Muri uru rubanza rw’ubujurire Diane Rwigara yagaragaye wenyine mu rukiko atari kumwe na Me Buhuru Celestin umwunganira.
Mukangemanyi Rwigara Adeline ntiyagaragaye mu rukiko kubera impamvu y’uburwayi zari mu ibaruwa Mukangemanyi yandikiye urukiko, yagaragajwe n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana.
Diane Rwigara yasabye urukiko ko uru rubanza rwasubikwa rukimurirwa undi munsi, ngo kuko Me Buhuru Pierre Celestin umwunganira, atahawe urupapuro zimumenyesha umunsi w’uru rubanza (assignation) kugira ngo aze kurwitabira, kuri uyu munsi akaba adahari yitabiriye izindi manza.
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Nkusi Faustin, ntibwanyuzwe no kutaboneka mu rubanza kwa Me Buhuru, buvuga ko bitari bikwiye ko atuma umukiriya we ko atari buboneke mu rubanza.
Ngo yagombaga kwandikira urukiko arumenyesha ko atari buboneke kuko yari azi neza umunsi w’urubanza. Ubushinjacyaha bwahise busabira Me Buhuru ibihano, ngo kuko yishe ibyo amategeko ateganya.
Nyuma yo kwiherera urukiko rwanzuye ko ruzasubukura uru rubanza rw’ubujurire kuwa 16 Ugushyingo 2017.
Dianne Rwigara na Mukangemanyi Rwigara Adeline bakurikiranweho icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda. Bajuririye icyemezo cy’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kubafunga iminsi 30 y’agateganyo.
Diane Rigara ku giti cye akurikiranweho icyaha cy’inyandiko mpimbano, bivugwa ko yakoresheje igihe yashakaga kujya ku rutonde rw’abashakaga kuba abakandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama 2017.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|