Musanze: Abana basaga 100 bafite ikibazo cy’imirire mibi

Abana babarirwa mu 12.662 bo mu Karere ka Musanze bapimwe muri bo abagera ku 104 bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Abana barenga ibihumbi 12 bapimwe mu Karere ka Musanze, abarenga 100 muri bo bafite ikibazo cy'imirire mibi. Aha abajyanama b'ubuzima bari gupima imikurire y'umwana
Abana barenga ibihumbi 12 bapimwe mu Karere ka Musanze, abarenga 100 muri bo bafite ikibazo cy’imirire mibi. Aha abajyanama b’ubuzima bari gupima imikurire y’umwana

Ibyo byagaragaye mu gikorwa cyabereye hirya no hino mu Karere ka Musanze ku kuva ku itariki 13 kugeza 17 Werurwe 2017.

Hagaragajwe ko muri abo 104 bafite ikibazo cy’imirire mibi harimo 10 bari mu ibara ry’umutuku bivuze ko ikigero bariho cy’imirire mibi gikabije na 94 bari mu muhondo, bivuze ko na bo bafite imirire mibi ariko idakabije.

Uwimana Russ, umubyeyi wo mu murenge wa Muhoza avuga ko iki kibazo giterwa n’uko hari bamwe mu babyeyi batazi gutegura ifunguro ryujuje ibisabwa.

Agira ati “Bamwe muri twe ntibazi gutegura ifunguro ryujuje ibisabwa kugira ngo umwana akure neza. Baracyafite ubujiji ari yo mpamvu bakeneye amahugurwa kugira ngo bamenye gutegura neza ibyo bafite.”

Mugenzi we witwa Uwimana Jeanne, avuga ko ariko gutegura ifunguro ryujuje intungamubiri bidasaba inyama gusa nk’uko benshi babizi.

Agira ati “Imirire myiza ntabwo ari uguteka izo nyama n’amafi gusa kuko twe tuba twifitiye akarima k’igikoni karimo ibikenerwa.

Ushobora guteka neza imboga, ibirayi n’ibishyimbo, ukirinda kumena amamininwa yabyo, ugashyiramo indagara na karoti ifunguro rikaba ryuzuye.”

Uretse ubujiji butuma hari ababyeyi batabasha gutegura indyo yuzuye, ngo hari n’abafite ikibazo cy’ubukene ku buryo bibagora kubona ibyo batekera abana babo, ugasanga ngo babagaburira ibyo babonye byose.

Dr Ngezahyo Leon akangurira ababyeyi kumenya gutegurira abana babo indyo yuzuye
Dr Ngezahyo Leon akangurira ababyeyi kumenya gutegurira abana babo indyo yuzuye

Dr Ngezahayo Léon, umuyobozi ukuriye ibikorwa byo kuvura mu bitaro bya Musanze, avuga ko uruhare runini muri kibazo cy’imirire mibi ari urw’ababyeyi.

Ati “Uruhare runini muri iki kibazo ni urw’ababyeyi kuko akenshi mu midugudu aho batuye usanga ibikenewe kugira ngo bateke indyo yuzuye yo guha umwana bihari.

Ababyeyi rero bakwiye gukangukira gukoresha ibyo bafite nkuko tubibigisha bityo bagaburire abana babo neza”.

Muri icyo cyumweru cy’ubuzima gisozwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017, ibindi bikorwa birimo ni ugusuzuma abantu indwara zitandura, guha ibinini by’inzoka abana, kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana no kuboneza urubyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka