Kabuga Felicien aritaba urukiko bwa mbere nyuma yo kugezwa mu Buholandi

Kabuga Felicien, ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aritaba Urukiko rw’i Lahaye mu Buholandi ku nshuro ya mbere, nyuma y’uko agejejwe muri gereza y’urwo rukiko.

Biteganyijwe ko Kabuga agera mu rukiko ku isaha ya saa munani z’amanywa mu Buholandi, bikaza kuba ari saa cyenda ku isaha yo mu Rwanda.

Urwego rwasigariyeho icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT, rwavuze ko Kabuga Felicien yari akwiye kugera mu rukiko kugira ngo anabonereho kubonana n’umwunganira mu mategeko, ariko ko aramutse abishatse ashobora no kwitaba urukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga, we ari muri gereza aho afungiye.

Icyakora uru rwego rwatangaza ko kubera icyorezo cya Covid-19, abanyamakuru ndetse n’abandi bantu bifuza gukurikira urubanza batemerewe kugera mu rukiko kuri uyu wa Gatatu.

Icyakora ngo uru rubanza ruraza kunyuzwa ku rubuga rw’urwo rwego ari rwo :https://www.irmct.org/en/cases/mict-courtroom-broadcast, ariko rukaza gutangira kunyuzwaho rukerereweho iminota 30.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020. Mu kwezi gushize k’Ukwakira, ku itariki 21 Urwego rwasigariyeho icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rwemeje ko abanza kujyanwa by’agateganyo ku ishami ryarwo i La Haye mu Buholandi, aho kujyanwa Arusha muri Tanzania.

Inteko y’abacamanza baburanisha uru rubanza rwa Kabuga igizwe n’umucamanza Iain Bonomy, ari na we uyiyoboye, umucamanza Graciela Susana Gatti Santana, ndetse n’umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka