Yubahe arashimira abamufashije kubona ubuvuzi bwo kuyungurura amaraso

Yubahe Beatrice w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, wasabiwe ubutabazi bwihuse bw’amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu yo kumufasha kuyungurura amaraso (Dialyse), arashimira ababigizemo uruhare kuko ubufasha yabonye bwatumye ashobora kubyimbuka akaba ategereje ko ahindirirwa impyiko agasubira mu ishuri.

Uko Yubahe yari ameze mbere na nyuma yo gufashwa akayungururirwa amaraso, ubu araseka
Uko Yubahe yari ameze mbere na nyuma yo gufashwa akayungururirwa amaraso, ubu araseka

Mu kwezi kwa gashyantare 2024, nibwo Kigali Today yakoze inkuru itabariza Yubahe wari wakuwe ku buvuzi bwo kuyungurura amaraso kubera inshuro yemererwa n’ubwisungane mu kwivuza zari zarangiye.

Umuryango we wamucyuye mu rugo kugira ngo bategereze ko umunsi we wanyuma ugera, ariko ubwo inkuru yakorwaga igaragaza ko Yubahe urwaye impyiko akeneye ubufasha bwo kuyungurura amaraso, bw’amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu mu gihe hategerejwe ko hakorwa ibizami byo gupima uwamwemereye impyiko no kuyimushyiramo, abantu batandukanye baritanze asubira ku buvuzi bwo kuyungurura amaraso yongera kugarura inseko.

Imwe mu ifoto yongeye kwereka umunyamakuru wa Kigali Today, Yubahe Beatrice yatangaje ko ashimira abantu bose bitanze akaba akiri muzima.

Agira ati “Kiriya gihe sinashoboraga kujya ku bwiherero, sinashoboraga kurya cyangwa kureba, numvaga ko ibyanjye byarangiye, ariko abagiraneza baritanze none narorohewe kandi mfite icyizere ko nzakira.”

Yubahe Beatrice wari ugeze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ariko akaza kurwara impyiko bitunguranye ndetse agahita ashyirwa ku buvuzi buyungura amaraso, avuga ko afite icyizere ko muri Nzeri azasubira ku ishuri agakomeza kwiga.

Agira ati “Ndizera ko abagiraneza bazakomeza kumfasha kugeza mpinduriwe impyiko maze ngasubira ku ishuri, kandi nifuza kwiga ikiganga, maze nanjye nkazajya nita ku barwayi.”

Nubwo yabyimbutse, akomeje ubuvuzi bwo kuyungurura amaraso ndetse akaba yarakuwe mu bitaro bya Gisenyi, aho yavurizwaga ahubwo yoherezwa kuvurizwa i Kigali ndetse yandikirwa imiti ababyeyi be bavuga ko ihenze, nubwo bitabaca intege zo kwizera ko umwana wabo azavurwa agakira.

Uwifashije Beatrice, umubyeyi wa Yubahe Beatrice ati “Iyabikoze izakomeza kubikora, kandi n’abagiraneza batwitayeho twizera ko bazakomeza kudufasha, kuko batangiye ibizami byo gupima ubushobozi bw’impyiko ya Yubahe Beatrice n’uzayimuha kugira ngo harebwe ko byahura.”

Bakomeje gusaba abagiraneza kubaba hafi

Uwifashije yabwiye Kigali Today ko iyo batagira abagiraneza umwana we aba yarapfuye, icyakora ngo ubufasha bwatanzwe n’abagira neza ni bwo burimo gukoreshwa mu kuyungurura amaraso no gukoresha ibizami n’ubwo amafaranga agiye kubashirana.

Agira ati “Twarafashijwe kandi turashima pe! Abantu tutazi twabonye baduha amafaranga, ndetse n’Umurenge wa Karago waduhaye ibihumbi 300, na ho Akarere ka Nyabihu kaduhaye ibihumbi 480. Twari twarabonye umuterankunga w’umuzungu wishyuraga buri cyumweru, ariko yaje guhagarara kuko ubu burwayi busaba amafaranga menshi, kuko ku Kimihurura dukoreyeyo ukwezi n’igice ari we wishyura.”

Uwifashije avuga ko we n’umwana we ubu barimo kuba muri Kigali, kuko umwana ayungururwa amaraso gatatu mu cyumweru bityo akaba atashobora gutaha iwabo i Nyabihu, akaba akomeje kugorwa no kubona aho kuba no kubona ibibatunga.

Agira ati “Nk’uyu munsi bamupimye basanga ari mu mutuku, kubera guhangayikishwa no kubona amafaranga yo kwa muganga, ntitwamenye ko akeneye imirire yihariye none abaganga batubwiye ko adashobora guhindurirwa impyiko akiri mu mutuku. Badutegetse ibyo tugomba kumugaburira ariko ntituzi aho bizava, twe twamuhaga ibishyimbo, akawunga n’ibindi tubonye, twabona yirira tukumva ko bimeze neza, ubu nabwo dutegereje ko Imana idufasha ikaduha icyerekezo.”

Umubyeyi we akomeza avuga ko ubufasha Yubahe Beatrice yari akeneye, hagiye kwiyongeramo kubona amafunguro yihariye, ariko akizera ko mu batuye muri Kigali hashobora kuboneka uwayabaha mu gihe bakomeje urugendo rwo gutegereza ko ahindurirwa impyiko.

Nubwo Ikigo cya RSSB cyari cyatangarije Kigali Today, ko umurwayi w’impyiko ukeneye kuyungurura amaraso ashobora kurenza inshuro 18 agenerwa, Uwifashije avuga ko kuva bakurwa mu bitaro bya Gisenyi, ubwisungane mu kwivuza ntacyo bwongeye kubafasha, ahubwo bishyura ijana ku ijana, akaboneraho gusaba abagiraneza gukomeza kubafasha kugira ngo bazashobore guhindura impyiko.

Ati “Turashimira abadufashije, kuko hari umusaruro byatanze, dukomeje kubona ubufasha umwana bamushyimo impyiko. Ndakomeza gusaba abagira icyo babona gukomeza kudufasha.”

Uwifashije ashingiye ku mafaranga bakoresha, avuga ko mu cyumweru kimwe bakoresha ibihumbi 240 mu kuyungurura amaraso, bakoresha imiti yishyurwa ibihumbi 60 ndetse hakaba n’ibindi bizamini bishobora gukorwa bitunguranye kandi na byo bihenda.

Akomeza avuga ko nubwo atamenya umubare w’amafaranga akenewe, ariko ngo kugeza mu kwezi kwa karindwi bazaba bakeneye nibura atari munsi ya miliyoni esheshatu.

Uwakwifuza gukomeza gutera inkunga uyu muryango, yanyura kuri nomero ya telefone ya nyina w’uyu mwana, Uwifashije Beatrice: 0791426650.

Inkuru bijyanye:

Yubahe urwaye impyiko akeneye ubufasha bwo kuyungurura amaraso

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka