Ubushinjacyaha buzajuririra umwanzuro w’Urukiko wo kugira umwere Wenceslas Twagirayezu

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko wo kugira umwere Wenceslas Twagirayezu, ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho, bityo ko buzajuririra uwo mwanzuro nk’uko bwabitangaje mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X.

Wenceslas Twagirayezu
Wenceslas Twagirayezu

Ubushinjacyaha bwanditse ubutumwa bugira buti “Ubushinjacyaha ntabwo bwemeranya n’icyemezo cy’Urukiko Rukuru (HCCIC) ndetse n’impamvu zashingiweho, mu kugira umwere Twagirayezu Wenceslas. Ubushinjacyaha buzajuririra iki cyemezo”.

Zimwe mu mpamvu Urugereko rw’Urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu Majyepfo, rwashingiyeho rugira umwere Wenceslas Twagirayezu, ngo ni uko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha bwamushinje koko yari mu Rwanda.

Urukiko rwafashe iki cyemezo cyo gufungura Twagirayezu rushingiye ku nyandiko yatanze zigaragaza ko yari muri Zaire y’icyo gihe, ubu ni Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo.

Umucamanza asoma umwanzuro w’Urukiko tariki 11 Mutarama 2024, yavuze ko kugira umwere Twagirayezu byashingiwe kandi ku mvugo z’abatangabuhamya zivuguruzanya, ku mirimo yagiye akora ndetse n’amashyaka yagiye abamo.

Umwunganizi we Me Bikotwa na Twagirayezu, bavuga ko habayemo kunyuranya mu buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya bamwe mu rubanza, kuko bavuze ko Twagirayezu yari umwarimu mu mashuri y’imyuga muri icyo gihe byitwaga (CERAI) abandi bakavuga ko yapfuye.

Ikindi cyashingiweho agirwa umwere, umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza ibimenyetso bifatika bivuguruza ibyo Twagirayezu yagaragaje, ko amatariki ashinjwa kugiramo uruhare muri Jenoside atari mu Rwanda. Urukiko rwafashe iki cyemezo mu gihe Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Twagirayezu gufungwa burundu.

Urukiko rwategetse ko Twagirayezu Wencislas ahanagurwaho ibyaha bitandukanye, birimo icya Jenoside rutegeka ko ahita arekurwa.

Twagirayezu yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark mu 2018 akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside. Yabaye umwe mu bayobozi b’ishyaka CDR mu gace ka Gisenyi aho akomoka.

Ubwicanyi akurikiranyweho bwakorewe mu kigo cy’amashuri cya St Fidèle no muri Paruwasi ya Busasamana, byombi biri muri aka gace aho yaregwaga kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi bagera ku bihumbi bitatu.

Mu mwaka wa 2014 u Rwanda rwasabye Denmark ko uyu mugabo yagarurwa mu Rwanda ntibyahita bikunda, kuko byasabye igihe kingana n’imyaka ine kugira ngo yoherezwe, kuko Twagirayezu Wenceslas yabanje kwiyambaza uburyo bwose bw’inkiko atambamira koherezwa mu Rwanda.

Wenceslas Twagirayezu ni Umunyarwanda wa kabiri woherejwe n’igihugu cya Denmark, nyuma ya Emmanuel Mbarushimana. Twagirayezu akaba yaragiye muri iki gihugu kuva mu mwaka wa 2001, ndetse akaba yari yaramaze no kubona ubwenegihugu bwacyo.

Twagirayezu ni we wa mbere Urukiko mu Rwanda rugize umwere mu bamaze koherezwa n’ibihugu bitandukanye by’iburayi kuburanira mu Rwanda ibyaha bya Jenoside.

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ntiwishimiye ubutabera bwatanzwe kuri Wenceslas Twagirayezu.

Perezida wa IBUKA, Philibert Gakwenzire, yavuze ko nubwo bubaha icyemezo cy’Urukiko, ariko batishimiye uburyo abarokotse batahawe ubutabera bwuzuye kuri Twagirayezu.

Ati “Ukurikije aho yari atuye Busasamana muri Gisenyi usanga ari hafi ya Congo nta cyakwemeza rero ko icyo gihe koko yari congo kugeza Jenoside irangiye, ikindi nk’umwe mubari mu ishyaka rya CDR ntibyumvikana uko yaba atarateguye ngo anakore Jenoside kandi umugambi waryo kwari ukurimbura Abatutsi”.
Ibuka iri mu murongo umwe n’Ubushinjacyaha kuko ntiyishimiye icyemezo cyo kumurekura ahubwo isanga kujuririra icyemezo cy’urukiko ari ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka