Nyamagabe:Abarwara indwara ziterwa n’umwanda bariyongereye

Urwego rushinzwe ubuzima i Nyamagabe ruvuga ko isuku nke ku batuye muri ako karere, yatumye indwara ziterwa n’umwanda ziyongera.

Bimwe mu bitera indwara ziva ku isuku nke harimo no kurya abantu badakarabye
Bimwe mu bitera indwara ziva ku isuku nke harimo no kurya abantu badakarabye

Mu ndwara ziyongereye harimo impiswi,inzoka n’indwara z’uruhu nk’ubuheri,ise n’izindi nk’uko bivugwa na Hategekimana Sylvestre ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima i Nyamagabe.

Yagize ati “Muri Mutarama-Gashyantare-Werurwe abarwaye impiswi bagera ku 1400, muri Mata-Gicurasi-Kamena bagera ku 2000. Abarwaye inzoka bavuye ku bihumbi 11 bagera ku bihumbi 13 na 500 muri ayo mezi.”

Indwara z’uruhu nk’ubuheri, ise n’izindi ngo bavuye ku barwayi 3600 bagera kuri 4500.

Hategekimana avuga ko kudakaraba intoki, umubiri, isuku nke ku myambaro,ubwiherero n’aho abantu baba ari byo byatumye iyo mibare igenda yiyongera.

Bitewe n’izo mpamvu Hategekimana akaba ashishikariza abaturage kwita ku isuku cyane cyane bakaraba intoki n’umubiri neza ndetse bita ku isuku mu ngo no ku myambaro kuko ari bwo bazagira ubuzima buzira umuze.

Abavugwaho ikibazo cy’umwanda batanga impamvu zigitera.

Sibomana agaruka ku mibereho ya buri munsi ijyana n’akazi bakora usanga biba bitoroshye gukaraba intoki. Gusa anavuga ko ngo hari n’abatabyitaho.

Ati “icya mbere hari ukutabyitaho, icya kabiri, iyo umuturage abonye icyo kurya ahanini aba atari mu rugo. Ntiyavuga ngo agiye gukaraba,hari igihe haba hatari n’amazi.”

Yungamo ati “iyo umuhinzi ari mu kazi ko guhinga aba akorakora ifumbire,ibyatsi,hari ubwo haba hari ibijumba cyangwa imyumbati ugakura, ugatonora, ugahita uhekenya udakarabye. ”

Yagarutse no ku bakora akandi kazi nk’ababumba amatafari, abacuruza n’abandi.

Ati “hari igihe ujya kubona ukabona avoka irahise, hari n’ubucuruzi bukorerwa ku dutaro mu ndobo.

Umuntu ukora akazi nk’ako iyo abonye amandazi ahise aragura agahita arya adakarabye nta mazi aba ari aho.”

Ibyo byose akabibona nk’umwanda wateza indwara.

Mukamusoni avuga ku bagore bo mu cyaro, biba bitoroshye kuko hari aho bisaba ko ajya guhinga yaba ari nko mu murima bikamusaba guhita aha umwana ibere. Bikaba bitoroshye gukaraba.

Mu ngamba zashyizweho harimo ko abahagarariye abandi mu midugudu, utugari n’imirenge bazajya bajya mu ngo bashishikariza abaturage kwita ku isuku muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka