MINISANTE ihangayikishijwe n’ubwiyongere bwa SIDA mu rubyiruko

Ministeri y’Ubuzima(MINISANTE) iravuga ko ikeneye abafatanyabikorwa bayifasha kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA, cyane cyane mu rubyiruko.

Ministiri w'ubuzima Diane Gashumba
Ministiri w’ubuzima Diane Gashumba

MINISANTE itewe impungenge n’uko abantu bagera ku bihumbi 10 bandura agakoko gatera SIDA buri mwaka, nyamara abafatanyabikorwa bayifashaga kurwanya icyo cyorezo baragabanutse ku rugero rwa 51% mu byaka itanu ishize.

Ibi Ministiri w’Ubuzima, Diane Gashumba yabitangaje kuri uyu wa 17 Werurwe, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Umuryango urwanya SIDA, AIDS Healthcare Foundation(AHF) umaze ukorera mu Rwanda.

Ministiri Gashumba yagize ati:”Uwo mubare(ibihumbi 10 by’abantu bandura buri mwaka) uteye ikibazo cyane; ni ukwigisha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko”.

Umuyobozi w’Umuryango AHF-Rwanda, Dr Brenda Asiimwe Kateera yavuze ko mu turere umunani bakoreramo, buri mwaka bapima abantu ibihumbi 300 muri bo hakabonekamo abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, bangana byibura n’ibihumbi birindwi.

Ministiri Diane Gashumba hamwe n'abafatanyabikorwa bagize umuryango AHF-Rwanda
Ministiri Diane Gashumba hamwe n’abafatanyabikorwa bagize umuryango AHF-Rwanda

Umuntu ajanishije uru rugero abonamo abafite ubwandu bangana na 2.3%, ariko ngo hari abadatinyuka kwipimisha bangana na 30% by’abagomba kwisuzumisha agakoko gatera SIDA.

Umuryango AHF ukorera mu turere umunani tw’u Rwanda ari two Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Nyanza, Huye, Musanze, Rubavu na Nyabihu.

Uyu muryango ufite icyicaro muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ugakorera mu bihugu 38 hirya no hino ku isi; wijeje u Rwanda ko utazigera udohoka ahubwo uzongera abo usanzwe ufasha mu gihugu.

AHF ikorana n’ibigo nderabuzima, ikaba ibigenera ibikoresho n’abaganga bapima ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ikurikirana abo isanze baranduye, ibagenera bimwe mu biribwa, ubwisungane mu kwivuza, ikanafasha gusiramura abagabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko rimwe narimwe muraducanga igihe kimwe ngo sida ngo yagabanutse kuburyo bushimishije ubundi ngo yateje ikibazo gikomeye kubera ubwiyongere,

eduard mpamyarukundo yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Ngo umubare wabandura agakoko gatera sida ngo uriyongera? mu bihe byashize byavugwaga ko wagaanutse ku buryo bugaragara, imiryango nterankunga nka za Global Fund zirigendera none ngo uriyongera. niba se tudashoboye kwikemurira ibibazo twagiye tureka kwirarira koko!.

AHF ko yahisemo gukorera mu turere tw’imigi ikomeye uretse Nyabihu, ese niho hari ikibazo gikomeye, abatwara inda zitateguwe benshi baboneka mu migi? cyane ko abanyamugi bo baba bajijutse babasha no kumva uburemere bw’ikibazo bikaborohera gufata ingamba.
ikindi nuko iyo miryango iza igahera mu migi ugasanga ari myinshi mu turere tw’ibyaro ntayo ihaba. MINISANTE ikwiye kujya ibahitiramo aho batera inkunga aho kwitsindagira mu migi gusa kuko usanga abana babyara bataruzuza imyaka 18 abenshi ari abo mu byaro kandi aho inda yinjirira niho na SIDA yinjirira.

Murakoze

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Uwo muryango turawus

himiye ubufasha utanga ,kdi no mukarere ka Rusizi turawukeneye .

Felix yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka