Urubanza ruregwamo Kazungu Denis rwasubitswe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2024, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ruregwamo Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya undi ku gahato n’ubwicanyi.

Isubikwa ry’uru rubanza ryaturutse ku Bushinjacyaha bwasabye ko imanza uyu mugabo aregwamo zahuzwa.

Kazungu Denis wiyemereye ko yishe abantu batandukanye yazanye mu rugo rwe, ubushinjacyaha buvuga ko afite imanza ebyiri mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge akaba ari yo mpamvu basabye ko zahuzwa akaziburanira hamwe.

Kuri uyu wa Gatanu, byari biteganyijwe ko atangira kuburana mu mizi, ariko akaburana ku cyaha kimwe mu byaha icumi akurikiranyweho.

Ubwo urukiko rwafunguraga, kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama, Kazungu ntiyari ari mu rukiko.

Ku wa Kane tariki 4 Mutarama 2024, Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Harrison, yari yabwiye Kigali Today ko Kazungu atangira kuburana ku cyaha kimwe ari cyo, cyo gusambanya umuntu ku gahato.

Mutabazi yavugaga ko icyo cyaha yari yarakirezwe mbere mu yindi dosiye, ari na yo mpamvu yagombaga kukiburana ukwacyo.

Bivugwa ko ibi biri mu rubanza rwaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Kwakira 2023, aho umwe mu bafashwe ku ngufu na Kazungu Denis yamureze ndetse akaba anasaba indishyi muri uru rubanza.

Mu byaha Kazungu akurikiranyweho icyo gusambanya abagore ku gahato na cyo cyari kirimo nubwo byafatwaga muri rusange.

Nyuma yo kumva ubusabe bw’Ubushinjacyaha, Umucamanza yanzuye ko izi manza zombi zigomba guhuzwa, zikaburanishirizwa hamwe kuko ngo ibyaha aregwa bifitanye isano.

Urukiko rwemeje ko urubanza ruzaburanishwa ku wa 12 Mutarama 2024 saa tatu za mu gitondo.

Kazungu Denis akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu, ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka