U Bubiligi: Uwunganira Pierre Basabose yarwariye mu Rukiko urubanza rurasubikwa

Mu gihe haburaga iminsi itageze kuri ibiri ngo urubanza ruregwamo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, rwasubitswe kubera Avocat warwaye akajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, nyuma y’uko hari hakomeje igikorwa cyo kumva ibyifuzo byatangwaga n’abunganira abaregera indishyi, abunganira abaregwa, abashinjacyaha, byageze ku gicamunsi umwe muri bo ararwara bituma urubanza rusubikwa.

Uwarwaye ni Maître Jean Flamme wunganira Pierre Basabose, ubwo yari agezweho, mu burakari bwinshi yabwiye Urukiko ko agiye gufata umwanya ungana n’isaha n’igice ngo kuko abunganira abaregera indishyi na bo bafashe umwanya munini.

Nyuma y’ikiruhuko cyatanzwe, Perezida w’Urukiko yahise atangaza ko Me Flamme yagize uburwayi bwo kuva imyuna akajyanwa kwa muganga, maze Me Lurquin asabwe gukomeza avuga ko atagira icyo avuga Me Flamme adahari, kuko bafatanya.

Urubanza rwahise rusubikwa kuko ibyiciro bindi by’abunganira abaregera indishyi n’umushinjacyaha, byari byabanje kuvuga mu masaha ya mu gitondo.

Bimwe mu byo bagarutseho ni ukuba abarimo Flamme barumvikanye kenshi bavuga amakuru atajyanye n’urubanza, aho yibandaga cyane ku mateka asanzwe y’u Rwanda, akavuga kuri Kongo n’ibindi, ibyagaragajwe nko kwirengagiza inshingano yari afite zo kunganira Pierre Basabose, ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside ndetse no gukereza urubanza.

Maître Hirsch uri mu bunganira abaregera indishyi, yavuze ko mu rukiko abatangabuhamya bagiye bavuga ibyari bikenewe byose, byafasha mu kugaragaza uruhare rwa Twahirwa na Basabose muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabwiye itsinda ry’inyangamugayo rizafata umwanzuro ku kuba aba bombi bahamwa n’ibyaha bakurikiranweho, ko buri wese witabiriye uru rubanza, hari byinshi yagiye yumvamo kandi bahawe umwanya uhagije wo kubaza ibibazo ku byo babaga batarasobanukiwe. Ibyo bumvise ngo ni ibintu bazakomeza kubana nabyo mu mitima yabo.

Ati “Mwumvise ibikorwa by’ubugome ndengakamere kandi by’ubunyamaswa byo kwica Abatutsi, bishwe urw’agashinyaguro ndetse no gufata abagore ku ngufu, mu izina ry’abahohotewe n’abagizweho ingaruka na Jenoside muri rusange, ndetse natwe turi aha, ndabashimira ku kazi gakomeye mwakoze kandi mbasaba kuzatanga ubutabera’’.

Me André Karongozi, we avuga ko ubwo yumvaga ibisobanuro byatanzwe n’abunganira abaregwa, hari byinshi byamutunguye cyane ndetse bimutera kwibaza byinshi, birimo kuba Flamme yaravuze ko FPR ari yo yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe gusubirana ubutegetsi yambuwe mu 1959.

Yakomeje avuga ko imvugo ya Flamme "Le FPR a sacrifié les petits Tutsis’’, ari imvugo idakwiye guhabwa agaciro kuko igaragaza ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Me Karongozi yagarutse ku cyaha cyo gufata ku ngufu cyashinjwe Séraphin Twahirwa agira ati "Mu mateka, ni ubwa mbere numvise umuntu wafashe ku ngufu abagore benshi, hari ubwo umuntu yakwibaza ukuntu yabigenzaga, gusa birababaje pe! Ni ubugome ndengakamere, abagore bahuye n’ibihe bikomeye byangije imibiri yabo bidasize imitima".

Yagarutse ku buhamya bwatanzwe ku byakorewe umwe mu batangabuhamya w’umugore, aho ngo yakorewe ibya mfura mbi byatumye aza akurwamo nyababyeyi.

Yasoje asaba inyangamugayo gukora ibishoboka byose abaregwa ntibazongere kubona umwanya wo kugoreka amateka.

Hagarutswe kandi ku kuba Basabose yarabeshye ubwo yajyaga gusaba ubuhungiro mu Bubiligi mu 1996. Icyo gihe ngo yavuze ko yari umututsi wo mu ishyaka PSD, ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda.

Yavuze ko yari mu ishyaka rimwe na Gatabazi, ibyo byose abikora agamije gushaka uko yahabwa ubuhungiro.

Icyo gihe ubwo Basabose yasabaga ubuhungiro, ngo yavuze kandi ko umugore we n’abana be bose bapfuye, ibintu bihabanye n’ukuri.

Avuga ko akurikije ibimenyetso byari bihari bigaragaza uruhare rwa Twahirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ ibindi byaha by’intambara, ashimira ubutabera bwemeye ko atangira kuburanishwa.

Umushinjacyaha muri uru rubanza, yavuze ko mu baje gutanga ubuhamya mu rukiko, hari abiyemeje kubeshya, aho yatanze urugero rwa Pirimitiva Uwimana n’umukobwa we Olive Twahirwa, ba Séraphin Twahirwa.

Yabwiye itsinda ry’inyangamugayo ko nubwo umuntu yaza mu rukiko akababeshya, bo baba bagomba kureba kure cyane, bakareba ukuri kwihishe inyuma y’ibyo bavuga.

Yabasabye ko aho babona hagaragaza neza uruhare rwa Twahirwa na Basabose muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagomba gusubiza "Yego’’, kugira ngo ubutabera butangwe ku bakorewe ibyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka