Abakora muri serivisi z’ubuvuzi barahiye kutongera kurangarana ababagana

Abakora muri serivisi z’ubuvuzi bo mu Karere ka Kirehe, basoje itorero ry’Impeshakurama, batangaza ko ibyo barikuyemo bizabafasha kurushaho guha serivisi nziza ababagana.

Abakora muri serivisi z'ubuvuzi mu Karere ka Kirehe biyemeje kutongera kurangarana ababagana
Abakora muri serivisi z’ubuvuzi mu Karere ka Kirehe biyemeje kutongera kurangarana ababagana

Babitangaje ubwo basozaga iryo torero bari bamazemo icyumweru, tariki ya 24 Ukuboza 2016.

Abatojwe bahamya ko muri iryo torero bigiyemo byinshi bizabafasha gukosora amakosa bajyaga bakora mu kazi kabo; nkuko Dusabe Josephine abisobanura.

Agira ati “Bigiye kudufasha guhindura byinshi mu buvuzi mu bijyanye no gutanga serivise ku batugana, hari igihe twashyiragamo uburangare, tukirengagiza inshingano twahamagariwe.

Ariko tugiye kubikosora no mu nshingano twahawe harimo gufata neza abatugana, icyo kibazo twaricaye tukivugutira umuti dusanga tugomba gukosora.”

Batojwe ibintu bitandukanye birimo n'imyitozo ngororamubiri
Batojwe ibintu bitandukanye birimo n’imyitozo ngororamubiri

Batojwe ibintu bitandukanye ariko cyane cyane biganisha ku gutanga serivisi nziza, zijyanye kandi n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ibyo byose rero bahamagarirwa kubishyira mu bikorwa; nkuko Muzungu Gerald umuyobozi w’Akarere ka Kirehe abisobanura.

Ati “Muzaharanire ubuzima buzira umuze nk’intwaro yo kubaka u Rwanda n’iterambere rya Afurika, mukangurire abaturage kwirindwa indwara no kuzikumira mugarurira icyizere abafite ibibazo by’ubuzima.

Itorero ryabaye umwanya wo gusobanukirwa neza indangagaciro z’ikwiye kuranga umukozi ukora muri serivise z’ubuvuzi no kuzanzamura ireme ry’ubuvuzi.

Mukorera hamwe, mukorera no ku gihe, amasomo mwafatiye aha ntabwo akwiye kuba amasigaracyicaro, Abanyarwanda babategerejeho impinduka.”

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald yahamagariye abatojwe gushyira mu bikorwa ibyo batojwe
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald yahamagariye abatojwe gushyira mu bikorwa ibyo batojwe

Gakuru Jean de Dieu, umutahira w’intore i Kirehe avuga ko izo ntore zatojwe no guca ubugwari ziyemeza kuba nkore bandebereho.

Intore z’Impeshakurama zabanjirijwe n’abashingwangerero, ba mutima w’urugo, Imbonezamihigo, Indemyabigwi, Intore zo ku isonga, Intagamburuzwa, Imbaturabukungu, Ingamburuzabukene n’ inkomezabigwi.

Hiongeraho imparanira kurusha, Indangamirwa, Imbangukiragutabara, impamyabigwi Intisukirwa, Indatabigwi, Inkwakuzi n’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abashomeri nibenshi mugihugu udakora neza asimburwe

claude yanditse ku itariki ya: 13-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka