Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari urutonde rw’ibiribwa byiganjemo imbuto z’amoko menshi ndetse n’imiti, rukomeje gukwirakwizwa n’abantu bavuga ko bitangirwa ahavurirwa Covid-19.
Minisitiri Ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko tariki ya 15 Gashyantare 2021 u Rwanda ruzakira inkingo za COVID-19 za mbere zo mu bwoko bwa Phizer zibarirwa mu bihumbi 102, naho mu mpeza z’ukwezi kwa Gashyantare u Rwanda rwakire izindi nkingo zo mu bwoko bwa AstraZenica ibihumbi 996.
Ubushakashatsi bwakozwe buhuriweho n’ibigo byinshi mpuzamahanga bwerekana ko udukoko dutera malaria twatangiye kwigaranzura umuti wa ‘coartem’ ukunze gukoreshwa mu kuyivura, ikaba yibasira cyane ibihugu bya Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko tubikesha BBC.
Umuganga w’Amenyo witwa Dr Bitwayiki Léandre yitera ikinya akikura iryinyo rya Muzitsa. Ibi yabikoze nyuma y’uko hari Umuganga wamukuye iryinyo nabi bikamubabaza cyane.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ziratangaza ko muri iki gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga icyemezo cyo kujya kwivuza mu rwego rwo gufasha abaturage.
Ibigo nderabuzima mu Rwanda byahawe uburenganzira bwo gupima icyorezo cya COVID-19 no gufasha abayirwaye batagombye kujya mu bitaro uretse abarembye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irasaba abayobozi b’ibitaro by’uturere, ibitaro by’Intara n’Ibitaro bikuru byose gutegura amatsinda y’abazaba bashinzwe gukingira icyorezo cya COVID-19.
Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Mbuye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bashimira kuba Leta yarabageneye ingobyi y’ababyeyi bakaba batazongera kujya babyarira mu nzira cyangwa ngo babe bahura n’ikibazo cyo gupfa babyara kuko igiye kujya ibafasha kugerera ku gihe ku bitaro bikuru.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko u Rwanda rwatumije miliyoni imwe y’inkingo za Covid-19 zihutirwa ku buryo zishobora kugera mu gihugu muri Gashyantare 2021.
Kuri ubu amakuru y’uwanduye Covid-19 azajya ahita amenyeshwa abajyanama b’ubuzima, ba Mutwarasibo na ba Mudugudu, nk’uko Dr Sabin Nsanzimana uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yabisobanuye.
Abaturage bo mu bice byegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ku ruhande rw’Akarere ka Burera, baravuga ko amavuriro mashya bubakiwe yatumye bareka guca mu nzira zitemewe bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi ahandi.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko Leta y’u Rwanda yamaze gutumiza umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 mu rwego rwo kugabanya abahitanwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.
Mu gihe imibare y’abarwara COVID-19 mu Rwanda ikomeje kwiyongera, abashinzwe ubuvuzi bakagaragaza ko habayeho kudohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, abagizweho ingaruka na cyo barwaye cyangwa bapfushije ababo baragira inama abaturage ko badakwiye gusuzugura iyo ndwara.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kiratangaza ko uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma mu gutanga mituweli y’uyu mwaka wa 2020-2021 uzarangira ku itariki ya 30 Kamena 2021.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) cyatangaje ko ibitaro bishya bya Nyarugenge biri mu Mujyi wa Kigali bitangiye gukora vuba bifite ubushobozi buhanitse mu kuvura Covid-19.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gitangaza ko cyavuguruye uburyo bwo gusezerera abarwayi ba COVID-19 bitabwaho bari mu ngo, uburyo busanzwe buzwi nka HomeBased Care bushyirwamo abarwayi batarembye bagakurikiranwa bari mu ngo zabo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ahamya ko bitewe n’uko u Rwanda rwitwaye mu guhangana na Covid-19, biruha amahirwe yo kuba rwahabwa urukingo rw’icyo cyorezo mu bihugu bya mbere byo ku mugabane wa Afurika.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko ku ikubitiro Abanyarwanda 20% bafite ibyago byo kwandura COVID-19 ari bo bazakingirwa urukingo rukigera mu gihugu mu mezi atatu ari imbere.
Umuryango w’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice mu Karere ka Musanze, urasaba ubufasha bwo kumuvuza uburwayi bw’umutima bwamuzahaje.
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko umwana ashobora kuba hari ibibazo afite ariko ntibigaragare bikazamugiraho ingaruka, ari yo mpamvu Leta yongereye imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri.
Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga(NCPD) itangaza ko amavuta yagenewe abafite ubumuga bw’uruhu yamaze kugezwa mu Rwanda, ariko ko abashinzwe ubuzima batabaye maso ayo mavuta yakoreshwa n’abandi bantu atagenewe.
Minisiteri y’Ubuzima iheruka gusohora itangazo ryemerera abaganga bakora mu bitaro bya Leta, ko nyuma y’amasaha y’akazi (17:00) bakomeza gukorera aho bari ariko icyo gihe bagatangira gufatwa nk’aho barimo bakorera mu mavuriro yigenga, n’ibiciro bya serivisi bikazamuka.
Mu minsi mike u Rwanda ruraba rugeze mu mwaka wa 2021, rukawugeranamo inkovu z’ibikomere rwasigiwe na Covid-19, yageze mu gihugu ku ya 14 Werurwe uyu mwaka izanywe n’umuntu umwe, ariko kugeza ku itariki 28 Ugushyingo, abayanduye bari bamaze kugera ku 5,891.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu rwego kurushaho kunoza serivisi zihabwa abagana amavuriro ya Leta no guha ayo mavuriro ubushobozi bwo gukomeza gukoresha abaganga n’abaganga b’emenyo bafite ubumenyi bukenewe ku isoko, yashyizeho amabwiriza yemerera abaganga n’abaganga b’amenyo gukorera mu mavuriro arenze rimwe, no (...)
Abaturage bo mu Karere ka Burera barasaba inzego bireba kongera umubare w’abaforomo bakora mu mavuriro y’ibanze yo mu tugari (Poste de santé), kuko ubuke bwabo bukomeje gutera icyuho bagakora iminsi mike mu cyumweru.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasabye ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa byerekana ko byiteguye kwakira no gukoresha urukingo rwa Covid-19 mu gihe rwagera ku isoko.
Kujya kwivuza ku Kigo nderabuzima cya Nyamata mu Karere ka Bugesera muri iki gihe, bisaba ko umuntu aba agifite intege zo kwicara no gutegereza amasaha menshi kuko ngo umuntu ashobora kuhagera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, agataha saa kumi n’imwe z’umugoroba, rimwe na rimwe atanavuwe cyangwa se atabonye ibisubizo (...)
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko mu kwezi kumwe kizaba cyatangiye gukoresha imbwa mu gupima icyorezo cya Covid-19.
Abaturage b’Uturere twa Kamonyi na Ruhango baratangaza ko kuza kwivuriza ku bitaro by’Intara bya Ruhango bibagora cyane kubera ko baca mu muhanda w’igitaka bikagora abarembye cyane badashobora kugenda kuri moto, kuko umuhanda ugera ku bitaro nta modoka zitwara abagenzi ziwukoramo.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) gitangaza ko abanyeshuri basanganywe Covid-19 batazoherezwa iwabo cyangwa kuvurirwa ahandi, ahubwo bazakomeza gukurikiranwa bari ku ishuri.