Menya ingaruka zo gukura amenyo igihe arwaye

Inzobere mu kuvura indwara z’amenyo zivuga ko gukura amenyo atari byiza kuko bigira ingaruka ku muntu zirimo no kutabasha kurya neza ndetse n’amenyo asigaye bigatuma ava mu mwanya wayo.

Abaganga bavuga ko gukura amenyo arwaye atari icyemezo cyiza
Abaganga bavuga ko gukura amenyo arwaye atari icyemezo cyiza

Dr Jean Baptiste Nzabonimana ni umuganga w’amenyo kuri Glamerc Polyclinic. Avuga ko ubundi gukura amenyo atari byiza ahubwo umuntu aba agomba kuyavura nk’uvura izindi ndwara.

Ati “Iyo iryinyo urikuye iryo byari biteganye hejuru yaryo cyangwa hasi risigara ridafite iryo bihura rigatangira gushakisha rigenzi ryaryo ridahari, bigatuma irindi ryinyo riva mu mwanya waryo ndetse n’iryo byegeranye rigenda riva mu mwanya waryo buhoro buhoro ugasanga bitumye umuntu atakaza umwimerere w’imiterere y’isura ye”.

Gukura amenyo bituma umuntu atarya neza uko bikwiye kuko usanga aho agomba kurira nta ryinyo ribasha guhura n’irindi bigatuma adakacanga neza ibiryo, ibyo bigatuma ashobora kurira mu ruhande rumwe gusa cyangwa ugasanga hari bimwe mu biryo atabasha kurya kubera ko amenyo adafite ubushobozi bwo kurya uko bikwiye kubera ibihanga.

Iyo wakuye amenyo cyane cyane ibijigo, bigira ingaruka mu busaza kuko usanga igufwa rya ryinyo ryari rifasheho ryaragiye ryegerana bigatuma imisaya ihombana bigatera kutagaragara neza mu isura.

Dr Nzabonimana avuga ko iyo iryinyo rirwaye rivurwa ariko rikagumamo kugira ngo rikomeze rikore akazi karyo ko gufasha umuntu kurya neza no kuvuga neza kuko hari igihe umuntu udafite amenyo bimutera kuvuga uburimi.

Ati “Iyo amenyo yatobotse umuntu arayahoma, ryaba ryararwaye bikagera imbere hari uburyo bwo kurivura bihereye mu muzi w’iryinyo”.

Dr Nzabonimana avuga ko mu bintu bituma umuntu agira uburanga harimo n’amenyo bityo ko kuyabungabunga no kuyavuza hakiri kare ari ingenzi kuko bifasha umuntu gusaza agifite amenyo ye yose.

Ati “ Buriya buri ryinyo rifite umumaro waryo mu kanwa k’umuntu. Iyo aritakaje rero biba ari ugutakaza urugingo rwe ni yo mpamvu ari ngombwa kugira isuku y’amenyo kuko biyarinda kurwara bikanarinda umuntu ubundi burwayi buterwa no kutagira isuku y’amenyo”.

Umuntu akwiye kwita ate ku isuku y’amenyo?

Dr Nzabonimana avuga ko koza amenyo ari ingenzi cyane, kuko birinda umuntu kuba yarwara izindi ndwara azitewe no kutoza amenyo, kuko umwanda uragenda ukihoma ku menyo kandi haba harimo za mikorobe. Izo mikorobe ziramanuka zikagera mu nda ku mutima, mu mitsi yewe bishobora gutuma ku mugore utwite inda ivamo.

Dr Nzabonimana avuga ko isuku y’amenyo ku bana n’abakuze ari ingenzi cyane kuko iyo ititaweho biba intandaro yo kurwara indwara zinyuranye z’amenyo ndetse bikaba byaba intandaro y’ubundi burwayi bunyuranye burimo n’ubw’umutima.

Inyigo yakozwe na RBC mu 2018 igaragaza ko ku bantu 2,097 bagiye kwa muganga kwivuza indwara zo mu kanwa, 2/3 muri bo bari bafite amenyo yatobotse cyangwa yamanyutse bitewe no kutoga mu kanwa.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2021 bwerekanye ko 92% by’Abanyarwanda bisuzumishije amenyo muri uwo mwaka babitewe n’uko bababaraga cyane, mu gihe abangana na 1% ari bo bisuzumishije bagamije kureba uko bahagaze.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko Abanyarwanda bagera kuri 67%, boza amenyo rimwe ku munsi mu gihe abayoza kabiri ari 19% gusa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko mu barwayi bajya kwivuza ku bigo nderabuzima no ku bitaro by’uturere, abagera kuri 40% bivuza indwara ziterwa n’umwanda wo mu kanwa.

Ati “Mu barwayi bagera kuri 85%, abagera kuri 40% muri bo bafite ikibazo cy’indwara zo mu kanwa (oral diseases)”.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko kutoza amenyo bitera indwara nyinshi zirimo izo mu kanwa, ndetse no kurwara amenyo ubwayo.

Avuga kandi ko byoroshye cyane kurwanya izi ndwara zikaranduka burundu, kuko buri wese yitabiriye kugira isuku byamufasha kuzirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka