Impamvu Akarere ka Rubavu kaza imbere mu kurwaza inzoka

Icyegerenyo cyakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) muri 2020, kigaragaza ko Akarere ka Rubavu kuva mu 2007 kugera mu 2020, kaza imbere mu kugira abaturage benshi barwaye inzoka, gakurikirwa n’aka Nyabihu, Rutsiro na Nyamagabe.

Bavuga ko amazi y'imvura bakoresha igihe cyose ari yo abateza inzoka kubera isuku nke
Bavuga ko amazi y’imvura bakoresha igihe cyose ari yo abateza inzoka kubera isuku nke

Icyegeranyo cya RBC cyakozwe ku bana bafite imyaka 5 kugera kuri 15, kigaragaza ko abana 91.9% mu Karere ka Rubavu barwaye inzoka, naho Akarere ka Nyabihu gafite 82%, Rutsiro 80.5% na Nyamagabe 74.5%.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko Intara y’Iburengerazuba, abaturage baho barwaye inzoka ku kigero cya 60%, mu gihe iy’Amajyaruguru barwaye inzoka ku kigero cya 48%, Intara y’Iburasirazuba 29%, Amajyepfo 42% mu gihe Umujyi wa Kigali ari 22%.

Kigali Today yavuganye n’abaturage batuye mu Karere ka Rubavu, bavuga ko nyirabayazana wo kurwara inzoka ari kutagira amazi meza bigatuma bakoresha ay’imvura, bigatuma bahorana izo nzoka.

Abatuye mu mirenge ikikije ibirunga bavuga ko kuva babaho bataragerwaho n’amazi meza, ahubwo bakoresha ay’imvura bashyira mu byobo bacukura, cyangwa ibigega bubaka kandi nabwo isuku y’amazi ntiba ihagije.

Ntegerejimana Maurice utuye mu mudugudu wa Bunyove mu Murenge wa Mudende, avuga ko bakoresha amazi yo mu bitenga (ibigega) kugera mu kwezi kwa Karindwi aho imvura igabanuka, ndetse avuga ko aribwo bashobora no kubisukura.

Agira ati “Twe iterambere rikomeje kudusiga, ubuzima bwiza ntabwo dufite mu gihe tudafite amazi meza, kuko aya dukoresha natwe turabizi ko yanduye, ariko nta yandi mahitamo dufite.”

Bavuga ko kubona amazi meza bibabgora
Bavuga ko kubona amazi meza bibabgora

Ntegerejimana avuga ko aya mazi bakoresha hari igihe azamo udusimba, ariko bakaba badashobora kuyamena kubera ariyo bakoresha mu buzima bwabo bwose, mu gihe ushaka aya robine agomba kugenda amasaha ane kugera ngo agere ku mugezi.

Ati “Ibaze nawe ahantu ukoresha amasaha ane ugiye gushaka amazi, ukagerekaho umwanya wo gutegereza no kongera kuzamuka, umubyizi uba wawuhombye.”

Arongera ati “None se wambwira kurwanya umwanda gute kandi n’amazi nkoresha yanduye? Icyo dusaba ni ugukorerwa ubuvugizi natwe amazi meza akatugeraho.”

Mu Murenge wa Mudende abaturage bagera ku 10% ni bo bashobora kubona amazi meza, nk’uko babigaragarije Abadepite babasuye muri 2022, naho abandi bose bakoresha amazi y’imvura ashyirwa mu bigega, abandi bashaka amazi meza bibasaba gukora ibilometero 10.

Muri uyu murenge utuwe n’abarenga ibihumbi 30, imibare igaragaza ko abarenga 90% bagenda urugendo rw’ibilometero 10 bagiye kuvoma amazi.

Bagerageza kugira isuku
Bagerageza kugira isuku

Icyakora abaturage bavuga ko bashima Leta kuba ibagezaho ibinini bivura inzoka, bigenerwa abana n’abantu bakuru kuko bibafasha.

Ndatimana Obed avuga ko bifuza iterambere rishingiye ku mibereho yabo, bakagerwaho n’amazi meza n’amashanyarazi, kuko bishobora guhindura imibereho yabo.

Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko abagerwaho n’amazi meza bari hejuru ya 90%, icyakora bukavuga ko bufite gahunda yo kugeza amazi mu mirenge yegereye Ibirunga, ni umushinga mugari uzasaba amafaranga menshi kuko uretse mu Karere ka Rubavu, imirenge ikora ku Birunga mu Karere ka Nyabihu na yo nta mazi meza ifite.

Mu ijambo rya Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, mu nama ya 19 y’Igihugu y’Umushyikirano, yagaragaje aho gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1) igeze ishyirwa mu bikorwa. Yavuze ko kuva mu 2017 kugera 2024, hubatswe inganda 7 zitunganya amazi (Nzove, Kanzenze, Gihira, Kanyonyomba, Mwoya, Nkombo na Nyankora).

Intara y'Iburengerazuba iza imbere mu kugira abantu benshi barwaye inzoka
Intara y’Iburengerazuba iza imbere mu kugira abantu benshi barwaye inzoka

Yunzemo ko hubatswe imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kilometero zisaga 1,800 mu mijyi, na kilometero zirenga 2,000 mu bice by’icyaro, hasanwa imiyoboro y’amazi 191 itarakoraga mu bice by’icyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka