Titi Brown agiye gusubira mu Rukiko nyuma yo kugirwa umwere

Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi cyane ku izina rya Titi Brown agiye gusubira mu Rukiko, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku itariki 10 Ugushyingo 2023, cyo kumugira umwere.

Titi Brown
Titi Brown

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo kugira Titi Brown umwere, buvuga ko Umucamanza yirengagije ibimenyetso byatanzwe. Busaba Urukiko Rukuru kongera gusuzuma no kwemeza ko ibimenyetso bishinja Titi Brown bifatika, kuko nta gushidikanya kurimo.

Mu mpamvu Ubushinjacyaha bwashingiyeho bujya kujuririra icyo cyemezo cy’Urukiko rwisumbuye, harimo kuba rwaratesheje agaciro imvugo z’urega (Nyina w’umwana wahohotewe), ruvuga ko bitafatwa nk’ikimenyetso ngo kuko yavuze ibyo yabwiwe n’umwana.

Kuri icyo, Ubushinjacyaha busanga Urukiko butaragaragaje inenge iri mu mvugo y’uregwa, kuko bisanzwe ko urega aba ahagarariye umwana kandi atari we wahohotewe. Bityo kuvuga ibyo yabwiwe n’umwana nta kosa ririmo kandi ko byemewe n’amategeko, na cyane ko uwahohotewe ari umwana.

Ubushinjacyaha kandi bwanashingiye ku murongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza rwaciwe mu 2010, aho rwasobanuye ko ‘nta cyabuza ko imvugo z’urega cyangwa iz’uwahohotewe zumvwa n’Urukiko kandi rukaziha agaciro, igihe rusanze zikubiyemo ukuri, kuko ari rwo rwonyine ruhamya mu bwisanzure bwarwo ko ibimenyetso byose, bishinja cyangwa se bishinjura ari byo’.

Indi mpamvu Ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira ni iy’uko ngo Urukiko rwasesenguye nabi ikimenyetso cyatanzwe n’Ubushinjacyaha kijyanye n’amashusho (videwo), agaragaza uregwa ari kumwe n’uwo mwana wahohotewe.

Urukiko ngo rwavuze ko uwafashe iyo videwo nta burenzizra yari abifitiye, Ubushinjacyaha bukavuga ko busanga Urukiko rwaritiranyije ibyaha bisabirwa uruhushya rwo gufata amajwi n’amashusho, bikubiye mu ngingo ya 38 y’itegeko No 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, kuko icyaha cyo gusambanya umwana kitari mu byaha biteganywa n’iyo ngingo, bityo ko bitari ngombwa kubanza gusaba uruhushya rwo gufata amajwi n’amashusho.

Indi mpamvu Ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira, ngo ni uko Urukiko rwirengagije ibimenyetso byatanzwe bishyigikira imvugo z’umwana wahohotewe, aho yagaragaje uwamusambanyije.

Urukiko ngo rwemeje ko umwana yasambanyijwe koko, ariko ruhakana ko atari uregwa wabikoze, nyamara Ubushinjacyaha bwararugaragarije ibimenyetso byose bigaragaza ko ari we.

Titi Brown yatawe muri yombi ku itariki 10 Ugushyingo 2021, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utageze imyaka y’ubukure amutera inda. Urubanza rwe rwagiye rusubikwa mu bihe bitandukanye, ariko ku wa 13 Ukwakira 2023, nibwo yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa, wahawe amazina ya M.J utagejeje imyaka y’ubukure.

Mu mwanzuro w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, wasomwe ku wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023, Urukiko rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite, rwemeza ko Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ari umwere ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umukobwa wahawe kode ya M.J.

Rwemeje ko ikirego cy’indishyi cy’uwahawe Code ya M.J nta shingiro gifite ,n’icyo kwiregura ku ndishyi cya Ishimwe Thierry na cyo nta shingiro gifite. Urukiko kandi rwanategetse ko Titi Brown ahita afungurwa akimara gusomerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka