Iri huriro rimaze amezi atandatu gusa rishinzwe, ngo ryagiyeho kugira ngo rirengere abakora uyu mwuga, kuko ngo mbere batagiraga kivugira, nk’uko umuyobozi waryo, Flandrie Habyarimana abivuga.
Yagize ati “Hari ubwo habagaho nk’ikibazo muri Farumasi nyirayo adahari, hakabaho igihe itegeko ry’imitangire y’imiti ritubahirijwe ndetse hakabaho n’ubwo umukoresha atwambura, ntitugire utuvugira. Twaje rero gushyiraho RCPU ngo twishakemo ibisubizo ubwacu”.
Akomeza avuga ko ubu bashyizeho gahunda y’amahugurwa ahoraho, kandi ubumenyi bakenera bakabuhabwa na bamwe muri bo, bitabasabye kwishyura abava hanze.
Mu mahugurwa y’Umunsi umwe iri huriro ryakoze mu mpera z’icyumweru gishize, Rwabuhungu Mukandabarasa Monique, umaze imyaka 17 muri uyu mwuga yaganiriye na Kigali Today, avuga ko iri huriro ryaziye igihe kuko rituma bakora neza akazi kabo.
Ati “Iri huriro ryari rikenewe kuko rituma duhora twiyibutsa ibyo twize kera, ibigezweho na byo tukabibona ku gihe, bityo tugakora akazi kacu neza n’abaturage batugana tukabaha serivise nziza”.
Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’abahanga mu by’imiti ku rwego rw’igihugu, Noël Rutambika, agira inama abahanga mu by’imiti batarajya hamwe n’abandi kubikora kuko ngo ari ingirakamaro.
Ati “Nabagira inama yo gusanga abandi mu ihuriro kuko nta wigira kandi umutwe umwe wifasha gusara. Iyo uri kumwe n’abandi banyamwuga ubumenyi bwawe buriyongera ndetse n’ubunyamwuga bwawe bugakomera bikanakugirira inyungu”.
Akomeza avuga ko iyo umuntu atihugura ubumenyi bwe busaza agakomeza gukora ibya kera ndetse akaba yanatanga imiti itakigezweho kuko yavanywe ku isoko ntabimenye, bikaba byamugiraho ingaruka mbi ndetse n’uwo ayihaye.
Ubuyobozi bwa RCPU buteganya amahugurwa azajya aba buri kwezi yo gutyaza ubwenge bw’abanyamuryango, cyane ko buri mwaka itegeko ribasaba gukora ibizamini bibemerera kuguma mu mwuga hato hatazagira uwuvanwamo kubera gusubira inyuma mu bumenyi.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira intambwe aba banyamyuga bateye.
abahanga Mu byimiti rwose nibakomereze aho kugirango barusheho kunoza service batanga
nibyiza rwose ko abahanga mubyimiti(pharmacist) basenyera umugozi umwe Mu gutanga service zinoze dore ko baganwa na brnshi.mukomereze aho.conglaturation pharmacist
nibyiza rwose ko abahanga mubyimiti(pharmacist) basenyera umugozi umwe Mu gutanga service zinoze dore ko baganwa na brnshi.mukomereze aho.conglaturation pharmacist
ni ngombwa ko abarwayi bamenya ko abahanga mubyimiti (pharmacists) babereye ho kubafasha mubbuzima bwuburwayi.mubagane babifitiye ubushobozi buhagije