Abarwaye impyiko bishimiye impinduka zashyizweho na RSSB mu buvuzi

Abarwayi b’impyiko mu Rwanda batangaza ko bishimiye impinduka zashyizweho n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwemeye ko abarwayi b’impyiko bashobora gufata imiti bakenera hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli.

Abarwaye impyiko bishimiye ko bazajya babasha kwivuza bifashishije Mituweli
Abarwaye impyiko bishimiye ko bazajya babasha kwivuza bifashishije Mituweli

Gasana Gallican, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri RSSB mu kiganiro aherutse kugirana na KT Radio, yatangaje ko hari amavugururwa mu gufasha abantu bafite indwara zidakira zirimo impyiko na kanseri.

Yagize ati “Dusanzwe dutanga serivisi za kanseri hakoreshejwe mituweli hifashishijwe ibitaro bya kanseri bya Butaro, naho abarwayi b’impyiko bitabwaho kugera mu bitaro bya King Faisal harimo no kuzihindura.”

Gasana avuga ko abarwayi b’impyiko basanzwe bakorerwa serivisi yo kuyungurura amaraso, bigakorwa bigenwe n’umuganga ubakurikirana, ariko ngo n’abantu batarwaye impyiko ku rwego rwa burundu bashobora gufashwa.

Izindi mpinduka ziri mu itegeko ririmo gukorwa ni ukwemerera abakoresha mituweli bahinduriwe impyiko kugura imiti bakoresheje mituweli, ibintu byari bisanzwe bigoye abarwayi b’impyiko.

Jeannette Musabwasoni ufite imyaka 28 avuga ko yashoboye guhindura impyiko abifashijwemo na Minisiteri y’Ubuzima. Icyakora nubwo benshi bazi ko guhindura impyiko ari ukongera kubona ubuzima, avuga ko nabwo umurwayi agorwa no kubona ubushobozi bwo kubona imiti aba agomba gufata buri munsi.

Aganira na Kigali Today, yagaragaje uburyo umurwayi w’impyiko nibura ku munsi akenera amafaranga atari munsi y’ibihumbi umunani by’imiti agomba gufata, kandi iyo miti akazayifata ubuzima bwe bwose.

Abakoresha ubundi bwisungane mu kwivuza nka RAMA cyangwa MMI n’ibindi bigo hari igihe bafata imiti igera ku bihumbi 12 ku munsi, cyakora umurwayi wivuriza kuri Mituweli we aba agomba gushaka nibura imihumbi 8 byo kugura imiti ku munsi.

Agira ati “impyiko ni indwara ibabaza ariko ihenda, nk’ubu nkenera nibura amafaranga agera ku bihumbi 8 yo kugura imiti, kandi iyo miti uyikoresha ubuzima bwawe bwose, urumva iyo udafite ubwishingizi uburyo biguhenda.”

Avuga ko kuba ikigo cya RSSB cyaratangaje ko iyi miti bazajya bayifata bunganiwe na mituweli ari ubufasha bukomeye buzatuma bamwe bashobora gucuma iminsi.

Agira ati “ubundi umurwayi w’impyiko ibintu akenera iyo agaragaye ko arwaye ni ukumufasha kuyungurura amaraso, ariko iyo impyiko yangiritse burundu bisaba kuyihindura. Ni ibintu bisaba ubushobozi buhenze, cyakora turashima ko ubu bisigaye bikorerwa mu Rwanda mu bitaro bya Faisal. Iyo umaze guhindura impyiko hari imiti uba ugomba gufata buri munsi igurwa amafaranga atari munsi y’ibihumbi umunani, na yo iyo utayibonye ushobora kubura ubuzima.”

Abarwayi b’impyiko baganiriye na Kigali Today bavuga ko bakoroherezwa gukoresha ibizami bya dialyse kuko bibahenda, bagasaba ko ugaragaye ko impyiko zangiritse burundu batamugenera inshuro 18 nk’uko bisanzwe ahubwo akomeza gufashwa nk’uko abakoresha ubundi bwishingizi bafashwa.

Marie Chantal Byukusenge ukoresha RAMA avuga ko we akoresha amafaranga yo kugura imiti nibura ibihumbi 12 ku munsi, bivuze ko yiyishyurira 100% yajya asabwa nibura ibihumbi 360 ku kwezi, ibintu bitamworohereza, agashima ko abakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli na bo batekerejweho.

Byukusenge avuga ko hari abarwayi b’impyiko bashoboye kuzisimbuza ariko kubera kubura ubushobozi bwo kugura imiti ya buri munsi bagapfa. Kuba imiti izajya yishyurwa hariho nkunganire ya Mituweli bikaba ngo hari abo bizarinda gupfa.

Nubwo Gasana Gallican, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri RSSB atatangaje ibiri mu itegeko ririmo kuvugururwa, ubuyobozi bw’iki kigo bwagaragaje ko bukomeje kongera serivisi buha abagenerwabikorwa babo.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yasobanuye ko hari indwara zari zisanzwe zivurirwa hanze y’Igihugu bikagora abakoresha ubwisungane mu kwivuza, ariko ubu zisigaye zivurirwa mu Rwanda, harimo kuvura kanseri n’impyiko ndetse n’abakoresha ubwisungane mu kwivuza bakaba bafashwa.

Yagize ati “Hari urutonde rushya mu bijyanye n’insimburangingo zihenze n’inyunganirangingo, hari n’urutonde rw’imiti mishya ya kanseri n’izindi ndwara zikomeye umuntu atabashaga kwivurizaho harimo nko gusimbuza impyiko, kubaga umutima kuko zivurizwaga hanze n’ubundi bitakorerwaga ku bwisungane mu kwivuza.”

Akomeza agira ati “Ubu birimo gukorerwa mu Rwanda bigomba kujyana na serivisi zishyurwa n’abanyamuryango ba Mituweli hano mu Rwanda. Nko gusimbuza impyiko, ubu turi muri gahunda yo kuyishyira muri Mituweli.”

Ku kigendanye n’igikorwa ku miti ikenerwa n’abageze mu zabukuru itabasha kuboneka muri Farumasi n’ibitaro bya Leta, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko nubwo ubushobozi bwa Mituweli bukiri buke, kuri ubu urutonde rw’ibyishyurwa rwavuye kuri 887 rukaba rugeze ku 1400 mu mwaka wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

0788831153uzanvugishe nguhe amakuru ngewe ndwaje igihe kirekire

Eriasi yanditse ku itariki ya: 26-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka