U Bufaransa: Dr Twagira ukurikiranyweho Jenoside yirukanywe ku kazi yari yahawe

Ibitaro byo mu Bufaransa byirukanye Umunyarwanda Dr. Charles Twagira byari byahaye akazi, nyuma y’impuruza yari yatanzwe na CNLG ibyamagana kuko Twagira akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Charles Twagira wari wahawe akazi mu buryo butavugwaho rumwe
Dr Charles Twagira wari wahawe akazi mu buryo butavugwaho rumwe

Dr, Twagira yari yatangiye gukora muri ibi bitaro bya “Paul Doumer”, nyuma yo guhabwa akazi kandi yarigeze gufungwa n’ubutabera bw’u Bufaransa kubera ibyaha yari akurikiranyweho bya Jenoside.

N’ubwo yaje gufungurwa ariko itegeko ryo mu Bufaransa rivuga ko umuntu ugifite idosiye mu butabera ku byaha atararyozwa, hari bumwe mu burenganzira aba atemerewe burimo guhabwa akazi cyangwa kugira ibindi bikorwa akora muri sosiyete.

Mu itangazo ibi bitaro byashyize ahagaragara, byavuze ko byamenye amakuru ko Twagira akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside mu Rwanda nyuma y’icyumweru kimwe amaze guhabwa akazi.

Ibi bitaro bivuga kandi ko bikimara kumenya ayo makuru, byihutiye kubaza ubushinjacyaha bw’u Bufaransa kugira ngo bibone gufata umwanzuro w’ukuri.

CNLG yari yamaganiye kure iki gikorwa, ivuga ko Twagira akwiye gukatirwa n’inkiko cyangwa akoherezwa mu Rwanda kuhakorera igifungo yakatiwe n’urukiko rwa Gacaca rwa Bwishyura mu 2009.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka