Rubavu: Indwara zitandura zimaze kurusha ubwinshi izandura

Maj Dr William Kanyankore uyobora ibitaro bya Rubavu atangaza ko 72% by’ indwara zitanduza zirimo Diabete, Goute, impyiko n’izindi, zimaze kurusha indwara zanduza kwibasira abaturage.

Maj Dr Kanyankore William uyobora ibitaro bya Rubavu
Maj Dr Kanyankore William uyobora ibitaro bya Rubavu

Uyu muyobozi avuga ko ibi biterwa cyane cyane no kudakora siporo, ndetse no kutipimisha ngo abantu bamenye uko bahagaze, kugira ngo bagirwe inama z’uko bakwitwara hakiri kare.

Atanga inama ku baturage ba Rubavu cyane cyane abikorera gukora siporo no kuyiteza imbere, kugira ngo barusheho kurwanya izo ndwara zimaze kuba nyinshi mu Karere.

Agira ati” Ubushakashatsi mu buzima bugaragaza ko abakora siporo 90% Diabete, Goute, Impyiko n’izindi ndwara zitabafata kugera ku myaka 75.

Biratangaza kubona abantu badakora siporo, ukababona mu tubari bafata amafunguro ndetse n’ inzoga, ibintu byongera amasukari n’umubyibuho”.

Dr Kanyankore avuga ko kuba abantu badakora siporo kandi ntibisuzumishe bituma abantu batungurwa n’uburwayi butagifite igaruriro.

Ati “Buri muntu yagombye kwisuzumisha nibura rimwe mu kwezi akamenya uko ahagaze.

Ariko abenshi ntibakoresha ibizami by’uko bahagaze mu gihe dufite ivuriro risuzuma izi ndwara, iki ni kimwe mu bintu bihangayikishije Minisiteri y’ubuzima muri rusange.”

Mu gukemura iki kibazo , Dr Kanyankore avuga ko akarere kagomba gutegura umunsi wa siporo kuri bose buri cyumweru, ndetse n’amahoteli yo muri aka karere agategura ahakorerwa siporo kubayagana.

Ati “Birababaje kubona hoteli yakira umuntu akamara icyumweru atagira aho akorera siporo.

Birakwiye ko muri aka karere hashyirwaho ahantu ho gukorera siporo hatandukanye kandi gukora siporo bigatozwa abakiri bato, kuko nabo babura aho bidagadurira kandi muri Rubavu hari ahantu heza byashyirwamo.”

Umunsi wo kuwa Gatanu wagenewe siporo mu bigo bya Leta ndetse na bimwe mu byigenga.

Abagombye gukora siporo kuri uyu munsi bigaragara ko benshi batayikora ahubwo bigira muri gahunda zabo.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, akangurira abantu kubaha umwanya wa siporo bakawubyaza umusaruro, ndetse akanavuga ko bikwiye kuba umuco no mu tundi turere tw’intara ndetse n’gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka