Huye: Twaganiriye n’abazi Dr Sosthène Munyemana uburanira mu Bufaransa ku ruhare rwe muri Jenoside

Muri iki gihe Dr Sosthène Munyemana ari kuburanishwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hari abatuye i Huye bavuga ko yagize uruhare runini mu iyicwa ry’Abatutsi mu mujyi wa Butare.

Iki gipangu cyagiye kigurwa n'abantu banyuranye, ariko hari kwa Dr Sosthène Munyemana
Iki gipangu cyagiye kigurwa n’abantu banyuranye, ariko hari kwa Dr Sosthène Munyemana

Boniface Kayitankore warokotse Jenoside, ubu akaba atuye ahitwa i Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, ari na ho yari atuye mu gihe cya Jenoside, ni umwe mu babihamya.

Bakoranye mu bitaro bya Kaminuza (CHUB), umwe (Kayitankore) akora umurimo wo gutwara abarwayi abakura mu bice bimwe abajyana mu bindi (brancardier) undi (Dr Munyemana) ari impuguke mu kuvura abagore, akanigisha mu ishami ry’ubuganga rya Kaminuza y’u Rwanda.

Kayitankore avuga ko Dr Munyemana yatangiye kugaragaraho amatwara yo kudashakira amahoro Abatutsi mu 1993, kuko yakunze kugaragara no ku kazi yambaye ingofero y’ishyaka MDR. Icyo gihe ngo yari umuMDR Power, kandi ngo ntiyari akiza ku kazi kenshi, nka mbere.

Bigeze mu gihe cya Jenoside yarushijeho kutaboneka ku kazi kuko ngo urebye atari akihagera, n’igihe ahaje akagira uruhare mu gutanga amabwiriza ku gutwara Abatutsi bari mu bitaro, bajya kwicwa.

Ibi ngo yagiye abimenya kuko yari yarahungiye mu bitaro, aho yabaye mu gihe cya Jenoside yihishe mu misarane, ibyaberaga mu bitaro akenshi akaba yarabireberaga mu idirishya.

Kayitankore anavuga ko Dr Munyemana ari mu bagenzuraga za bariyeri harimo n’iyo ku Mukoni, kandi ngo yabyiboneye n’amaso ye kuko ahunga ava i Mpare hari iminsi ibiri yamaze yihishe mu ishyamba ryo hafi yaho, mbere y’uko afata icyemezo cyo kujya kwihisha ku bitaro.

Anavuga ko yabwiwe ko murumuna we bakurikiranaga yahungiye i Tumba, akaza kujyanwa kuri Segiteri aho Abatutsi bajyanwagwa babwirwa ko bari kubahungisha, bakahabafungirana, ariko bakazajya bakuramo bake bake bajya kubica. Murumuna we na we ni ho yakuwe ajyanwa kwicwa.

Kuri Segiteri aho kandi ngo hacungwaga na Dr Munyemana Sosthène kuko ari we wabikaga urufunguzo rwaho.

Kuri Segiteri, aho Abatutsi b'i Tumba bafungiranwaga bakahakurwa bajya kwicwa. Bivugwa ko Dr Sosthène Munyemana na Konseye Bwanacyeye ari bo babikaga urufunguzo rwaho
Kuri Segiteri, aho Abatutsi b’i Tumba bafungiranwaga bakahakurwa bajya kwicwa. Bivugwa ko Dr Sosthène Munyemana na Konseye Bwanacyeye ari bo babikaga urufunguzo rwaho

Iby’uko urufunguzo rwa Segiteri rwabikwaga na Dr Munyemana, bityo akaba ashinjwa uruhare mu kwica abahahungishirijwe, binahamywa n’umudamu utarashatse ko amazina ye atangazwa, uvuga ko yari atuye ku Mukoni, ruguru gato yo kwa Sindikubwabo, abicanyi bakaza kumukura mu rugo tariki 21 Mata 1994 ngo bamushyire abasirikare bamwice, bo bagategeka ko yoherezwa kuri Segiteri.

Agira ati “Nibuka ko icyo gihe abari banjyanye babwiwe ko bari bushake Dr Munyemana kuko ari we wari ufite urufunguzo, bamubura bagashaka Konseye Bwanakeye.”

Mu nzira ngo bahuye n’umujandarume amukubita ikintu mu mutwe yitura hasi, abo bari kumwe bamusiga aho, aho azanzamukiye ahura n’umugabo wari umucumbikiye (yakodeshaga inzu ye), nuko ajya kumuhisha mu gisenge cy’inzu (plafond) iwe, ari na ho yabaye kugeza Jenoside irangiye.

Urugo yari yihishemo ngo rwari rwegeranye n’urwa Dr. Chrysostome Ndindabahizi kandi ngo urebye ni ho abari bayoboye Jenoside muri Tumba bahuriraga bagakora inama, ku buryo hari amakuru yaho yagiye amenya ayumvanye ababaga bari mu rugo.

Agira ati “Mu byo nagiye numva harimo kuba Dr Munyemana yarahazaga azanye na Dr Ndindabahizi, kandi iyo bahageraga nibwo inama yatangiraga. Najyaga numva hari n’abavuga ko ubwo Dr Munyemana yaje bari burye ngo kuko yahembaga ababaga bitwaye neza mu kazi, ni ukuvuga abishe Abatutsi.”

Dr Sosthène Munyemana (wambaye indorerwamo) ubu arimo araburanishwa n'inkiko zo mu Bufaransa
Dr Sosthène Munyemana (wambaye indorerwamo) ubu arimo araburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko nkubu araburana iki? Hari imanza wumva igahita wumva ntakugorana kwakabayeho pee
Abatutsi barishwe bazize ubutegetsi bubi Kandi byakozwe ku rugero runini cyaneee n’abahutu so abarengana barenganurwe ariko nabikoze nkaba bahanwe bikomeye.

Ukuri yanditse ku itariki ya: 23-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka