Nyamasheke: Amaranye imyaka 31 indwara ituma bamunena
Joseph Nabonibo ufite imyaka 46 y’amavuko akaba atuye mu mudugudu wa Nyagafunzo mu kagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera arwaye indwara amaranye imyaka 31 imutera kunenwa n’umuhisi n’umugenzi ku buryo byageze igihe n’umugore yari yarashatse akagenda.
Iyo umugeze iruhande ubona ikintu kimeze nk’ikirokoroko cyamunzwe kinindamo amazi ku buryo umuntu utabasha kwihanga adashobora kurebana nawe mu maso kubera uburyo aho hantu hamunzwe bikomeye.
Nabonibo avuga yafashwe n’iyo ndwara afite imyaka 15 akivuza ahantu hose yabashije ariko bikanga kugeza na nubu akaba ageze mu myaka ariho birushaho gukomera gusa akavuga ko bamubwiye ko azajya kwivuriza i Kanombe mu minsi ya vuba.
Yagize ati “nabayeho nabi cyane kuko nagiye kubona nkabona nzanye ikirokoroko, kikagenda gikura kikamanukana n’umunwa wo hepfo, nagiye kwivuriza ahantu hatandukanye ndetse ngera aho bita muri Mibirizi ariko biranga, abambonye bose barampunga bakiruka, kandi ndi umukene nta kundi nabigenza”.
Nabonibo avuga ko ubuyobozi bwamwereye kujya ku muvuza i Kanombe akaba ategereje ko bizakunda akajyayo akivuza. Uyu mugabo avuga ko atabasha kuba yarya ibiryo bikomeye agerageza kurya ibiryo byoroshye nabwo bikagerayo bigoranye cyane.
Abivuga agira ati “mbasha kurya bigoranye nkabasha ibiryo byoroshye bidasaba ingufu mu kubikacanga no kubimira, ariko kandi sinshoboye gukora niyo nabitekereza ntawampa akazi, abambonye bose bariruka”.
Joseph Nabonibo avuga ko abonye umugira neza wamubera nka Nyagasani akamufasha kwivuza iyi ndwara nawe atazi iyo ariyo yazamusabira imigisha myinshi ku Mana, agasaba ko abamukunda bose bajya bamusabira kuko yemeza ko byamuziye atabihamagaye.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
igiteke cyanjye nuko jhon akwiye guhabwa inkunga na leta akoherezwa hanze yigihu.
azabaririze ahantu barimo gukora operation smile bazamufasha cg bamugire indi nama,nabahanga cyane
azabaririze ahantu barimo gukora operation smile bazamufasha cg bamugire indi nama,nabahanga cyane
Uyu mugabo rwose akwiye ubufasha bwihuse.ese ubwo kuki ubuyobozi bumwegereye butamufashije kugira ngo ashobore kwivuza koko?! Tumutabare vuba.
Yooo, uriya mugabo arababaje nukuri ubuyobozi nibumutabare kuko akwiye gufashwa. Iriya ndwara imaze igihe ishobora no kumurera n’ibindi niba atavujwe.Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze zaho atuye nibamurwaneho rwose.
azabaririze amenye igihe operatuion smile izazira mu rwanda, haba ruhengeri, kigali chuk, cg ahandi nka rwamagana cg gihundwe bazamuvura, kimwe nuko abashije kugera butaro ndakeka yafashwa. azagerageze ayo mahirwe
Joseph NABONIBO akwiriye inkunga guhabwa inkunga na leta kuko arababaje
Joseph NABONIBO akwiriye inkunga guhabwa inkunga na leta kuko arababaje