Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya Glaucoma itera ubuhumyi

Indwara ya Glaucoma ni indwara ifata umutsi wa ‘Nerf Obtique’ ufata amakuru y’ijisho ukayajyana ku bwonko bw’umuntu ikajyenda iwumunga buhoro buhoro bikarangira umuntu abaye impumyi.

Dr Théophile Tuyisabe avuga ko uyu mutsi iyo warwaye bituma amaso atangira guhuma buhoro buhoro kugeza ubwo umuntu abaye impumyi burundu kuko aba yatakaje ubushobozi bwo kureba ibimuri hafi ndetse nibiri kure ye.

Ati “ Iyi ndwara ya Claucoma uko ifata twayigereranya n’agasimba k’imungu kajya mu myaka kakayimunga buhoro buhoro bikarangira yose yangiritse ninako iyi ndwara ya Glaucoma igenda imunga buhoro buhoro uyu mutsi wa ‘Nerf Obtique’ ugatakaza ubushobozi bwawo bwo gukora akazi wari usanzwe ukora ko gutanga amakuru ku bwonko kandi iyo iyi ndwara y’amaso iyo itavuwe ku gihe kandi neza, ishobora kuvamo ubuhumyi”.

Dr Tuyisabe avuga ko ahantu iyi ndwara ya Glaucoma itereye impungenge nuko umuntu uyirwaye atibonaho ikimenyetso na kimwe nta n’uburibwe yumva uretse kuba yajya kwisuzumisha kwa muganga gusa bakamenya niba adafite ubwo burwayi.

Dr Tuyisabe agira inama abantu bageze ku myaka 35 ko bagomba kwisuzumisha ubu burwayi bakamenya ko ari bazima basanga arwaye bagahabwa ubuvuzi.

Ati “ Iyo utinze kwivuza ntabwo uwo mutsi uvurwa ngo ukire umuntu ashobora guhabwa ubuvuzi bumworohereza agakomeza kuba yabona ntakurizemo ubuhumyi”.

Indwara ya Glaucoma ntitoranya ifata buri wese yaba umuto cyangwa umukuru, ndetse usanga nko mu muryango ufte umuntu wayirwaye hashobora kubaho uruhererekane mu muryango.

Ati “ Twirinda kuvuga ko ari indwara yaba uruherererekane kugira ngo abantu bamwe batirara bagendeye kukuba nta muntu wo mu muryango we wayirwaye bigatuma yanga kwisuzumisha”.
Dr Tuyisabe avuga ko iyi ndwara iyo basanze itararengerana umurwayi aba afite amahirwe yo kuvurwa agasaza atarahuma.

Gusuzuma iyi ndwara ya Glaucoma ntibisaba ibintu byinshi nkuko Dr Tuyisabe abivuga kuko ni ukuba umurwayi yihutiye kujya kwa muganga kandi akaba afite ubwinshingizi bwo kwivuza.

Nubwo ubu burwayi butagaragaza ibimenyetso ngo hari aho usanga umuntu ashobora kugaragaza ububabare bw’umutwe buherekejwe no kuribwa ijisho ndetse no kubona ibikezikezi, bushobora kuba integuza y’uko waba urwaye amaso, by’umwihariko indwara y’amaso ya Glaucoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka