Abaturage 200 baturiye ahari kubera Expo 2018 bishyuriwe mituweli

Sosiyete nyarwanda itanga ubwishingizi bw’ubuzima (SONARWA Life) yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 200 baturiye igice kiri kuberamo Imurikagurisha Mpuzahanga rya 2018, i Gikondo mu karere ka Kicukiro.

Ubuyobozi bwa Sonarwa Life bushyikiriza abagenerwa ubwishyu bwa mutueli
Ubuyobozi bwa Sonarwa Life bushyikiriza abagenerwa ubwishyu bwa mutueli

Umuhango wo gushyikiriza aba baturage bo mu Murenge wa Gatenga Akagali ka Karambo mituweli zabo, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama 2018, aho SONARWA Life iri kumurikira serivisi zayo.

Ni igikorwa cyari cyatumiwemo umukozi w’urubuga Irembo wafashaga aba baturage kwishyura kugira ngo bahite batangira kwivuza, ndetse n’umuganga waturutse muri Polyclinique la Médicale wabapimaga umuvuduko w’amaraso kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Aurore Mimosa MUNYANGAJU, yavuze ko bahisemo gukora iki gikorwa cyo gutanga ubu bwisungane mu kwivuza bahereye ku baturage baturiye ahabera Expo usanga batanabasha kwinjiramo ngo bamenye ibiri kuberamo.

Yagize ati “Nk’abantu bashinzwe ubuzima twatekereje ku baturage bari mu cyiciro cya kabiri (ubudehe), kugira ngo bashobore kwivuza, kugira ubuzima bwiza, bashobore no kwiteza imbere kuko udafite ubuzima ntabwo ushobora kwiteza imbere no gutekereza ejo hawe hazaza.”

Aba baturage banahawe amahirwe yo kwinjira muri Expo bakareba ibihamurikwa
Aba baturage banahawe amahirwe yo kwinjira muri Expo bakareba ibihamurikwa

Yakomeje avuga ko SONARWA Life itagarukira gusa mu gufasha abaturage mu birebana no kubona mituweli, aho banunganira leta mu zindi gahunda zigamije kuzamura abatishoboye ari nako babasobanurira inyungu ziri mu kwiteganyiriza, guteganyiriza amashuri y’abana babo, izabukuru n’ibindi.

Bamwe mu baturage bishyuriwe mituweli bavuze ko ari amahirwe akomeye bagize, dore ko barimo n’abatarigeze babasha kwivuza mu mwaka washize kuko batari barabashije kwishyura.

Uzamukunda Esperance ufite umuryango w’abantu batanu batangiwe mituweli yagize ati “ Umwaka warangiye ntayo nari mfite, uzi ukuntu nishimye. Ubundi iyo narwazaga hari igihe kujya kwa muganga nabyihoreraga kubera kubura amafaranga, nsanzwe nkora imirimo iciriritse, urumva sinakorera 1000Frw ku munsi ngo mpahe mbashe no gutanga mituweli.”

Aba baturage banapimwe uko ubuzima bwabo buhagaze
Aba baturage banapimwe uko ubuzima bwabo buhagaze

Uzamukunda na bagenzi be kandi bahamije ko kuba bagize amahirwe bakishyurirwa uyu mwaka, bagiye guharanira kwizigama uko bashoboye kugira ngo mu 2019/20 bazabashe kwiyishyurira.

Guharanira kwigira kandi ni nabyo basabwe n’Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mukunde Angélique wababwiye ko badakwiye gutegereza abaterankunga ahubwo bajya bateganyiriza ubuzima bagatangira kwishyura gahoro gahoro ku buryo umwaka w’ingengo y’imari utangira bafite mituweli.

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Aurore Mimosa MUNYANGAJU
Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Aurore Mimosa MUNYANGAJU

SONARWA Life ni Sosiyete Nyarwanda icuruza ubwishingizi bw’ubuzima, amashuri y’abana, kuzigamira izabukuru, ubwishingizi bw’inguzanyo mu mabanki n’ingobokamuryango igihe uwabufashe yitabye Imana cyangwa agize ubumuga bwa burundu. Ubu bwishingizi umuntu abuhabwa ku giti cye cyangwa se abantu bishyize hamwe.

Izi serivisi zose zirebana n’ubwishingizi kandi zisanzwe zitangirwa ku mashami yose SONARWA Life, kuri ubu ziri no gutangirwa aho iri kumurikira ibikorwa byabo muri Expo 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane mukomereze aho turabakunda.Turifuza ko sonarwa yongera kuba ubukombe

Eriya yanditse ku itariki ya: 12-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka