Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Munyenyezi Beatrice woherejwe mu Rwanda tariki ya 15 Mata 2021 akuwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko rwasanze yarabeshye ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bindi bifitanye isano na yo ni ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ko habaho imitekerereze n’imyumvire yakongera gutuma u Rwanda runyura mu bihe rwanyuzemo ubwo mu mwaka wa 1994 habaga Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana miliyoni isaga.
Disi Dieudonné, umwe mu bana ba Disi Didace, yamenyesheje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ikibazo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, Habineza Jean Baptiste, uvugwaho gutanga amakuru y’ibinyoma ku bana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside yakorewe (...)
Urukiko rwasigaranye imanza zitarangijwe n’Urukiko rwa Arusha (UNIRMCT), rwategetse ko Emmanuel Altit akomeza kunganira Umunyarwanda Félicien Kabuga.
Umucamanza Carmel Agius, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga rwasigaranye inshingano z’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), ku wa Kane tariki ya 1 Mata 2021, yatesheje agaciro icyifuzo cya Théoneste Bagosora wasabaga kurekurwa mbere y’uko asoza igihano yakatiwe.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa Kane tariki ya 25 Gashyantare 2021 rwasubitse urubanza ruregwamo abantu bane icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Urukiko rw’ubujurire i Kigali rwanzuye ko Pasiteri Jean Uwinkindi akomeza gufungwa burundu nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rukuru muri 2015, rushingiye ku byaha bya Jenoside byamuhamye icyo gihe agakatirwa.
Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, Pasiteri Jean Uwinkindi ari mu rukiko rw’ubujurire, aho ategereje ko urukiko rumusomera umwanzuro ku bujurire yatanze ku gihano cyo gufungwa burundu yakatiwe tariki 30 Ukuboza 2015 kubera ibyaha bya Jenoside aregwa.
Natacha Polony, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa ‘Marianne’ yoherejwe kuburanishwa ku rukiko mpanabyaha rw’i Paris.
Polisi yo muri Suwede ku wa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020 yataye muri yombi Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare.
Urukiko Rukuru rwa Nyanza, ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020, rwemeje kwanga ubujurire bwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Cassien Kayihura, bahamijwe icyaha cya Jenoside bagakatirwa igihano cyo gufungwa burundu.
Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza rwa Bernard Munyagishari uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe n’uko ataje mu rukiko aho umwunganizi we yari ari, kubera kwirinda Covid-19.
Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2020, Urukiko rurumva ubujurire bwa Bernard Munyagishari wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru mu mwaka wa 2017, kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko byari byitezwe, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko i La Haye mu Buholandi.
Kabuga Felicien, ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aritaba Urukiko rw’i Lahaye mu Buholandi ku nshuro ya mbere, nyuma y’uko agejejwe muri gereza y’urwo rukiko.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwangiye Urayeneza Gerard wari umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango kuburanishirizwa aho akekwa ko yakoreye icyaha, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yavuze ko gutabwa muri yombi kwa Mugenzi ari inkuru nziza kuko byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera nk’uko babyibwiraga.
Amakuru aturuka mu Buholandi aravuga ko Polisi y’iki gihugu yataye muri yombi Umunyarwanda ariko utavugwa amazina, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyarwanda Félicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yavanywe mu Bufaransa ajya gufugirwa muri Gereza y’Urukiko ruzamuburanisha i La Haye mu Buholandi.
Urukiko Rukuru rw’i Nyanza ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020 ntirwaburanishije urubanza rw’ubujurire rwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien, bari barakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cya muri Jenoside.
Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko ubutabera mpuzamahanga bufite akazi katoroshye ko kwemeza niba Félicien Kabuga ufungiye mu Bufaransa ashinjwa Jenoside, yakoherezwa kuburanira Arusha muri Tanzania cyangwa se akabanza guca i La Haye mu Buholandi gusuzumwa n’abaganga.
Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda yafashe icyemezo cyo kohereza Kabuga Félicien uregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanira i La Haye mu Buhorandi aho kuburanira i Arusha muri Tanzaniya.
Abanyarwanda batatu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, batawe muri yombi ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’iki cyumweru i Buruseli no muri Hainaut mu Bubiligi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ruri i Arusha muri Tanzaniya rwashyizeho abacamanza batatu kugira ngo baburanishe urubanza rwa Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Urukiko Rusesa imanza rwa Paris rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT) rukaba ari rwo rumuburanisha.
Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igihano cya burundu kuri Leon Mugesera nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe rugasanga nta shingiro bufite.
Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rwanze ubusabe bwa Laurent Semanza wahamijwe ibyaha bya Jenoside ubu akaba arimo kurangiriza igihano muri Benin, wasabye gufungurwa kandi atararangiza igihano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, aravuga ko kuba Charles Ndereyehe Ntahontuye yarekuwe n’u Buholandi nyuma y’igihe gito cyari gishize atawe muri yombi bidasobanuye ko kumukurikirana byahagaze.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko u Buholandi bwafashe Umunyarwanda Charles Ndereyehe washakishwaga n’u Rwanda kubera uruhare ashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Karemera Edouard wari ufungiye muri Senegal nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), yaguye muri gereza.