idahuye n’iri muri sisiteme.

Umuturage wo mu Kagari ka Rutaraka Umurenge wa Nyagatare, utashatse kuvuga mu itangazamakuru, yimwe serivisi kwa muganga ndetse ataha atavuwe kubera imyaka iri ku ikarita ndangamuntu itandukanye n’iri muri sisiteme.

Yagize ati “Nagiye ku kigo nderabuzima ku wa kane numva ndwaye ibicurane n’inkorora, barebye muri sisiteme basanga mfite imyaka 124, kandi ku ndangamuntu mfite 48. Bansabye kujya gukosoza ku Kagari ubu ntegereje kujyayo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka