Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Tumba bavuga iki ku gihano cyahawe Dr Munyemana?

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange barashimira ubutabera bw’u Bufaransa kuba bwarahamije ibyaha bya Jenoside Dr. Munyemana Sosthène ariko bakavuga ko igihano yahawe ari gito ugereranyije n’ubukana bw’ibyaha ashinjwa.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b'i Tumba bari bateraniye ahahoze Segiteri ya Tumba yiciwemo Abatutsi benshi
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Tumba bari bateraniye ahahoze Segiteri ya Tumba yiciwemo Abatutsi benshi

Mu rubanza rwamaze ukwezi kurenga ruburanishirizwa mu Bufaransa, tariki 20 ukuboza 2023, nibwo Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris rwategetse ko Dr Munyemana Sosthène uzwi nk’Umubazi wa Tumba “le boucher de Tumba" afungwa imyaka 24, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uru rubanza humviswe abatangabuhamya batandukanye barimo abaturutse mu Rwanda ndetse n’abatangaga ubuhamya bashingiye ku mateka y’ibyo bazi ku Rwanda na Jenoside muri rusange.

Abarokotse jenoside bo mu Murenge wa Tumba bagaragaje ko nubwo intambwe bifuzaga yo guhamya Dr Munyemana ibyaha bya Jenoside yagezweho, ariko igihano cy’imyaka 24 yahawe ari gito kuko mu nkiko Gacaca bari baramusabiye igihano cya burundu kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange.

Umwe mu barokokeye muri uyu Murenge wari ufite imyaka 16 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yavuze ko bashimishijwe n’uko Dr Munyemana yahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko igihano yahawe kikaba ari gito.

Yagize ati: "Twebwe rero uko twabyakiriye, byaradushimishije kuko ikintu kingenzi nibura ni ukubona haterwa intambwe yo guhamwa icyaha, tukumva ko icyaha cya jenoside yakoreye abatutsi mu Murenge wa Tumba cyamuhamye, ibyo byaradushimishije, ariko ku birebana n’igihano twifuzaga ko yahabwa igihano cya burundu, imyaka 24 twumvise ari mike kuko twebwe mu nkiko Gacaca twari twamuhaye igihano cya burundu ariko ntacyo hatewe itambwe yo kumuhamya icyaha tukaba rero twumva nabyo urwego ruriho rushimishije."

Abarokotse jenoside b’i Tumba bagaragaza kandi ko kuba Dr Munyemana yarahamijwe ibyaha bya jenoside, babyakiriye neza kuko iyo abakoze jenoside bahanwe, bumva biboroheye ndetse bikabafasha kubohoka, aho gukomeza kumva ko abagize uruhare muri jenoside bakiri hanze kandi bidegembya.

Muri aba havugwamo uwari Burugumesitiri wa Komine Huye, wagize uruhare mu rupfu rw’abatutsi benshi aho yari afite imodoka yatwaragamo abatutsi bari bahungiye ku biro bya perefegitura ababwira ko bajyanywe ahantu ho kurokokera, ahubwo akabajya ahari icyobo bicirwagaho bakakijugunywamo.

Umwe mu baharokokeye yagize ati: "Batanze agahenge k’ihumure babeshya ngo ihumure ryabonetse, aba Burugumesitiri bose baraje n’amamodoka yabo bagerageza gutwara abantu ngo babajyanye ku barokora, ariko mu byukuri icyo nzicyo Burugumesitiri wacu wa Komine Huye, iyo yabajyanaga yabagezaga ku cyobo bakabica, kuko jenoside irangiye ntitwababonye kandi n’ubu turabibuka."

Bagasaba ko abantu batandukanye bagize uruhare muri jenoside barimo abari abayobozi b’amakomine icyo gihe, kugeza ubu batazi amaherezo yabo, bakwiye gushahikishwa abakiriho bakagezwa imbere y’ubutabera bagahamwa n’ibyaha bakoze kuko biri mu bizafasha abarokotse kubohoka mu mitima yabo.

Ku bijyanye no kuba hari ibyaha Dr Munyemana yakoze mu gihe cya jenoside ariko byagiye byirengagizwa bigatuma imyaka yakatiwe iba mike, abarokotse jenoside b’i Tumba bavuga ko hari ibice birimo nko ku bitaro bya CHUB aho yari umuganga ndetse no muri Kaminuza ya Butare batigeze bumva mu rubanza rwe ashinjwa ibyo yahakoreye kandi hari abatutsi yagiye agira uruhare mu bwicanyi bwabakorewe.

"Turabibona ko hari ahagiye hirengagizwa kuko mu byukuri yari umuganga ku bitaro bya CHUB, ibyaha byamuhamijwe harirengagijwe kandi naho yahakoreye ubwicanyi abari abatutsi bari mu bitaro. Mu ishuri rya Kaminuza nkuru y’u Rwanda yari umwarimu, abana b’abanyeshuri bapfuye baguye mu kigo aho naho yagize uruhare rukomeye mu kwica abana b’abanyeshuri bari muri Kaminuza, kandi ntabwo twigeze twumva Kaminuza y’u Rwanda mu iburanishwa rye havugwamo."

Ikindi bagarukaho bumvise kitigeze gihabwa agaciro mu rubanza rwa Dr Muenyamana, harimo inshinge zagiye zikurwa mu bitsina by’ababyeyi biciwe ku yahoze ari segiteri ya Tumba, kandi ko nk’uwari umuganga w’ababyeyi bazi neza ko izo nshinge zavaga iwe zigashyirwa umugore witwaga Gema.

Umwe mu barokotse jenoside wari ufite imyaka 25 anabyaye kabiri, ndetse nyirabukwe akaba umwe mu bakuwemo izo nshinge, yagize ati: "Izo nshinge kuzirengaho, iyica rubozo cyari ikintu cyakagombye gufata nanone ubundi buremere."

Aba baturage barokoye mu Murenge wa Tumba by’umwihariko bavuga ko bitewe n’uruhare bazi n’amateka igihugu cy’u Bufaransa gifite muri jenoside yakorewe abatutsi batatekerezaga ko gishobora kwemera jenoside.

Umwe mu barokotse yagize ati: "Twebwe nk’abarokotse twabonye ubutabera, ntabwo twari tuziko abafaransa bakwemera jenoside, kuko nabo babigizemo uruhare kuko nibuka neza ko abantu twabonye bwa mbere bitwaga abazungu ni abafaransa bari baje mu Irango, abaturage bambaye ibirere ubona ko bashyigikiye abafaransa baje. Kubona bavuga ngo mu Bufaransa bemeye abatangabuhamya bava mu Rwanda bakajya kuvuga ubuhamya bwabo, nabyo byabaye ikindi kintu kiduhumuriza twebwe abarokotse."

Dr Munyemana watangiye kuburanishwa ku ya 13 Ukuboza 2023, urubanza rwe rwabaye urwa Gatandatu u Bufaransa bukurikiranyeho Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Munyemana Sosthène uzwi nk’Umubazi w’i Tumba, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa imyaka 24, we n’abamwunganira baherutse gutanga ubujurire bavuga ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye guhamwa n’ibyaha bumukurikiranyeho birimo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka