Gusepfura no kurwara igifu ni bimwe mu bimenyetso by’ihungabana

Abahanga mu by’ihungabana bemeza ko hagikenewe igihe kirekire ngo rishire mu Banyarwanda, cyane cyane abaritewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Dr Charles Murigande umuyobozi muri UR ushinzwe iterambere rya Kaminuza avuga ko ibibazo by'ihungabana bigoye kugira ngo bishire
Dr Charles Murigande umuyobozi muri UR ushinzwe iterambere rya Kaminuza avuga ko ibibazo by’ihungabana bigoye kugira ngo bishire

Byavugiwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu ibera i Kigali, yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeli 2017, ikaba ivuga ku ihungabana mu Rwanda nyuma ya Jenoside n’uburyo abantu bagenda biyubaka.

Dr Charles Murigande, umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), ushinzwe iterambere rya Kaminuza, avuga ko ibibazo by’ihungabana bigoye kugira ngo birangire.

Agira ati “Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biza bikurukiranye n’ubugizi bwa nabi bw’indengakamere nk’ibyabaye muri Jenoside, n’ibintu bidashira vuba.

Ni ikibazo tuzakomeza guhangana na cyo mu gihe kirekire ari yo mpamvu hakomeza gukorwa ubushakashatsi no guhanahana ubunararibonye.”

Akomeza avuga ko iki kibazo ari cyo cyatumye UR ishyiraho ishami ryo kwigisha ibijyanye n’ubuzima bwo mutwe (Clinical Psychology).

Chaste Uwihoreye, umuyobozi w’umuryango “Uyisenga ni Imanzi” avuga ko ihungabana ari uburwayi bubi bugorana gukira kuko benshi batanabumenya.

Agira ati “Uburwayi bubi ni uburwayi butazwi. Ubu na bwo ni uburwayi abantu benshi bataramenya, batazi aho buturuka, ni bubi rero cyane ko no kumenya ko ihungabana rivurwa bizwi na bake.

Ni ngombwa rero ko abaturage n’abayobozi basobanurirwa bakamenya ko icyo kibazo gihari.”

Bamwe mu bateraniye nama mpuzamahanga y'iminsi itatu ibera i Kigali, ivuga ku ihungabana mu Rwanda nyuma ya Jenoside
Bamwe mu bateraniye nama mpuzamahanga y’iminsi itatu ibera i Kigali, ivuga ku ihungabana mu Rwanda nyuma ya Jenoside

Prof. Eugène Rutembesa, impuguke n’umushakashatsi mu by’ubuzima bwo mu mutwe avuga ko ihungabana rinahanahanwa mu miryango ari yo mpamvu rigorana kurivura.

Ati “Ubu tugeze aho tureba imihindukire y’imiterere y’umubiri wacu, iyo umuntu ahangayitse agaragaza ibimenyetso bitandukanye by’ihungabana birimo kurwara isepfu, igifu.

Iyo mihangayiko rero ihindura n’imisemburo yoherezwa mu mubiri, ari yo mpamvu y’ubushakashatsi burimo gukorwa kuri iyo mihindukire.”

Akomeza avuga ko ihungabana rigera ku ngeri nyinshi z’Abanyarwanda, baba abagizweho ingaruka ya Jenoside, baba abayikoze ndetse n’ababakomokaho, rigenda ribagaragaraho uko iminsi igenda ishira.

Iyi nama yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza eshatu zo mu Bubiligi ari zo Université Catholique de Louvain (UCL), Univerité Libre de Bruxelles (ULB) na Université de Namur (UN).

Izi kaminuza ngo zikaba zaragize uruhare runini mu guha amasomo ku ihungana bamwe mu Banyarwanda boherejwe kuyigamo, cyane ko ngo bitari bimeneyerewe mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabashimiye cyane Bantu bakuru. Ubushakashatsi bwanyu burasa k’ukuri.Ibimenyetso biramfata bitewe no kwibuka cyane ibyatubayeho,Gusa nkagira icyizere ko bitazongera kubaho ukundi.Hamwe no gusenga no gusengera abandi turi abanyarwanda. Mukomereze aho kunga ubumwe.

ranson yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka